TITO2
Inyigiisho Ishitse
1Ariko wowe Tito uje wiigiisha ibikwiranye n'inyigiisho ishitse.2Uje wiigiisha abasaaza kwifata, kwiyubaha, kugira ibiteekerezo bizima, bashikamire mu kwizeera, no mu rukundo, no kwihangaana.3Ni co kimwe, abakeecuru na bo bagomba kwiyubaha bagatungaanira Imaana mu ngeso zaabo, biirinde amazimwe no gusinda. Ahuubwo baje biigiisha abandi ingeso nziiza,4kugira ngo batooze abagore bakiri bato gukunda abagabo baabo n'abaana baabo5kwifata, no kwirinda gusambana, bagakorera ingo zaabo, bakagira neeza, bakagandukira abagabo baabo kugira ngo badatukiisha ijambo ry'Imaana.6Abasore na bo uje ubashishikariza kuja biifata.7Wowe ubwawe, uje ubabeera ico kureeberaho ciiza mu byo ukora byose, mu kwigiisha kwawe uje uba inyangamugayo, ugire umwete,8wiigiishe amagambo y'ukuri adahinyuka kugira ngo abo bahakanya ibyo wiigiisha bamware babure ikibi batuvugaho.9Abagaragu na bo ubiigiishe kugandukira ba sheebuja no kubashiimiisha muri byose, biirinde kuja impaka,10no kwiba, ahuubwo bahore ari beeza kandi biringirwa, kugira ngo buubahiishe muri byose inyigiisho z'Imaana Umukiza waacu.11Kuko ubuntu bw'Imaana bumaze kugaragara, bukaazanira abantu boose agakiza.12Ubwo buntu butwigiisha kurekeraho kugomera Imaana, kudatwarwa n'irari ry'iby'isi, ahuubwo turangwe no kwifata, kuba mu butungaane, no kuubaha Imaana13mu gihe tugitegereje umunsi muhiire dufitiye ibyiringiro ubwo ikuzo ry'Imaana yaacu ikomeye kandi Umukiza waacu Yesu Kristo rizaagaragara.14Uwo ni we wadupfiiriye kugira ngo adukize gukiraanirwa koose kugira ngo tube ubwoko bwe bwejejwe kandi bushiishikariye gukora iciiza coose.15Ibyo ni byo ukwiriye kwigiisha abiizeera, ubahuguure, kandi ubahane nk'ufite ubushobozi bwose. Ntihakagire ugusuuzugura.Bible Society of Uganda