YOHAANA10
Umugani w'Umushumba
1Yesu aravuga ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuuko uwinjira mu rugo rw'intaama atanyuze mu irembo ahuubwo akuuririra ahandi aba ari umujuura cangwa umunyazi.2Uwinjirira mu irembo, aba ari umushumba w'intaama.3Umurinzi amukinguurira irembo, n'intaama zikumva ijwi rye. Ahamagara intaama ze mu mazina yazo, maze akazaahura .4Iyo amaze gukuuramo intaama ze, azija imbere, zikamukurikira kuko ziizi ijwi rye.5Ntaabwo zaakurikira uwo zitaazi, ahuubwo ziramuhunga kuko zitaazi ijwi rye”.6Yesu yakoreesheje ico ciitegererezo ariko ntibaasobaanukirwa ibyo ababwira.Yesu Umushumba Mwiza
7Yesu yongera kubabwira ati, “Ndababwira ukuri yuuko ari nje rembo ry'intaama.8Abambanjirije boose ni abajuura n'abanyazi, ariko intaama ntizaabumviise.9Ni nje rembo. Uwinjira anyuzeho weese azaakizwa, azinjira kandi asohoke maze abone urwuri.10Umujuura azanwa no kwiba, no kwica, no kurimbura. Nazanywe no kugira ngo abantu babone ubugingo, ndetse ngo babubone mu bwuzuye.11Ni nje mushumba mwiza. Umushumba mwiza ahara ubugingo bwe ku bw'intaama ze.12Naho umupakazi, utari umushumba kandi utari nyir'intaama, iyo aboonye inyamaaswa ije, asiga intaama agahunga, nuuko inyamaaswa ikazifata maze ikazitaatanya.13Umupakazi arahunga kuko ntaabwo yiita ku ntaama.14Ni nje mushumba mwiza. Intaama zanje ndaziizi kandi na zo zikaamenya,15nk'uko Daata anzi kandi nanje nkamenya Daata. Ndetse neemera gupfiira intaama zanje.16Mfite n'izindi ntaama zitari izo muri uyu mukumbi. Na zo ngomba kuziizana, maze zikazumva ijwi ryanje. Nuuko hakabaho umukumbi umwe, n'umushumba umwe.17Ku bw'iyo mpamvu, Daata arankunda, kuko niteguuye gutanga ubugingo bwanje kugira ngo nzaabusubirane.18Ntaawe ubunyaka, ahuubwo mbutanga ku bushaake bwanje. Mfite ubushobozi bwo kubutanga, n'ubwo kubusubirana. Iri tegeko narihaawe na Daata.”19Abayuuda bongera kwicamo ibice ku bw'ayo magambo.20Benshi muri bo baaravugaga bati, “Ahanzweho dayimooni kandi yasaze. Ni kuki mumwumviriza?”21Ariko abandi bakavuga bati, “Aya ntaabwo ari amagambo y'umuntu uhanzweho na dayimooni. Mbese dayimooni yashobora guhumuura impumyi?”Yesu Yangwa n'Abayuuda
22Ico gihe hari umunsi wo kwibuka gutaaha Inzu y'Imaana i Yerusaalemu, kandi caari igihe c'imbeho nyinshi.23Yesu yagendagendaga mu Nzu y'Imaana, munsi y'ibaraza ryitwa irya Solomooni.24Abayuuda baramwitooroora baramubaza bati, “Uzaageza ryari kutureka mu rujijo? Tubwire neeza niiba uri Kristo.”25Yesu arabasubiza ati, “Narabibabwiye ntimwabyemera. Imirimo nkora mu izina rya Daata na yo intangaho ubuhamya,26ariko ntimubyemera, kuko mutari abo mu ntaama zanje.27Intaama zanje zumva ijwi ryanje. Ndaziizi kandi na zo zikankurikira.28Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntaabwo zizaarimbuka. Ntaawe uzaazinsahura mu ntoke zanje.29Ibyo Daata yampaaye biruta ibindi byose kandi ntaawabisahura mu maboko ye. 30Njeewe na Daata turi umwe.”31Abayuuda bongera gutooragura amabuye ngo bayamuteere.32Yesu arabasubiza ati, “Nabeeretse imirimo myiza myinshi yavuuye kuri Daata. Ni uwuhe muri yo utuma mwenda kunteera amabuye?”33Abayuuda baramusubiza bati, “Ntaabwo ari imirimo myiza tugiiye kuguteerera amabuye, ahuubwo ni ugusebya Imaana, kuko uri umuntu ukaba wishushanyije kuba Imaana.”34Yesu arabasubiza ati, “Ntibyanditswe mu mategeko yaanyu ngo Imaana yaravuze iti, ‘Muri imaana’?35Tuuzi neeza ko ibyanditswe ari ukuri ubuzira herezo, kandi ko Imaana yiise abo bantu imaana, anari bo baahaawe ubutumwa.36Mbese mwavuga mute ngo uwo Daata yatooranyije akamwohereza mu isi ari gusebya Imaana kuko navuze nti, ‘Ndi Umwana w'Imaana’?37Niiba ntakora imirimo ya Daata, nimureke kunyemera.38Ariko niiba nyikora, n'ubwo mutanyizeera, mwizeere iyo mirimo, kugira ngo mumenye kandi mwemere ko Daata ari muri nje nanje nkaba muri we.”39Bongera gushaaka kumufata ariko arabatoroka.40Avayo yongera kuja haakurya ya Yorodaani aho Yohaana yabatirizaga mbere, agumayo.41Abantu benshi baaza aho Yesu ari, baravuga bati, “Yohaana ntaagitangaaza yakoze, ariko ibyo yavuze kuri uyu mugabo byose byari ukuri.”42Maze abantu benshi baariyo baramwizeera.Bible Society of Uganda