YOHAANA15
Yesu ni Umuzaabibu w'Ukuri
1“Ndi umuzaabibu w'ukuri, naho Daata akaba umuhinzi.2Ishami ryose ryo muri nje riteera imbuto arikuuraho. Ishami ryose ryera imbuto araryicira kugira ngo rirusheho kwera izindi mbuto.3Mwebwe mwejejwe n'ijambo nababwiye.4Mugume muri nje, nk'uko nanje nguma muri mwe. Nk'uko ishami ridashobora kwera imbuto ku bwaryo ritari ku muzaabibu, namwe ni ko mutaashobora kwera imbuto mutagumye muri nje.5Nje ndi umuzaabibu, kandi mwe muri amashami. Uguma muri nje, nanje nkaguma muri we, yeera imbuto nyinshi, kuko tutari kumwe nta co mwashobora gukora.6Utaguma muri nje, ajugunywa nk'ishami maze akuumagatana. Amashami ameze atyo barayakungaanya, bakayajugunya mu muriro, agasha.7Nimuguma muri nje, n'amagambo yanje akaguma muri mwe, musabe ico mushaaka coose, muzaagihaabwa.8Igiheesha Daata icuubahiro ni uko mwakwera imbuto nyinshi kandi mukaba abiigiishwa banje.9Uko Daata yankunze, ni ko nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanje.10Nimwubaha amategeko yanje, muzaaguma mu rukundo rwanje, nk'uko nanje nuubaha amategeko ya Daata, maze nkaguma mu rukundo rwe.11Ibi mbibabwiye ngira ngo umuneezeero wanje ube muri mwe, kandi ngo umuneezeero waanyu ube mwinshi.12Itegeko ryanje ngiri, mukundane nk'uko nanje nabakunze.13Ntaawagira urukundo ruruta urw'umuntu gupfiira inshuti ze.14Muri inshuti zanje, nimukora ibyo mbategetse.15Sinkibiita abagaragu, kuko umugaragu atamenya ico sheebuja akora, ahuubwo mbiise inshuti zanje, kuko nabamenyesheje ibyo numviise kuri Daata byose.16Si mwe mwantooranyije, ahuubwo ni nje wabatooranyije. Nabatumye kuja kwera imbuto, kandi ngo izo mbuto zigumeho, kugira ngo Daata azaabahe ico muzaasaba coose mu izina ryanje.17Mbategetse kugira ngo mukundane.Urwango rw'Isi
18Abantu b'isi nibabanga, mumenye ko ari nje baabanje kwanga bataraabanga.19Iyo muba ab'isi , baari kubakunda nk'uko bakunda abaabo. Ariko kuko mutari ab'isi, ahuubwo nkaba narabatooranyije mu b'isi, ni co gituma ab'isi babanga.20Mwibuke ijambo nababwiye nti, ‘umugaragu ntaaruta sheebuja.’ Niiba bantooteza, namwe bazaabatooteza, kandi niiba baarakurikije inyigiisho yanje, n'iyaanyu bazaayikurikiza.21Ariko ibi byose bazaabibakorera babaziza izina ryanje, kuko bataazi uwantumye.22Iyo ntaaza ngo mvugane na bo, ntibaba bafite icaaha, ariko ubu ntibafite uko bakwireguura icaaha caabo.23Unyanga weese aba yanga na Daata.24Iyo ntagaragaza muri bo ibitangaaza bitiigeze gukorwa n'undi muntu weese, ntibaajaga kugira icaaha. Ariko baarabiboonye, bararenga baranyanga, hamwe na Daata.25Ibyo byabaaye kugira ngo ibyanditswe mu mategeko yaabo byuzuzwe ngo, ‘Banyanze nta co banziza.’26Ubwo Umufasha nzaabooherereza avuuye kuri Daata azaaza, ari we Mwuka w'ukuri ukomooka kuri Daata, azambeera umuhamya.27Namwe reero muzantangeho ubuhamya kuko mwabanye nanje kuva mu ntangiriro.Bible Society of Uganda