YOHAANA11
Urupfu rwa Laazaaro
1Haari umugabo wari urwaye wiitwaga Laazaaro akaba yari atuuye i Beetaniya, icaaro co Mariya na mwenenyina Marita baari batuuyemo.2Mariya uwo ni we wasiize Yesu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we, kandi musaaza we Laazaaro ni we wari urwaye.3Bashiki be batuma kuri Yesu bati, “Nyagasani, inshuti yaawe ukunda irarwaye.”4Yesu abyumviise, aravuga ati, “Iyo ndwara ntaabwo ari iyo kumwica, ahuubwo ni iyo guheesha Imaana ikuzo, kugira ngo Umwana waayo ahaabwe icuubahiro.”5Nuubwo Yesu yakundaga Marita na mwenenyina, na Laazaaro,6yamaze iminsi ebyiri aho yari ari, amaze kumva ko Laazaaro arwaye.7Nyuma y'iyo minsi ebyiri, abwira abiigiishwa be ati, “Reka dusubire i Yudeeya.”8Abiigiishwa be baramubaza bati, “Mwigiisha, Abayuuda bendaga kuguteererayo amabuye noone ushaaka gusubirayo?”9Yesu arabasubiza ati, “Mbese umunsi nt'ufite amasaaha cumi n'abiri? Abagenda ku manywa ntaabwo basiitaara, kuko baba babona umuco w'iyi si.10Ariko abagenda mu ijoro barasiitaara, kuko umuco uba utari muri bo.”11Amaze kuvuga atyo, arababwira ati, “Inshuti yaacu Laazaaro yaasinziiriye, ariko ngiiye kumukangura.”12Abiigiishwa be baramubwira bati, “Nyagasani, niiba yaasinziiriye araba neeza.”13Yesu yavugaga iby'urupfu rwa Laazaaro, ariko bo bagateekereza ko yamenyeeshaga gusinziira kwa buri gihe.14Nuuko Yesu arabeerurira ati, “Laazaaro yaapfuuye.15Ariko ku bwanyu neejejwe nuuko nari ntahari, kugira ngo mwizeere. Noone, nimuuze tuje aho ari.”16Tomasi, witwaga Mahasa, abwira abiigiishwa bagenzi be ati, “Nimuuze naatwe tugende, dupfaane na we.”Yesu ni we Kuzuuka n'Ubugingo
17Yesu agezeyo, asanga Laazaaro amaze iminsi enye mu mva.18Kuva i Beetaniya kugera i Yerusaalemu haari bugufi, nka kilomita itatu,19kandi Abayuuda benshi baari baaje gusuura Marita na Mariya kugira ngo babahuumurize ku bwo gupfuusha musaaza waabo.20Marita yumviise ko Yesu ari kuuza, aja kumusanganira, Mariya we asigara mu rugo.21Marita abwira Yesu ati, “Nyagasani, iyo uba uri hano, musaaza wanje ntaaba yarapfuuye.22Ariko n'ubu nzi yuuko ibyo usabye byose Imaana yaabiguha.”23Yesu aramusubiza ati, “Musaaza waawe azaazuuka.”24Marita aramubwira ati, “Nzi yuuko azaazuuka ku munsi w'imperuuka.”25Yesu aramubwira ati, “Ninje kuzuuka n'ubugingo. Unyizeera weese n'aho yaaba yarapfuuye, azaabaho,26kandi uriho weese unyizeera ntaabwo azaapfa. Ibyo urabyemera?”27Marita aramusubiza ati, “Yeego Nyagasani, neemera ko uri Kristo, Umwana w'Imaana, uwo yaseezeranyije kuuza mu isi.”Yesu Arira
28Amaze kuvuga ibyo, Marita asubirayo maze ahamagara mwenenyina Mariya, aramwongorera ati, “Umwigiisha ari hano kandi araguhamagara.”29Abyumviise, ahaguruka vuba aramusanga.30Yesu ntaabwo yari yaakageze muri ico caaro, ahuubwo yari akiri aho Marita yamusanganiriye.31Abayuuda baari na Mariya mu nzu bamuhuumuriza, baboonye asohotse vuba, baramukurikira biibwira yuuko agiiye kuririra ku mva.32Mariya ageze aho Yesu ari, amuboonye apfukama imbere ye aravuga ati, “Nyagasani, iyo uba hano, musaaza wanje ntaaba yarapfuuye.”33Yesu aboonye uko Mariya arira, kandi n'Abayuuda baari bamuherekeje na bo barira, bimushengura umutima agira agahinda.34Arababaza ati, “Mbese mwamuhambye he?” Baramusubiza bati, “Nyagasani, ngwino uhareebe.”35Nuuko Yesu ararira.36Maze Abayuuda baravuga bati, “Nimureebe ukuntu yamukundaga!”37Ariko bamwe muri bo baravuga bati, “Mbese uwahumuuye impumyi, yari ananiwe gutuma uyu mugabo adapfa?”Yesu Azuura Laazaaro
38Nuuko Yesu yongera gushenguka umutima, agera ku mva. Iyo mva yari ubuvumo kandi bwari bukingiishijwe ibuye.39Yesu aravuga ati, “Ni mukuureho iryo buye.” Ariko Marita, mushiki wa nyakwigendera, aramubwira ati, “Nyagasani, ubu aranuuka kuko amaze iminsi enye apfuuye.”40Yesu aramubwira ati, “Sinakubwiye yuuko niweemera urabona ubwiza bw'Imaana?”41Nuuko bakuuraho ibuye. Yesu areeba heejuru maze aravuga ati, “Daata ndagushimye kuko unyumviise.42Nzi yuuko usanzwe unyumva, ariko ibi mbivugiye ku bw'abantu bahagaze hano kugira ngo bizeere ko ari wowe wantumye.”43Amaze kuvuga ibyo, ahamagara mu ijwi rirenga ati, “Laazaaro, sohoka!”44Uwari warapfuuye arasohoka, amaboko n'amaguru bye bihambijwe utugozi tw'umwenda, kandi no mu maaso he hapfukiishijwe igitambaaro. Yesu arababwira ati, “Nimumuhambuure, mumureke agende.”Umugambi wo Kwica Yesu
45Benshi mu Bayuuda baari baaje gusuura Mariya baboonye ibyo Yesu akoze, baramwizeera.46Ariko bamwe muri bo baja kubwira Abafarisaayo ibyo Yesu yakoze.47Nuuko abatware b'abaheerezabitambo hamwe n'Abafarisaayo bahamagaza urukiiko rukuru, baravuga bati, “Turakora iki? Uyu mugabo akomeje gukora ibitangaaza byinshi.48Nitumureka agakomezamo atyo, buri weese aramwemera, bitume Abarooma baaza kurimbura uyu mwanya waacu weera hamwe n'umuryango waacu.”49Ariko umwe muri bo witwaga Kayafa, wari Umuheerezabitambo mukuru muri uwo mwaka arababwira ati, “Ntaaco muuzi na hato!50Ntimusobaanukirwa yuuko byakababeereye byiza ngo umuntu umwe apfiire abantu kuruta uko umuryango woose warimburwa.”51Ibyo ntiyabivuze ku bwe, ariko kuko yari Umuheerezabitambo mukuru muri uwo mwaka, yahanuuye ko Yesu yenda gupfiira ubwoko bw'Abayuuda,52ariko si ubwo bwoko bwonyine, ahuubwo kwari ukugira ngo ahuurize hamwe abaana b'Imaana baataataanye.53Uheereye uwo munsi abategetsi b'Abayuuda baja inaama zo kwica Yesu.54Nuuko Yesu ntiyongera kugenda mu Bayuuda kumugaragaro, ahuubwo avayo aja mu tawuni yitwa Efurayimu mu gice kiri haafi n'ubutaayu, agumayo n'abiigiishwa be.55Umunsi wo Kunyurwaho kw'Abayuuda wari weegeereje, nuuko benshi bava mu byaro baja i Yerusaalemu mbere y'umunsi wo Kunyurwaho kugira ngo bakore umuhango wo kwihumaanura.56Baashaakaga Yesu maze bakabazanya bahagaze mu Nzu y'Imaana bati, “Murabiteekerezaho iki? Koko ntaaribuuze muri ibi birori?”57Abatware b'abaheerezabitambo hamwe n'Abafarisaayo baari baategetse yuuko umuntu weese uri bumenye aho Yesu ari, akwiriye kubibamenyeesha kugira ngo bamufate.Bible Society of Uganda