LUKA3

Yohaana Umubatiza Abwira Abantu Kwiteguurira Kristo

1Mu mwaka wa cumi n'itaanu ubwo Tibeeriyo yari umwami mukuru wategekaga Rooma, Imaana yahaaye Yohaana mwene Zaakariya ubutumwa ari mu butaayu. Ico gihe Pontiyo Pilaato yari umutegetsi w'i Yudeeya, naho Herodi ari umutegetsi w'i Galileeya. Mwene se Filipo yari umutegetsi wa Itureya n'i Turakonite, Lusaniya yari umutegetsi w'Abileeni,2naho Anaasi na Kayafa baari Abaheerezabitambo bakuru.3Nuuko Yohaana agenda ava mu mwanya aja mu wundi ku mpande zoose z'uruuzi rwa Yorodaani, abwiriza abantu ko bakwiriye kwihana, bakabatizwa kugira ngo bababarirwe ibyaha byabo.4Nk'uko byanditswe mu gitabo c'umuhanuuzi Yesaaya ati,“Nimwumve uwo urangururira mu butaayu ati,‘Nimutungaanye inzira y'Uhoraho,mugorore aho azanyura.5Imibande yoose izuuzuzwa,ibirunga n'imisozi bizaaringanizwa.Ibigoramye bizaagororoka,inzira zidaharuwe zizaaharurwa.6Kandi abantu boose bazaabona agakiza k'Imaana.’ ”
7Abantu benshi baaza kuri Yohaana kugira ngo ababatize, maze arababwira ati, “Mwa rubyaro rw'inzoka mwe! Ni nde wabagiiriye inaama yo guhunga uburaakari bw'Imaana bwegeereje?8Kwihana kwanyu kwerekanirwe mu byo muteekereza no mu byo mukora nk'uko Imaana ibishaaka. Mureke gukomeza kwibwira ko ubwo mukomooka kuri Aburahamu, ngo ahaari Imaana ntiyabahanira ibyaha byanyu. Ndababwira yuuko Imaana ibaasha guhindura aya mabuye abaana ba Aburahamu.9Kandi n'ubu intoorezo igezwe ku biti. Nk'uko bayimanikiira gutema igiti, ni ko igiiye kumanukira abanyabyaha. Bityo reero, igiti coose kiteera imbuto nziiza gikwiriye gutemwa kikajugunywa mu muriro.”
10Abantu baramubaza bati, “Noone se tugire dute?”
11Yohaana arabasubiza ati, “Ufite imyenda ebyiri, umwe awuhe utawufite, n'ufite ibyokurya, na we akore atyo.”
12Abasoreesha na bo baaje ngo babatizwe, baramubaza bati, “Mwigiisha, tugire dute?”
13Arabasubiza ati, “Ntimugasoreeshe abantu ibiruta ibyo mwategetswe.”
14Abasirikare na bo baramubaza bati, “Twebwe tugire dute?”
Arabasubiza ati, “Ntimukagire umuntu uwo mutugiisha cangwa ngo mumurege ibinyoma, ahuubwo ibihembo byanyu bibanyure.”
15Nuuko abo bantu bagira ibyiringiro, biibwira ko ahaari Yohaana yaba ari we Kristo.16Maze Yohaana arababwira ati, “Ni koko njeewe ndabatiriisha amaazi, ariko hazaaza undusha ububaasha, ndetse ntibinkwiriye ko naapfunduura udushumi tw'ingato ze. Uwo ni we uzaababatiriisha Umwuka Weera n'umuriro.17Intaara ye iri mu kuboko kwe, kandi azaazambuura imbuga ye caane, amasaka ayahunike mu kigega, naho umurama azaawucaaniisha umuriro utazima.”18Yohaana akomeza kubwiriza abantu Ubutumwa Bwiza, kandi abashiishikariza guhindura imibeereho yaabo.
19Muri ico gihe, Yohaana acaaha umwami Herodi ku bwo gucuura Herodiyaasi muka mwene se, no ku bw'ibindi byaha yari yarakoze.20Maze Herodi akora ikindi caaha, afata Yohaana amushira mu gihome.
21Yohaana ataraashirwa mu nzu y'imbohe, yabatije Yesu n'abandi bantu benshi. Yesu amaze kubatizwa, arasenga, agisenga, ijuru rirakinguuka,22maze Umwuka Weera ava mu ijuru aramumanukira ari mu ishusho isa n'inuma. Maze ijwi ry'Imaana rivugira mu ijuru riti, “Ni wowe Mwana wanje nkunda nkakwishiimira.”

Amazina ya ba Seekuruza ba Yesu

23Ubwo Yesu yatangiraga kwigiisha, yari amaze imyaka nka mirongo itatu avuutse. Nk'uko abantu biibwiraga ko ari we mwene Yozefu, mwene Heeli,24mwene Matati,mwene Leevi, mwene Meluki,mwene Yonaayi, mwene Yozefu,25mwene Matatiya, mwene Amosi,mwene Nahumu, mwene Esili,mwene Nagayi,26
mwene Mati,mwene Matatiya, mwene Semeyini,mwene Yoseki, mwene Yoda,
27mwene Yonani, mwene Resa,mwene Zerubabeeli, mwene Shayalutiyeeli,mwene Neeri,28
mwene Meluki,mwene Adi, mwene Kosamu,mwene Elumadamu, mwene Eri,
29mwene Yosuwa, mwene Eliyezeeri,mwene Yorimu, mwene Matati,mwene Leevi,30
mwene Simiyooni,mwene Yuda, mwene Yozefu,mwene Yonamu, mwene Eliyakimu,
31mwene Meleya, mwene Mena,mwene Matata, mwene Natani,mwene Dawudi,32
mwene Yese,mwene Obedi, mwene Bowazi,mwene Solomooni, mwene Nahashoni,
33mwene Amiinadabu, mwene Aruni,mwene Hesirooni, mwene Peresi,mwene Yuda,34
mwene Yaakobo,mwene Isaaka, mwene Aburahamu,mwene Tera, mwene Nahori,
35mwene Serugi, mwene Rewu,mwene Pelegi, mwene Heberi,mwene Shela,36
mwene Kenani,mwene Alupakisadi, mwene Shemu,mwene Nowa, mwene Lameki,
37mwene Metuseera, mwene Henoki,mwene Yeredi, mwene Mahalaleeli,mwene Kenani,38
mwene Enoshi,mwene Seeti, mwene Adamu, ukomooka ku Maana.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682