YOHAANA9

Yesu Avuura Umugabo Wavuutse Ahumye

1Ubwo Yesu yagendaga, abona umugabo wavuutse ahumye.2Abiigiishwa be baramubaza bati, “Mwigiisha, uwakoze icaaha caatumye uyu mugabo avuuka ahumye ni nde? Ni we wakoze icaaha, cangwa ni ababyeyi be?”
3Yesu arabasubiza ati, “Haaba uyu mugabo cangwa ababyeyi be, ntaawakoze icaaha, ahuubwo yavuutse ahumye kugira ngo imbaraga z'Imaana zigaragarire muri we.4Tugomba gukora imirimo y'uwantumye hakiri ku manywa. Ijoro riraaje kandi muri ryo ntaawagira ico akora.5Nkiri muri iyi si, ndi umuco w'isi.”
6Amaze kuvuga atyo, aciira haasi maze atobeesha akondo amacandwe, agasiiga ku maaso ya wa mugabo wari uhumye7avuga ati, “Genda ukarabe amaaso yaawe mu kidendeezi ca Silowamu” (Risobaanura “gutumwa”). Nuuko uwo mugabo wari uhumye aragenda, akaraba amaaso ye, maze agaruka ari kureeba.
8Abatuuranyi be n'abaamubonaga mbere agisabiriza batangira kubazanya bati, “Uyu si wa mugabo wicaraga asabiriza?”
9Bamwe bakavuga bati, “Ni we.” Abandi bakavuga bati, “Ntaabwo ari we, ahuubwo ni uwo basa.”
Maze wa mugabo arabasubiza ati, “Ni nje.”
10Ariko bakomeza kumubaza bati, “Byagenze bite kugira ngo ureebe?”
11Arabasubiza ati, “Wa mugabo wiitwa Yesu yatobye akondo, akansiiga ku maaso maze ambwira kuja ku kidendeezi ca Silowamu kuyakaraba. Nuuko nja yo, nkimara gukaraba, ntangira kureeba.”
12Baramubaza bati, “Ari heehe?” Na we arabasubiza ati, “Ntaabwo mbiizi.”

Abafarisaayo Bacondooza Uko Uwari Ahumye Yareebye

13Nuuko uwo mugabo wari warahoze ari impumyi bamujaanira Abafarisaayo.14Kandi uwo munsi wo Yesu atoba akondo agakiza uwo umugabo ubuhumyi wari umunsi w'i Saabato.15Nuuko Abafarisaayo bongera kubaza wa mugabo uko yahumuutse. Na we arabasubiza ati, “Yansiize akondo ku maaso yanje, ndayakaraba, noone ubu ndareeba.”
16Bamwe mu Bafarisaayo baravuga bati, “Uyu mugabo ntaabwo akomooka ku Maana, kuko ntiyubahiriza itegeko ry'i Saabato.”
Ariko abandi na bo baravuga bati, “Byashoboka bite kugira ngo umunyabyaha akore ibitangaaza nk'ibi?” Maze biigabamo ibice.
17Abafarisaayo bongera kubaza wa mugabo bati, “Uvuga yuuko yakuvuuye ubuhumyi, noone wowe urabivugaho iki?”
Na we arabasubiza ati, “Ni umuhanuuzi.”
18Ariko Abayuuda banga kwemera ko uwo mugabo yari impumyi noone akaba ari kureeba kugeza ubwo batumyeho ababyeyi be19maze bakababaza bati, “Uyu si umuhungu waanyu? Muvuga ko yavuutse atareeba, byabaaye bite se, kugira ngo ubu abe ari kureeba?”
20Ababyeyi be barasubiza bati, “Ico tuuzi ni uko uyu ari umuhungu waacu, kandi ko yavuutse ari impumyi,21ariko ntaabwo tuuzi uko byagiiye ngo ashobore kureeba, cangwa ngo tumenye uwamuhumuuye amaaso. Nimumwibarize namwe, kuko ni mukuru kandi yashobora kwisubiriza!”22Ababyeyi be baavuze batyo ku bwo gutiinya Abayuuda. Abo Bayuuda baari baamaze kwemeranya yuuko umuntu weese uzeerura ko Yesu ari Kristo yirukanwa mu Isinagoogi.23Ni co caatumye ababyeyi be bavuga bati, “Nimukuru, mumwibarize.”
24Abayuuda bongera guhamagara wa mugabo wari waravuutse ahumye ubwa kabiri, maze baramubwira bati, “Rahira imbere y'Imaana ko uribuvuge ukuri! Tuuzi yuuko uyu mugabo wakuvuuye ari umunyabyaha.”
25Na we arasubiza ati, “Ntaabwo nzi niiba ari umunyabyaha, ariko ico nzi kimwe, ni uko nari impumyi, noone nkaba ndeeba.”
26Baramubaza bati, “Yakugenjeje ate? Yahumuuye amaaso yaawe ate?”
27Arabasubiza ati, “Naabibabwiye kandi ntimwabyumva. Kuki mushaaka kongera kubyumva? Mbese namwe mushaaka kuba abiigiishwa be?”
28Nuuko baramutuka bamubwira bati, “Uri umwigiishwa we, ariko twebwe turi abiigiishwa ba Moose.29Tuuzi yuuko Imaana yavuganye na Moose, ariko uyu mugabo we ntaabwo tuuzi iyo aturuka.”
30Wa mugabo arabasubiza ati, “Ibi birantangaaje! Ntaabwo muuzi iyo aturuka, ariko yampumuuye amaaso!31Tuuzi yuuko Imaana itumva abanyabyaha, ariko yumva uyuubaha, agakora ibyo ishaaka.32Kuva isi yaaremwa, ntaawigeze kumva umuntu wahumuuye amaaso y'umuntu wavuutse ari impumyi.33Iyo uyu mugabo aba adakomooka ku Maana, ntaaco aba yashoboye gukora.”
34Baramusubiza bati, “Wowe wavuukiye mu byaha unabikuriramo, noone urashaaka kutwiigiisha?” Nuuko bamwirukana mu sinagoogi.

Ubuhumyi bwo mu Mwuka

35Yesu yumviise ko birukanye wa mugabo mu sinagoogi, aza kumubona maze aramubaza ati, “Mbese weemera Umwana w'Umuntu?”
36Na we aramusubiza ati, “Daatabuja, mbwira uwo ari we, kugira ngo mwemere!”
37Yesu aramubwira ati, “Wamuboonye, kandi ni we uvugana na we.”
38Wa mugabo aravuga ati, “Ndemera Nyagasani!” Niko gupfukama imbere ya Yesu, aramuramya.
39Nuuko Yesu aravuga ati, “Naaje muri iyi si guca urubanza, kugira ngo abo batabona bareebe, kandi ababona bahume.”
40Bamwe mu Bafarisaayo baari hamwe na we babyumviise baramubwira bati, “Mbese naatwe turi impumyi?”
41Yesu nawe arabasubiza ati, “Iyo muba muri impumyi, nta caaha mwajaga kugira, ariko ubwo muvuga ngo murabona, icaaha caanyu kigumyeho.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682