MARIKO14

Baja Inaama yo Kugambaanira Yesu

1Haari hasigaye iminsi ebyiri hakabaho iminsi mikuru yo kwizihiza iminsi y'ibirori byo Kunyurwaho, hamwe n'ubushitsi bwo kurya Imigaati Idasembuwe. Abakuru b'abaheerezabitambo hamwe n'Abiigiishamategeko baashaakaga ukuntu bafata Yesu rwihishwa, bakamwica.2Icakora baribwira bati, “Ntibyashoboka ko tumufata muri iki gihe c'iminsi y'ibirori kuko byateera agasasamaro muri rubanda.”

Yesu Asiigwa Amavuta Ahuumura Neeza i Beetaniya

3Igihe Yesu yari i Beetaniya kwa Simooni wari umubembe yiicaye afungura, umugore azana icupa ryuzuye amavuta ahuumura neeza yiitwa Naridi. Ayo mavuta yari amininnye kandi ahenze caane. Apfunduura iryo cupa maze asuka ya mavuta ku mutwe wa Yesu.4Bamwe mu baari aho bararaakara bariitotomba bati, “Aya mavuta apfuuye iki?5Mbese ntiyari kuguriishwa idinaari zirenga magana atatu, maze ayo mashilingi akagabirwa abakene?” Babivuga batonganya uwo mugore caane.6Yesu arababwira ati, “Ni mumureke, muramuhoora iki? Ico ankoreye ni ciiza caane.7Abakene, muhorana na bo kandi mwabagirira neeza igihe coose mushaakiye, ariko njeeweho ntituzaahorana iteeka.8Akoze ico ashoboye, ansiize aya mavuta ku mutwe ngo antunganye umubiri mbere y'igihe, anteguurira guhambwa.9Na noone ndababwiza ukuri yuuko, mu isi yoose aho Ubutumwa Bwiza buzaabwirizwa, ibyo akoze bizaavugwa kugira ngo yiibukwe.”

Yuda Agambaanira Yesu

10Umwe mu biigiishwa cumi na babiri wiitwaga Yuda Isikariyoti aja kuvugana n'abatware b'abaheerezabitambo kugira ngo areebe uburyo yagambaanira Yesu.11Babyumvise batyo, baraneezeerwa, bamuseezeranya kumuha amashilingi. Aheerako atangira gushaakiisha igihe gikwiriye co kumugambaanira.

Yesu Asangira n'Abiigiishwa be Ifunguro ry'Ibirori byo Kunyurwaho

12Ku munsi wa mbere wo mu minsi y'ibirori by'Imigaati Idasembuwe, kandi anari wo munsi baatambiragaho umwana w'intaama wo Kunyurwaho, abiigiishwa baramubaza bati, “Mbese ni he ushaaka ko tugutungaanyiriza iby'ibirori byo Kunyurwaho?”13Atuma babiri mu biigiishwa be arabategeka ati, “Ni mugende mu tawuni, muri buhuure n'umugabo wiikoreye ikibindi c'amaazi, mumukurikire14mu nzu yo aribwinjiremo, mubwire nyirayo muti, ‘Umwigiisha aradutumye ngo utwereke igisenge c'abashitsi wateguuye aho ari busangirire ifunguro ry'ibirori byo Kunyurwaho n'abiigiishwa be.’15Na we aribubeereke igisenge kigari mu karinaabiri heejuru kirimo aho kwicara kandi giteguuwe neeza. Aho abe ariho mudutungaanyiriza.”16Abo biigiishwa baragenda, binjira mu tawuni, basanga byose bimeze nk'uko yababwiye. Batangira kwiteguurira ifunguro ry'ibirori byo Kunyurwaho.17Bugoroobye, azana n'abiigiishwa be cumi na babiri.18Bamaze kwicara bari kurya, Yesu aravuga ati, “Ndababwira ukuri yuuko umwe muri mwe, uwo dusangira aribungambaanire.”19Batangira kugira ishavu, maze baramubaza umwe umwe bati, “Ahaari yaaba ari njeewe?”20Yesu arabasubiza ati, “Ni umwe muri mwe cumi na babiri, uwo turi buhuurize intoki mu sahaane.21Umwana w'Umuntu azaapfa nk'uko ibyanditswe bimuvugaho. Nyamara umugambaanira azaabona ishano! Icaakabaaye ciiza ni uko uwo muntu aba ataaravuutse.”

Yesu Asangira n'Abiigiishwa be Ifunguro rya Nyuma

22Bakirya, Yesu afata umugaati, amaze kuwushiimira Imaana, arawumanyagura, awuha abiigiishwa be avuga ati, “Ni mwakiire murye, uyu ni umubiri wanje.”
23Afata n'igikopu, arangije kugishiimira Imaana arakibaha, banywaho boose.24Arababwira ati, “Aya ni amaraso yanje y'iseezerano risha, amenwe ku bwa benshi.25Ndababwira ukuri yuuko ntazongera kunywa kuri iyi divaayi, kugeza ubwo nzanywera divaayi nsha mu bwami bw'Imaana.”
26Nuuko baririmba indirimbo zo guhimbaaza Imaana, baja ku musozi wa Elayoni .

Yesu Avuga ko Peetero Azamwihakana

27Yesu arababwira ati, “Mwese muzansiga njenyine, nk'uko byanditswe ngo,‘Nzaakubita umushumba,intaama zitaataane.’
28Ariko niimara kuzuuka, nzaababanziriza i Galileeya.”
29Peetero aramubwira ati, “Naaho abandi baaguhunga, njeewe sinzaagusiga.”
30Yesu aramusubiza ati, “Ndakubwiza ukuri yuuko muri iri joro, isaaki itaraabika kabiri, uri bube wanyiihakanye gatatu.”
31Ariko Peetero arushaho guhamya ati, “Naaho nagomba gupfaana naawe, ntaabwo nzaakwihakana na hato!”
Nuuko n'abandi boose bavuga batyo.

Yesu Asengera i Getsemaani

32Haanyuma baja ahantu hiitwa i Getsemaani. Bahageze abwira abiigiishwa be ati, “Ni mube mwicaye hano, ngiye gusenga.”33Ajaana Peetero, na Yaakobo na Yohaana, atangira guhagarika umutima no gushavura.34Nuuko arababwira ati, “Umutima wanje ufite agahinda gasaaze, kenda kunyica. Ni mugume hano mube maaso.”
35Yiigira hirya gato, yuubama haasi, arasenga ngo niiba bishoboka, ico gihe c'umubabaro kimurenge.36Aravuga ati, “Daata, kuri wowe byose birashoboka, ntabaara unkize uyu mubabaro. Ariko bye kuba nk'uko mbishaaka, ahuubwo bibe uko ushaaka.”37Agarutse asanga basinziiriye, abaza Peetero ati, “Simooni, urasinziiriye? Ntaabwo washobora kuba maaso niibura isaaha imwe?”38Nuuko arababwira ati, “Ni mube maaso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima urashaaka ariko umubiri ufite intege nke.”
39Yongera gusubirayo arasenga, asubira muri ya magambo.40Agarutse nabwo asanga abiigiishwa basinziiriye. Ibitotsi byari byabaganjije, maze babura ico kumusubiza.
41Agarutse ubwa gatatu, arababwira ati, “Mbese muracasinziiriye, muraruhuutse? Birahaagije! Igihe kirageze, Umwana w'Umuntu agabijwe mu maboko y'abanyabyaha.42Ni muhaguruke tugende, dore ungambaanira arasohoye.”

Yesu Afatwa

43Yesu akivuga, umwe mu biigiishwa be wiitwaga Yuda abe araaje. Yari kumwe n'igiteero c'abantu biitwaje inkoota n'ubuhiri booherejwe n'umutware w'abaheerezabitambo, n'Abiigiishamategeko hamwe n'abakuru b'imiryango.44Umugambanyi yari yarababwiye akamenyeetso azaakoreesha ati, “Ni mubona uwo ndaramutsa nkamusoma araba ari we uwo, mumufate mumujaane ntaabacike.”
45Muri ako kaanya Yuda ahageze, aja aho Yesu ari aramuramutsa ati, “Mwigiisha!” Maze aramusoma.46Baramusingiira, baramufata.47Ariko umwe mu baari bahagaze aho akuurayo inkoota ayikubita umugaragu w'umutware w'abaheerezabitambo amuca ugutwi.48Yesu arabasubiza ati, “Harya mwagombaga kuuza kumfata mwitwaje inkoota n'ubuhiri nk'aho nd'igisambo?49Buri munsi ko nahoraga ndi namwe mu nzu y'Imaana ndi kwigiisha, ntihagire ico muntwara? Ariko nyamara, reka ibyanditswe bisohore.”
50Nuuko abiigiishwa be boose baramuteererana, barahunga.51Haari umusore wambaye umwenda w'umweru akurikira Yesu, bagerageza kumufata,52ata wa mwenda yiiruka yambaye ubusa.

Yesu Bamuciira Urubanza

53Bajaana Yesu imbere y'Umuheerezabitambo mukuru, aho abatware b'abaheerezabitambo, abakuru b'imiryango hamwe n'Abiigiishamategeko baari bateeraniye.54Peetero yari yaamukurikiye, bakarenga ahinguka, kugera mu gikaari c'Umuheerezabitambo mukuru, yiicara n'abarinzi baaho, boota umuriro.55Umutware w'abaheerezabitambo n'abandi boose baari mu rukiiko bashaakiisha ubujurizi bwahamya kugira ngo biice Yesu, ariko barabubura.56Haabonetse benshi bamushinja ibinyoma, ariko bakanyuranya.
57Bamwe bahaguruka bamushinja ibinyoma bati,58“Twamwumviise avuga ati, ‘Nzaaseenya iyi nzu y'Imaana yubatswe n'amaboko y'abantu, maze mu minsi itatu nuubake iyindi ituubatswe n'amaboko.’ ”59Ariko na bo ibirego byabo byari binyuranye.
60Umuheerezabitambo mukuru ahagarara imbere yaabo abaza Yesu ati, “Koko nta co wiireguura? Nti wumvise ibyo bakurega?”
61Ariko Yesu araceceka ntihaagira ico asubiza. Yongera kumubaza ati, “Harya ni wowe Kristo Umwana w'Imaana idahinyuka?”
62Yesu aramusubiza ati, “Ndi we,kandi muzaabona Umwana w'Umuntuyiicaye iburyo bwa Nyir'ububaasha,muzaamubona aje mu bicu byo mu ijuru.”
63Umuheerezabitambo mukuru abyumviise, atandura imyambaro ye aravuga ati, “Turacashaakira iki abo kumushinja?64Mwiyumviye neeza ko asebya Imaana! Noone murabiteekerezaho iki?”
Boose bamushinja urubanza ko, akwiriye kwicwa.
65Bamwe batangira kumuciiraho, bamupfuka ku maaso bakamukubita bamubwira bati, “Ngaho hanuura utubwire ugukubise!” Abarinzi baaho na bo baramujaana bamukubita inshi.

Peetero Yiihakana Yesu

66Peetero yari yiicaye mu gikaari, haaza umuja w'Umuheerezabitambo mukuru.67Uwo muja aboonye Peetero yoota umuriro aramwitegereza aravuga ati, “Naawe wari hamwe na Yesu w'i Nazaareeti!”
68Peetero aramuhakanira ati, “Ntaabwo nitegereza ibyo uvuga,” arasohoka arigendera, ageze ku irembo isaaki irabika.
69Wa muja yongera kumubona atangira kubwira abaari bahagaze aho bashungeera ati, “Uyu ni umwe muri bo!”70Peetero yongera guhakanira kure.
Haciiyeho akaanya gato, abaari bahagaze aho bakomeza gushinja Peetero bati, “Reka kwihakana ko utari umwe muri bo kuko naawe uturuka i Galileeya.”
71Nuuko Peetero acurikiranya indahiro ati, “Ni ukuri uwo muntu muvuga siimuuzi!”
72Muri ako kaanya, isaaki ibika ubwa kabiri. Peetero yiibuka ibyo Yesu yari yaamubwiye ati, “Isaaki itaraabika kabiri, uraba waanyihakanye gatatu.” Ateerwa n'agahinda gasaaze ararira.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682