TITO1

1Njeewe Pawulo, umugaragu w'Imaana n'intumwa ya Yesu Kristo, watooranyijwe kandi agatumwa gufasha intoore z'Imaana mu kwizeera no kuzimenyeesha ubwenge bw'ukuri buhuuje no kuubaha Imaana.
2Uko kuri gutanga ibyiringiro by'ubugingo buhoraho, ubwo Imaana itabeesha yaseezeranyije uheereye keera koose.3Kandi mu gihe yagennye, yaduhishuuriye ijambo ryayo ari bwo butumwa nahaawe kwamamaza mbitegetswe n'Imaana Umukiza waacu.
4Ndakwandikiye Tito umwana wanje nyakuri nabyaye mu kwizeera dusangiye.
Ubuntu n'amahoro biva ku Maana Daata wa twese, no kuri Yesu Kristo Umukiza waacu, bibaane naawe.

Ubuheereza bwa Tito mu Itoorero ry' i Kureete

5Impamvu yatumye ngusiga i Kureete ni ukugira ngo utungaanye ibyo nasize, kandi ngo utooranye abakuru b'itoorero kuva muri buri tawuni nkuru nk'uko nagutegetse.6Umukuru w'itoorero akwiriye kuba umuntu utagira umugayo, afite umugore umwe, afite abaana bizeera kandi batavugwaho ubukubaganyi cangwa kutumvira.7Kuko umwepisikopi ari we ushinzwe umurimo w'Imaana, akwiriye kutabaho umugayo, ntaabe umwiraasi cangwa afite uburaakari burenze, ntaabe umusinzi cangwa umunyamwaga kandi ntaabe umuntu ukunda isente.8Ahuubwo akwiriye kugira ubupfura mu kwakiira abaaza iwe, agakunda ibyiza, akwiriye kugira ibiteekerezo bizima, akaba intungaane n'umuyoboke ku Maana kandi akifata.9Akwiriye gukomeza inyigiisho zo kwizeerwa nk'uko ziigiishwa, kugira ngo abone uko ahuguuza abandi inyigiisho ziboneye kandi no gutsinda abahakana izo nyigiisho.
10Kuko hariho benshi b'ibyigomeke, bavuga ibitagira umumaro kandi b'ababeeshi na caane abo biigiisha ko abiizeera bagomba gukurikiza umuhango w'Abayuuda wo gukebwa.11Abongaabo bakwiriye kubuzwa kwigiisha kuko bahubanganya imiryango myinshi igihe baba biigiisha ibiguuye kugira ngo babone inyungu mu bo biigiisha.12Umwe muri bo w'umuhanuuzi waabo yaravuze ati, “Abanyakureete ni ababeeshi, n'inyamaaswa zuuzuye ubugome, n'abanyanda nini b'abanyabute.”13Ubwo buhamya ni ubw'ukuri. Ku bw'iyo mpamvu ukwiriye kubacaaha ukomeje kugira ngo bagire ukwizeera gushitse,14kandi beekongera kumva imigani y'ibinyoma y'Abayuuda n'amategeko y'abantu bateemera ukuri.15Kuri abo bantu bafite imitima itungaanye imbere y'Imaana, buri kintu ni ciiza, ariko abo banduye kandi batiizeera ntanakimwe kibatungaanira, kuko boonoonekaye ubwenge n'umutimanaama.16Bavuga ko baazi Imaana, ariko ibyo bakora bikabihakanya. Imaana yanga beene abo urunuuka. Kuko ntibayumvira kandi ntaakintu ciiza coose baakora.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682