LUKA4
Yesu Ageragezwa
1Yesu amaze kubatizwa, yuzura Umwuka Weera. Nuuko ava ku ruuzi rwitwa Yorodaani, Umwuka amujaana mu butaayu,2amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa na Sataani. Iyo minsi yayimaze atarya, nuuko ishize arasonza caane.3Nuuko umwanzi Sataani aramubwira ati, “Niiba koko uri Umwana w'Imaana tegeka iri buye umutsima.”4Yesu aramusubiza ati, “Ibyanditswe bivuga ngo, ‘Umuntu ntaabeeshwaho n'umutsima gusa.’ ”5Nyuma y'aho umwanzi amujaana ku musozi mureemure caane, mu kaanya gato, amwereka ubwami bwose bw'iyi si.6Aramubwira ati, “Ubu butware bwose n'icuubahiro byose ndabiguha, kuko nabihaawe kandi mbiha uwo niishaakiye.7Nuuko nuupfukama ukandamya, byose biraba ibyawe.”8Yesu aramusubiza ati, “Ibyanditswe biravuga ngo, ‘Uramye Uhoraho Imaana yaawe abe ari yo ukorera yoonyine.’ ”9Umwanzi arongera amujaana i Yerusaalemu, amuhagarika ku munaara w'Inzu y'Imaana aramubwira ati, “Niiba koko uri umwana w'Imaana, simbukira haasi,10kuko byanditswe ngo:‘Imaana izaagutegekera abaamalayika baayo bakurinde,11kandi bazaagutegera amaboko ngo udakubita ikirenge caawe ku ibuye.’ ”12Maze Yesu aramubwira ati, “Kandi byanditswe ngo, ‘Ntuukagerageze Uhoraho Imaana yaawe.’ ”13Nuuko Sataani arangije kumugerageza muri byose, aramureka ngo azaamutege ikindi gihe.Abantu b' i Nazaareeti Banga Yesu
14Nyuma y'aho Yesu asubira i Galileeya aho yakuriye, ayobowe n'Umwuka w'Imaana. Nuuko amenyekana muri ibyo bice byose,15kandi akomeza kugenda yigiisha mu masinagoogi yaabo yoose. Abamwumviise boose baramuhimbaaza kandi baramushiima.16Nuuko Yesu aja i Nazaareeti aho yakuriye. Nk'uko yari amenyereye, ku munsi w'i Saabato aja mu isinagoogi. Arahaguruka ngo asome ijambo ry'Imaana.17Bamuhereza umuzingo w'ibyanditswe n'umuhanuuzi Yesaaya, arambuura ahanditswe ngo,18“Umwuka w'Imaana ari kuri njekuko yantooranyirije kwamamaza Inkuru Nziiza mu bakene.Yantumye kumenyeesha imbohe ko zibohoorwa,n'impumyi ko zihumuuka,kandi no kubohooza abarengana.19No kumenyeesha abantu igihe Imaana igiriyemo imbabazi.”20Arangije, azinga igitabo maze arakibasubiza, ariicara. Abantu boose mu isinagoogi bamuhanga amaaso.21Nuuko atangira kwigiisha ababwira ati, “Uyu munsi ibi byanditswe mbasomeye birasohoye kandi murabyiyumviye.”22Abaari aho boose batangaazwa kandi bashimiishwa n'amagambo meeza y'ubuntu avuuye mu kanwa ke. Barabazanya bati, “Ariko uyu si mwene Yozefu?”23Na we arababwira ati, “Nzi neeza ko mwanshiraho uyu mugani muti, ‘Muvuuzi banza wivuure,’ Ibitangaaza twumviise ko wakoreye i Kaperenawumu ngaaho bikorere na hano iwaanyu.”24Yesu arongera arababwira ati, “Ndababwira ukuri yuuko ari ntaamuhanuuzi ugira icuubahiro iwaabo.25Nimunyumve, mu gihe c'umuhanuuzi Eliya haariho abapfaakazi benshi mu gihugu ca Isirayeli, nuuko ijuru rirakingwa, imvura imara imyaka itatu n'ameezi atandatu itagwa, bituma haba inzara nyinshi mu gihugu.26Ariko Imaana ntiyohereje umuhanuuzi Eliya kuja kuri umwe mu bapfaakazi bo muri Isirayeli, uretse yamubwiye kuja ku mupfaakazi w'i Zarefaati haafi y'itawuni y'i Sidoni.27Kandi mu gihugu c'Isirayeli haarimo ababembe benshi, mu gihe c'umuhanuuzi Elisa. Ariko Imaana ntiyakijije n'umwe muri bo uretse umubembe umwe gusa ari we Namani umunyamahanga w'i Siriya.”28Abantu boose mu isinagoogi bamaze kumva ayo magambo, bagira uburaakari bwinshi.29Bahagurutswa no guhata Yesu ngo bamwirukane mu tawuni yaabo. Baramukurubana ngo bamutembagaze ku manga y'umusozi aho itawuni yaabo yari iri.30Ariko Yesu abacamo, arigendera.Yesu Yirukana Dayimooni
31Nuuko Yesu aramanuka aja i Kaperenawumu, indi tawuni y'i Galileeya. Ku Isaabato atangira kwigiisha abantu ijambo ry'Imaana.32Maze abantu batangaarira kwigiisha kwe, kuko yavuganye ubutware n'ububaasha.33Mu isinagoogi haarimo umugabo wari uteewe na dayimooni, ateera heejuru ati,34“Ayii wee! Yesu w'i Nazaareeti, udushaakaho iki? Uzanywe no kuturimbura? Nzi ko uri Uweera w'Imaana.”35Maze Yesu ategeka dayimooni ati, “Ceceka! Muvemo!” Nuuko dayimooni imukubita haasi imbere ya boose, ariko ntiyashobora kumukomeretsa.36Abantu boose birabatangaaza barabazanya bati, “Ni bushobozi ki, n'ubutware biri mu magambo ye, bituma ategeka abadayimooni bakava mu bantu bakamwumvira?”37Maze iyo nkuru yamamazwa hoose mu matawuni hamwe n'impande z'ako gace.Yesu Akiza Abantu Benshi
38Yesu amaze kuva mu isinagoogi aja kwa Simooni. Agezeyo asanga nyirabukwe wa Simooni arwaye, afite umushwiza mwinshi. Maze abantu bamusaba kumukiza.39Yesu aramusanga, aramwegeera, ategeka umushwiza kumuvamo. Ako kaanya umuvamo, arakira. Na we arahaguruka maze arabafungurira.40Kuri uwo mugorooba izuuba rirenze, abantu boose bafite abarwayi barwaye indwara z'uburyo bwinshi babaazanira Yesu, abarambikaho ibiganza, umwe umwe arabakiza.41Nuuko abantu benshi baari bateewe n'abadayimooni, babavamo bateera heejuru bati, “Uri Umwana w'Imaana!” Ariko Yesu arabakabukira, ababuza kuvuga kuko baari baazi ko ari we Kristo.Yesu Abwiriza mu Masinagoogi
42Bukeeye mu gitondo, Yesu aja ahantu kwihereera, nuuko abantu benshi baaza kumushaaka. Bamuboonye, bagerageza kumubuza ngo ye kubasigaho.43Ariko Yesu arababwira ati, “Nkwiriye kubwiriza Ubutumwa Bwiza bw'Ubwami bw'Imaana no mu zindi tawuni kuko ico ari co canzanye.”44Nuuko Yesu akomeza kugenda hoose, avuga ubutumwa mu masinagoogi yoose y'i Yudeeya.Bible Society of Uganda