2 TIMOTEEYO4
1Ndakwihanangirije imbere y'Imaana na Kristo Yesu, uzaagaruka gutegeka nk'Umwami maze agaciira abazima n'abaapfuuye imanza,2amamaza ijambo ry'Imaana, ukomeze kuryigiisha mu gihe ciiza no mu gihe gikomeye, uje wereka abantu inshobe zaabo kandi wamagane ibyaha byabo, ariko ubahuuguure kandi ubiigiishe ufite kwihangaana.3Kuko igihe kizaaza aho abantu baziima amatwi inyigiisho zishitse, ahuubwo bakurikize ibyifuuzo byabo maze biishaakire abiigiisha benshi bazaababwira ibyo bashaaka kumva.4Bazaaja biica amatwi ngo batumva ukuri, ahuubwo bakurikize inyigiisho zitagira ishingiro.5Ariko wowe, uje uba maaso buri gihe, wihangaanire kubabazwa, ukore umurimo w'ivugabutumwa, maze urangize umurimo washinzwe n'Imaana.6Naho njeewe, igihe c'ubuzima bwanje gutaaha kirasohoye, ubwo ubuzima bwanje bugiiye gutangwa nk'igitambo.7Narwanye intambara nziiza, irushanwa nagombaga kwiruka nararirangije, kandi narinze ukwizeera.8Ahasigaye, mbikiwe ikamba ryateguuriwe intungaane, iryo Nyagasani, umucaamanza utabeera azampa uwo munsi. Si nje azaariha njenyine, ahuubwo azaariha n'abo boose bategereje ukwigaragaza kwe.
Ewubulo hamwe na Pudensi na Lino na Kilawudiya n'abandi bakristo ba hano i Rooma baragutaasha.22Nyagasani abaane naawe. Ubuntu bw'Imaana bubaane namwe, Amiina.
Amagambo y'Umwihariko ya Timoteeyo
9Ugerageze kungeraho vuba.10Demasi yarantaaye aja i Teesalonike kuko yakunze iby'isi ya noone. Kiresikesi na we yagiiye i Galatiya, Tito aja i Dalumatiya.11Luka ni we wenyine ukiri kumwe nanje. Ushaake Mariko maze umunzanire kuko amfitiye akamaro mu murimo wanje.12Tushiko namwohereje muri Efeeso.13Nuuza, uzanzanire umwiteero nasize i Turowadi kwa Karupo hamwe n'ibitabo, caane caane ibikozwe mu ruhu.14Alekizanda, umucuzi w'imiringa yankoreye naabi caane. Nyagasani azaamuhanire ibikwiranye n'ibyo yakoze.15Naawe ugomba kumwirinda kuko yarwanyije caane ibyo twigiishaga.16Ubwo niireguuraga mu rukiiko ubwa mbere, nta muntu n'umwe wanshigikiye, ahuubwo boose baaranteereranye. Imaana ntiikabibaryoze!17Ariko Nyagasani yambaaye haafi, maze arankomeza, kugira ngo nshobore kwamamaza Ubutumwa Bwiza maze n'Abanyamahanga boose babwumve. Nuuko ankuura mu kanwa k'intare.18Nyagasani azankiza ikibi coose kandi andinde kugeza mu Bwami bwe bwo mu ijuru. Icuubahiro kibe ice, iteeka ryose, Amiina.Umusoozo
19Untaahirize Purisikila na Akwila, n'ab'urugo rwa Onesiforo.20Erasito yasigaye i Korinto, naho Tirofimo namusize i Mileto arwaye.21Uzaagerageze kuuza mbere y'igihe c'imbeho.Ewubulo hamwe na Pudensi na Lino na Kilawudiya n'abandi bakristo ba hano i Rooma baragutaasha.22Nyagasani abaane naawe. Ubuntu bw'Imaana bubaane namwe, Amiina.
Bible Society of Uganda