LUKA2
Ivuuka rya Yesu
1Muri ico gihe Umwami mukuru w'ubutegetsi bw' i Rooma witwaga Agusito, yatanze itegeko ryo kubara abantu boose bo mu butegetsi bwe bwose.2Iri ni ryo baruura ryabanje kubaho muri ubwo butegetsi bw'umwami Kureniyo yategekaga i Siriya.3Nuuko buri muntu aja kwiyandikiisha mu tawuni y'akomookamo.4Yozefu na we kuko yari akomooka mu muryango wa Dawudi, ava mu tawuni y'i Nazaareeti muri Galileeya, aja kwandikirwa i Beetelehemu muri Yudeeya itawuni ya Dawudi.5Ajaana na Mariya wo yari aseezeranyije baja kwiyandikiisha, kandi ico gihe Mariya yari atwite yegeereje igihe co kubyara.6Bakiri i Beetelehemu, igihe ce co kubyara kiragera.7Abyara umuhungu we w'imfura amufubika mu twenda, amuryamiisha mu muvure w'inka kuko ari ntamwanya bari baaboonye mu icumbi.Malayika Abwira Abashumba ko Yesu Yavuutse
8Iryo joro muri ako gace haarimo abashumba baaraariiraga amatungo yaabo bayarinda.9Malayika w'Imaana arababonekera, maze ubwiza bw'Imaana burabamurikira, burabagota, baheerako bagira ubwoba.10Malayika arababwira ati, “Nimuhuumure kuko mbaazaniye inkuru nziiza izaabeera abantu boose umuneezeero mwinshi.11Uyu munsi mu tawuni ya Dawudi, Umukiza yabavuukiye, ni we Kristo Umwami.12Iki ni co kiri bubabeere ikimenyeetso, murasanga umwana w'uruhinja afubitswe mu twenda, aryamiishijwe mu muvure w'inka.”13Ako kaanya haboneka abaamalayika benshi bavuuye mu ijuru biifatanya na wa malayika, baririmba basingiza Imaana bati,14“Icuubahiro kibe ic'Imaana nyir'ijurukandi amahoro mu isi abe mu bo yishiimira.”15Nuuko abo baamalayika bamaze gusubira mu ijuru, abashumba baravugana bati, “Nimuuze tuje i Beetelehemu tureebe ibibaayeyo iby' Imaana itumenyesheje.”16Bagenda biihuuta, bageze i Beetelehemu basangayo Mariya na Yozefu, n'umwana w'uruhinja aryamiishijwe mu muvure.17Bamuboonye batangira kwamamaza ibyabaaye hamwe n'ibyo malayika yari yaavuze kuri uwo mwana.18Abaabyumviise boose batangaazwa n'ibyo baabwiwe n'abo bashumba.19Ariko ayo magambo Mariya ayagira ibanga aja ayazirikana.20Abo bashumba basubira mu matungo yaabo, baririmba kandi bahimbaaza Imaana ku bw'ibyo baari bumviise kandi baaboonye byose, nk'uko baari baabibwiwe na malayika.Umuhango wo Kwita Yesu Izina
21Ku munsi wa munaane ari co gihe co gukebwa, bamwita Yesu. Iryo ni ryo zina ryari ryaravuzwe na malayika, nyina wa Yesu ataraasama inda.22Nuuko iminsi yo kwezwa ishize, nk'uko umuhango wari uri ukurikije amategeko ya Moose, Yozefu na Mariya bajaana Yesu i Yerusaalemu kumumurikira Imaana.23Nk'uko byanditswe mu mategeko y'Uhoraho ngo, “Umuhungu weese w'imfura akwiriye kumurikirwa Imaana.”24Nuuko baja no gutuura igitambo nk'uko byavuzwe mu mategeko ya Nyagasani ngo, “Inuma ebyiri cangwa inyoni ebyiri zisa n'inuma.”25Muri ico gihe, haariho umugabo witwaga Simiyooni. Uwo yari atuuye i Yerusaalemu kandi yari intungaane, yitonda, atiinya Imaana. Yahoraga ategereje uzaazanira Abiisirayeli agakiza, kandi Umwuka Weera yari muri we.26Yari yarahishuuriwe n'Umwuka Weera ko atazaapfa ataraabona Kristo w'Imaana.27Uwo munsi, ayoborwa n'Umwuka Weera aja mu Nzu y'Imaana i Yerusaalemu. Maze Mariya na Yozefu baaje kumurikira Imaana uwo mwana, nk'uko umuhango w'amategeko wari uri,28basangayo Simiyooni. Simiyooni aboonye uwo mwana aramukiikira, maze ashiima Imaana ati,29“Mwami Maana, nooneho umugaragu waaweyigendere amahoro nk'uko wabivuze.30Kuko amaaso yanje aboonye agakiza kaawe,31ako wateguuriye abantu boose kuba32umuco uzaahishuurira Imaana abanyamahanga.Kandi ari ko gakiza kazaazana icuubahiro ku bwoko bwawe Isirayeli.”33Maze ababyeyi be batangaazwa n'amagambo Simiyooni avuze kuri uwo mwana.34Nuuko Simiyooni abasabira umugisha kandi abwira Mariya ati, “Uyu mwana yaratooranyijwe kugira ngo bamwe mu Biisirayeli bagwe, abandi babyuke kandi azaaba ikimenyeetso kivuuye ku Maana co benshi bazaagiraho impaka.35Maze ibyo abantu bateekereza mu mitima yaabo bizaahishuurwa kandi naawe uzaagira agahinda kenshi, kagukuure umutima.”36Haariho n'umuhanuuzikazi witwaga Anna umukoobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Asheeli. Yamaranye n'umugabo we imyaka irindwi gusa arapfaakara37kugeza ku myaka mirongo inaane n'enye. Yahoraga mu Nzu y'Imaana, asenga ku manywa na nijoro yiyiriza ubusa.38Muri ako kaanya arabeegeera maze ashiima Imaana avuga ku by'uwo mwana amwamamaza mu bantu boose baari bategereje gucungurwa kw'i Yerusaalemu kuvuuye ku Maana.Gusubira i Nazaareeti
39Nuuko Yozefu na Mariya bamaze kurangiza byose nk'uko itegeko ry'Uhoraho ryari riri, basubira i Galileeya mu tawuni y'iwaabo yitwa Nazaareeti.40Maze uwo mwana akurirayo, agwiza imbaraga n'ubwenge kandi ubuntu bw'Imaana bwari kuri we.Umwana Yesu mu Nzu y'Imaana
41Buri mwaka ababyeyi ba Yesu baajaga kwizihiza iminsi mikuru yo Kunyurwaho i Yerusaalemu.42Nuuko Yesu amaze imyaka cumi n'ibiri y'ubukuru, bazaamuukana na we baja kwizihiza iyo minsi mikuru nk'uko umugenzo waabo wari uri.43Iyo minsi irangiye, ababyeyi be basubira iwaabo. Maze Yesu we asigara i Yerusaalemu ababyeyi be batabiizi.44Baateekereje ko yaaba yaajaanye n'abandi bantu, nuuko bakomeza kugenda urugendo rw'umunsi woose. Bamushaakira mu bavandimwe no mu nshuti.45Bamubuze, basubira i Yerusaalemu kumushaakirayo.46Hashize iminsi itatu, bamubona mu Nzu y'Imaana yicaranye n'abiigiishamategeko abateze amatwi kandi ababaza ibibazo.47Abamwumvaga boose baatangaariraga ubwenge bwe no gusubiza kwe.48Se na nyina bamuboonye baratangaara, maze nyina aramubaza ati, “Mwana wanje, ni iki caatumye utugenza utya? Nje na so twagushaatse duhagaritse umutima turakubura.”49Yesu arabasubiza ati, “Mwanshaakiraga iki? Ntimwari muuzi ko nkwiriye kuba mu nzu ya Daata?”50Ariko ntibaasobaanukirwa ico Yesu yamenyeeshaga.51Nuuko Yesu amanukana na bo aja i Nazaareeti, agahora abumvira. Ariko ibyo byose nyina abigira ibanga kandi agahora abiteekerezaho.52Yesu akomeza kugwiza ubwenge, akura ashimwa n'Imaana n'abantu.Bible Society of Uganda