YOHAANA17

Yesu Asengera Abiigiishwa be

1Yesu amaze kuvuga atyo, yubuura amaaso areeba heejuru maze aravuga ati, “Daata, igihe kirageze, heesha Umwana waawe icuubahiro, kugira ngo na we aguheeshe icuubahiro,2kuko wamuhaaye ububaasha ku bantu boose, kugira ngo abo wamuhaaye boose, abahe ubugingo buhoraho.3Kandi ubwo bugingo buhoraho ni ukukumenya, wowe Maana y'ukuri yoonyine, no kumenya uwo watumye ari we Yesu Kristo.4Naguheesheje icuubahiro hano mu isi, ndangiza umurimo wampaaye gukora.5Noone ubu, Daata, imbere yaawe umpeeshe icuubahiro nk'ico nahoranye imbere yaawe, isi itaraaremwa.
6Naamamaje izina ryawe mu bantu wampaaye ubakuuye mu isi. Baari abaawe urabampa, noone buubaha ijambo ryawe.7Noone ubu baazi yuuko ibyo wampaaye byose bikomooka kuri wowe,8kuko nabahaaye amagambo wampaaye, maze barayaakiira kandi bamenya ukuri yuuko nkomooka kuri wowe, kandi bakeemera ko ari wowe wantumye.
9Ubu ndabasabira. Ntaabwo nsabira ab'isi, ahuubwo ndasabira abo wampaaye, kuko ari abaawe.10Abantu banje ni abaawe, kandi abaawe na bo ni abanje kandi naheerewe icuubahiro muri bo.11Ntaabwo nkiri mu isi, ariko bo bari mu isi, kandi nje ngusanga. Daata weera, abo wampaaye barindishe izina ryawe wampaaye, kugira ngo babe umwe nk'uko naatwe turi umwe.12Igihe nari kumwe na bo, nabarindaga nkoreesheje imbaraga z'izina ryawe wampaaye. Narabarinze ntihaagira n'umwe muri bo utaakara, keretse uwari waragenewe kurimbuka kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe.13Daata, ubu ndi haafi kugusanga, kandi ibyo mbivuze nkiri mu isi kugira ngo bagire umuneezeero wuuzuye muri bo.14Nabahaaye ijambo ryawe, maze ab'isi barabanga kuko batari ab'isi, nk'uko nanje ntari uw'isi.15Singusaba ko ubakuura ku isi, ahuubwo ndagusaba kubarinda Umubi.16Ntaabwo ari ab'isi, nk'uko nanje ntari uw'isi.17Beereze mu kuri, ijambo ryawe ni ukuri.18Uko wantumye ku isi, nanje ni ko nabatumye ku isi.19Kandi ku bw'abo narakwiyeguriye, kugira ngo na bo bakwiyegurire mu kuri.
20Ntaabwo nsabira aba bonyine, ahuubwo ndasabira n'abazaanyemera babikeesha ijambo ryabo,21kugira ngo boose babe umwe. Nk'uko wowe, Daata uba muri nje, nanje nkaba muri wowe, nasabaga ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yeemere ko ari wowe wantumye.22Icuubahiro wampaaye nanje narakibahaaye, kugira ngo babe umwe nk'uko naatwe turi umwe.23Nje mba muri bo, naawe uba muri nje, kugira ngo babe umwe burundu, maze isi imenye ko wantumye, kandi ko wabakunze nk'uko wankunze.
24Daata, ndashaaka ko abo wampaaye na bo babaana nanje aho ndi, kugira ngo babone ikuzo ryanje, ryo wampaaye, kuko wankunze isi itaraaremwa.25Daata utungaanye, isi ntaabwo ikuuzi, ariko nje ndakuuzi, kandi aba baazi ko wantumye.26Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzaakomeza kuribamenyeesha, kugira ngo urukundo wankunze rubabemo, kandi nanje mbabemo.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682