MARIKO15

Yesu Bamuuzanira Pilaato

1Kare mugitondo, abatware b'abaheerezabitambo baja inaama hamwe na bakuru b'imiryango n'Abiigiishamategeko, ndetse n'abagize inaama nkuru boose. Baboha Yesu, maze baramujaana bamushikiriza Pilaato.2Pilaato aramubaza ati, “Mbese uri umwami w'Abayuuda?”
Yesu aramusubiza ati, “Urabyivugiye.”
3Abatware b'abaheerezabitambo bamurega byinshi.4Pilaato yongera kumubaza ati, “Ntaaco wasubiza? Ntiwumva ibyo bakurega byose?” Yesu azanwa imbere ya Pilaato.
5Ariko Yesu ntiyagira ico yongera gusubiza, maze Pilaato biramutangaaza.

Pilaato Atanga Yesu ngo Abambwe

6Mu minsi mikuru y'ibirori byo Kunyurwaho, Pilaato yabarekuriraga umusibe uwo baabaga bamusabye.7Ico gihe haariho umugabo wiitwa Baraba wari warafunganywe n'abagambanyi b'igihugu bari baarakoze icaaha co kwica mu gihe c'impagarara.8Abantu benshi baraaza batangira gusaba Pilaato ngo abagenzereze nk'uko yabamenyeereje.9Nuuko arababaza ati, “Murashaaka ko mbarekurira umwami w'Abayuuda?”10Kuko yari azi neeza ko abatware b'abaheerezabitambo baamutanze ku bw'ishari.
11Ariko abatware b'abaheerezabitambo boosha rubanda ngo ahuubwo basabe ko abarekurira Baraba.12Pilaato arongera arababaza ati, “Noone se murashaaka ko ngenza nte uyu mugabo wo mwise umwami w'Abayuuda?”
13Bateera heejuru bavuga bati, “Mubambe!”
14Pilaato arababaza ati, “Kuki, ikibi yakoze ni ikihe?” Maze barushaho guteera heejuru bati, “Mubambe!”
15Nuuko Pilaato, ahitamo gushiimiisha abantu, maze abarekurira Baraba. Bamaze gukubita Yesu, aramutanga ngo baje kumubamba.

Abasirikare Bashinyagurira Yesu

16Nuuko abasirikare bamujaana mu gikaari c'ingoro y'umwami, maze bakoranya umutwe w'ingabo zoose zirateerana.17Bamwambika umwenda w'umuhengeri, bamaze kuboha ikamba ry'amahwa, barimwambika ku mutwe.18Batangira kumuramutsa bamunnyega bati, “Turakuramutsa mwami w'Abayuuda!”19Bamukubita urubingo mu mutwe, bamuciiraho, barapfukama baramuramya.20Bamaze kumushinyagurira, bamwambura wa mwenda w'umuhengeri maze bamwambika imyenda ye, bamujaana ku mubamba.

Yesu Abambwa k'Umusaraba

21Abasirikare bakigenda bahuura na Simooni w'umunyakureeni watambuukaga avuuye mu caaro, bamuhata kwikorera umusaraba wa Yesu. Simooni yari se wa Alekizanda na Rufusi.22Nuuko bajaana Yesu ahantu hiitwa Gologota bisobaanura ku k'ibihanga.23Bamuha divaayi ivanze n'umuti wiitwa maya , ariko ntiyayinywa.24Nuuko baramubamba, maze bagabana imyenda ye, bakoreesheje ubufindo ngo bamenye ico buri umwe aribujaane.25Baamubambye isaaha itatu zo mugitondo.26Inyandiko y'ikirego yandikwa heejuru ye, ngo, “Umwami w'Abayuuda.”27Maze bamubambana n'abambuzi babiri, umwe iburyo, undi ibumoso. [28Nuuko biba nk'uko ibyanditswe bivuga ngo “Yabazwe mu bagome.”]29Abaanyuraga aho bakamutuka, bakazunguza imitwe bavuga bati, “Ahaa! Wowe waashobora guseenya Inzu y'Imaana maze ukayubaka mu minsi itatu,30ikize ubwawe, maze umanuke k'umusaraba!”
31Abatware b'abaheerezabitambo, hamwe n'abanditsi na bo bakamushinyagurira bavuga bati, “Yakijije abandi, ariko yananiwe kwikiza.32Kristo, Umwami wa Isirayeli, manuka k'umusaraba noone aha, kugira ngo tureebe maze twemere.”
Ndetse n'abaari babambanywe na we na bo baramutuka.

Urupfu rwa Yesu

33Zibaaye saaha itandatu, isi yoose icura umwijima kugeza saaha icenda.34Isaaha icenda zigeze, Yesu ataka mu ijwi rirenga ati, “Eloyi, Eloyi, lama sabakitani?” Bisobaanura ngo, “Maana yanje, Maana yanje, n'iki gitumye unteererana?”
35Bamwe mu baari bahagaze aho babyumviise, baravuga bati, “Murumva! Aratabaaza Eliya.”36Nuuko umwe ariiruka, afata icangwe acuuzuza divaayi ishaariira, agihambiira ku rubingo, aramuheereza ngo anywe, avuga ati, “Reka tureebe ko Eliya yaza kumumanura ku musaraba.”
37Yesu ataka caane maze ahuumeeka uwanyuma.
38Umwenda ukingiriza aheera ho mu nzu y'Imaana utandukamo kabiri, uheereye heejuru ukageza haasi.39Umutware w'abasirikare wari uhagaze imbere ye, aboonye uko apfuuye, aravuga ati, “Koko uyu mugabo yari Umwana w'Imaana.”
40Haari abagore baareeberaga kure, baarimo Mariya Magadaleena, na Mariya nyina wa Yaakobo muto, Yozesi na Salome.41Aba bagore baakurikiraga Yesu bakanamufasha akiri i Galileeya, kandi baari kumwe n'abandi bagore benshi bamuherekeje aja i Yerusaalemu.

Guhambwa kwa Yesu

42Bugoroobye, ku munsi ubanziriza i Saabato anariwo munsi wo kwiteguura,43Yozefu w'i Arimatiya, umujaanaama w'icuubahiro w'urukiiko rw'Abayuuda, na we wari utegereje Ubwami bw'Imaana, aja kwa Pilaato ashirutse ubwoba asaba umurambo wa Yesu.44Maze Pilaato atangaazwa n'uko Yesu yaaba yaapfuuye, ahamagaza umutware w'abasirikare, amubaza niiba Yesu yapfuuye koko.45Amaze kubyemezwa, yeemerera Yozefu kujaana umurambo.46Nuuko Yozefu agura umwenda w'umweru, amaze kumanura umurambo, awupfunyika muri wa mwenda, awushira mu mva yari yaracukuwe mu rutare. Haanyuma ahirikira ibuye rinini ku muryango w'imva.47Mariya Magadaleena na Mariya nyina wa Yozesi babona aho umurambo uhambwe.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682