YOHAANA16

1Ibyo mbibabwiye ngira ngo hatagira ikibaguusha.2Bazaabaca mu masinagoogi kandi igihe kigiiye kugera, aho abazaabiica baziibwira ko mu gukora ibyo bazaaba bakorera Imaana.3Ibyo bazaabikora babiteewe n'uko bataamenye Daata, nanje ntibaamenye.4Ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe ca byo nikigera, muziibuke ko nabibabwiye. Umurimo w'Umwuka Weera
Ibyo sinabibabwiye mbere na mbere, kuko nari kumwe namwe.
5Ubu nenda gusanga uwantumye, ariko mbabajwe n'uko ntaanumwe muri mwe umbaza ati, ‘ugiiye he?’6Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yaanyu yuuzuye agahinda.7Ariko ndababwira ukuri yuuko icaabagirira akamaro ari uko naagenda, kuko ntagiiye, Umufasha ntaabwo azaaza muri mwe, ariko ningenda nzamubooherereza.8Kandi naamara kuuza, azeereka ab'isi ico icaaha kimenyeesha, ico gukiraanuka bimenyeesha n'ibyo guciirwa urubanza.9Azaababwira ibyerekeye icaaha caabo, kuko batanyemeye.10Azaababwira ibyerekeye gukiraanuka, kuko ngiye kwa Daata, kandi mukaba mutakimboonye.11Azaababwira ibyerekeye urubanza, kuko umutware w'iyi si yaciiriwe urubanza.
12Ndacaafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimwashobora kubyihangaanira.13Ubwo Umwuka w'ukuri azaaza, azaabayobora mu kuri koose, kuko atazaavuga ku bwe, ahuubwo azaavuga ibyo yumviise byose, kandi akabamenyeesha ibigiiye kubaho.14Azampeesha ikuzo, kuko azaahaabwa ku byanje maze akabibamenyeesha.15Ibyo Daata afite byose ni ibyanje, ni co gitumye mvuga ko azaafata ku byanje maze akabibamenyeesha.

Umubabaro Uzaahinduka Umuneezeero

16Hasigaye akaanya gato, ntimwongere kumbona, maze akandi kaanya gato, mukambona.”
17Bamwe mu biigiishwa be batangira kubazanya bati, “Ubwo aramenyeesha iki kutubwira ati, ‘Hasigaye akaanya gato ntimwongere kumbona, maze akandi kaanya gato, mukambona.’ Kandi ngo ‘Kuko ngiiye kwa Daata’?”18Nuuko barabaza bati, “Iby'aka kaanya gato biramenyeesha iki? Ntaabwo tuuzi ico ashaaka kuvuga.”
19Yesu amenya ko bashaaka kumubaza, arababwira ati, “Mbese murabazanya ico namenyeeshaga ubwo navugaga nti, ‘Mukanya gato ntimuzambona, kandi akandi kaanya gato, muzambona.’?20Ndababwira ukuri yuuko mwebwe muzaarira kandi mukaganya, ariko ko ab'isi bazaaneezeerwa, mwe muzaagira umubabaro, ariko umubabaro waanyu uzaahinduka umuneezeero.21Iyo umugore agiiye kubyara, arababara kuko igihe ce kiba kigeze, ariko iyo umwana amaze kuvuuka, ntaabwo aba aciibuka ububabare, kuko aba aneejeejwe nuuko haba havuutse umuntu ku isi.22Namwe ubu mufite umubabaro, ariko nzongera kubabona, maze imitima yaanyu ineezeerwe, kandi ntaamuntu uzaabaaka umuneezeero waanyu.
23Uwo munsi ntaaco muzambaza. Ndababwira ukuri yuuko, nimugira ico musaba Daata mu izina ryanje, azaakibaha.24Kugeza ubu ntaaco mwari mwasaba mu izina ryanje. Musabe muzaahaabwa, kugira ngo umuneezeero waanyu useesekare.

Yesu Yatsinze Isi

25Ibyo mbibabwiye mu marenga. Igihe kirageze ubwo ntazongera kubabwirira mu marenga, ahuubwo nkababwira neeruye ibyerekeye Daata.26Uwo munsi muzaasaba mu izina ryanje. Simbabwira ngo nzaabasabira kuri Daata,27kuko Daata ubwe abakundira ko mwankunze, kandi mukeemera ko nkomooka ku Maana. 28Nakomootse kuri Daata maze nza mu isi, noone ngiiye kuva mu isi nsubire kuri Daata.”
29Abiigiishwa be baravuga bati, “Nooneho uravuga weeruye, udakoreesheje amarenga.30Ubu tumenye ko uzi byose, kandi ko bitari ngombwa kugira ico umuntu akubaza, ni co gituma twemera ko ukomooka ku Maana.”
31Yesu arabasubiza ati, “Nooneho ubu mureemera?32Dore ubu igihe kireegeereje, ndetse kirageze, maze mugataataana, umwe akaja ukwe n'undi ukwe, maze mukansiga njenyine. Ariko ntaabwo ndi njenyine kuko Daata ari kumwe nanje.33Ibyo mbibabwiye kugira ngo mugire amahoro ku bwo kunyizeera. Mu isi muzaatootezwa, ariko nimukomere kuko naneesheje isi!”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682