MARIKO13

Yesu Avuga ku Gusenywa kw'Inzu y'Imaana

1Yesu agisohoka mu Nzu y'Imaana, umwe mu biigiishwa be aramubwira ati, “Mwigiisha, ireebere naawe! Mbeega inzu nini yuubakiishijwe amabuye manini meeza! Mbeega imyubakire y'igitangaaza!”
2Yesu aramusubiza ati, “Nti ureeba iki cuubakwa gitangaaje? Nta buye na rimwe rizaasigara rigeretswe ku rindi, byose bizaasenywa.”

Amakuba no Kubabazwa mu Minsi ya Nyuma

3Yesu yiicaye ku musozi wa Elayoni, ahateebanye n'Inzu y'Imaana, Peetero, Yaakobo, Yohaana na Andereya baramwihereerana, baramubaza bati,4“Tubwire, ibi byose bizaaba ryari kandi ni kimenyeetso ki kizaagaragaza ko bisohoye?”5Yesu atangira kubabwira ati, “Muramenye, ntihazaagire ubayobya.6Kuko benshi bazaaza mu izina ryanje bavuga bati, ‘Ni nje Kristo!’ Kandi bazaashuka benshi.7Ntimugahagarike imitima yaanyu ni mwumva intambara n'impuuha z'intambara. Ibi bigomba kuzaabaho, ariko imperuuka izaaba itaraagera.8Igihugu kizarwana n'ikindi gihugu, ubwami buteere ubundi bwami, hirya no hiino hazaahinda imishitsi hateere n'inzara, ibyo bizaaba bimeze nk'imigendo ibanziriza ibise by'umubyeyi umwana ataraavuuka.
9Ariko mwebweho, mube maaso kuko bazaabajaana mu nkiiko no mu masinagoogi babakubitiremo, muzaahagarikwa imbere y'abaami n'abandi bategetsi babampoora, ngo mumbeere abahamya.10Icakora, Ubutumwa Bwiza bukwiriye kubanza bwabwirizwa mu mahanga yoose.11Ni babafata bakabajaana mu bucaamanza, ntimuzaahagarike imitima yaanyu ngo mwibaze uko muziireguura. Ahuubwo ico gihe ni kigera, muzaahabwa ico mukwiriye kuvuga, kuko atari mwe muzaaba muvuga ahuubwo n'Umwuka Weera.12Umuvandimwe azaagambaanira mwene nyina amwiciishe, umubyeyi azaagambaanira umwana we, abaana baziihindukana ababyeyi baabo babiiciishe.13Muzangwa na boose ku bw'izina ryanje, ariko uziihangaana kugeza ku mperuuka azaakizwa.”

Ikizira Kirimbura

14“Nimuzaabona ‘ikizira kirimbura’ gihagaze aho kitagomba kuba, (usoma ibi asobaanukirwe neeza), abazaaba bari i Yudeeya bazaahungire ku misozi,15uzaaba ari heejuru y'inzu aramenye yekuzaamanuka ngo yinjire mu nzu kugira ngo agire ico avaanamo.16Uzaaba ari mu murima, yekuzaasubira mu rugo gushaaka umwiteero.17Abagore batwite n'abo bazaaba bari konsa bazaaguusha ishano ico gihe!18Nuuko musenge caane kugira ngo ibyo bitazaabaho mu gihe c'imbeho.19Kuko muri iyo minsi hazaabaho amakuba akabije ataariigeze abaho uheereye mu intangiriro ubwo Imaana yaremaga ukageza noone, kandi ntaazongera kubaho ukundi.20Iyo Uhoraho atagabanya iyo minsi, nta wari kuzaarokoka. Ariko ku bw'abo yiitooranyirije, iyo minsi yarayigabanyije.
21Ico gihe, nihazaagira ubabwira ati, ‘Dore, Kristo nguuyu’ cangwa ati, ‘Nguuriiya’, ntimuzaabyemere.22Hazaaza abiyita Kristo n'abahanuuzi b'ibinyoma beerekana ibimenyeetso, bakora n'ibitangaaza kugira ngo bayobye abantu, kandi byashoboka bakayobya na ba bandi Imaana yiitooranyirije.23Murabe maaso reero! Ibi byose mbaaye mbibabwiye igihe kitaraagera.

Kugaruka kw'Umwana w'Umuntu

24Ariko muri iyo minsi, haanyuma y'iyo mibabaro,izuuba riziijima kandin'ukwezi nti kuzaava ngo kumurike,25n'inyenyeeri zizaahanantuka ziva mu kireere,kandi imbaraga zo mu ijuru nazo, zizanyeganyezwa.
26Ubwo nibwo bazaabona Umwana w'Umuntu aturutse mu bicu, afite imbaraga nyinshi n'ikuzo.27Nuuko azoohereza abaamalayika be mu nshonda enye z'isi gukungaanya abo yiitooranyirije uheereye ku mpera y'isi ukageza ku mpera y'ijuru.”

Ico Twiga ku Giti Ciitwa Umutiini

28“Reka igiti ciitwa umutiini kibabeere urugero. Iyo mubona amashami yaaco yoroheereye akameraho amababi, mumenya yuuko igihe kiba kirenda guhinduka.29Noone reero, nimuzaabona ibyo nababwiye bibaaye, muzaamenye ko Umwana w'Umuntu ari haafi kuuza, ndetse ko azaaba ageze ku irembo.30Ni ukuri ndabahamiriza yuuko ab'iki gihe batazaashira, ibi bitaraasohora.31Ijuru n'isi bizaashiraho, ariko amagambo yanje ntaabwo azaashira.

Mube Maaso

32Icakora, kubyerekeye umunsi cangwa igihe bizaabeeraho, nta we ubiizi, haaba abaamalayika bo mu ijuru cangwa Umwana w'Imaana, biizwi na Daata weenyine.33Nuuko reero mwirinde, mube maaso kandi musenge , kuko mutaazi igihe co ibyo bizaasohorera.34Byagereranywa n'uko umuntu yaaja ku rugendo, agasigira abagaragu urugo rwe, buri umwe akamusigira ico gukora. Agategeka umurinzi wo ku irembo guhora ari maaso.35Ni mube maaso reero kuko ntaawe uzi igihe shoobuja, ariwe nyir'urugo azaazira. Niiba ari kumugorooba, mu gicuku cangwa mu rukeereera.36Muramenye atazaabatungura akabasanga musinziiriye.37Kandi ibyo mbabwira, ndabibwira boose, mube maaso.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682