LUKA10
Yesu Atuma Abiigiishwa Mirongo Irindwi na Babiri
1Haanyuma Umwami Yesu, atooranya abandi biigiishwa mirongo irindwi na babiri, atuma babiri, babiri ngo bamubanzirize aho yari agambiriye kuja hoose.2Arababwira ati, “Ibisaaruurwa ni byinshi, ariko abasaaruuzi ni bake. Nuuko musabe Imaana nyiribisaaruurwa, yohereze abasaaruuzi mu murima waayo. 3Nimugende! Dore mbatumye muri nk'abaana b'intaama, hagati y'amasega aryana.4Ntihagire ishilingi mwitwaza mu mufuka, cangwa agakapu, cangwa ingato, kandi ntimumare igihe muramukanya n'abantu mu nzira mukigenda.5Buri nzu yoose mwinjiramo, mubanze muvuge muti, ‘Amahoro y'Imaana abe muri iyi nzu.’6Niiba muri iyo nzu harimo umuntu ukunda amahoro, azaayahaabwa, ariko niiba ntaawe, ayo mahoro azaabagarukira.7Mugume muri iyo nzu, murye kandi munywe ibyo babahaaye, ibyo birakwiriye kuko umukozi akwiriye guhembwa.8Itawuni yoose mugeramo bakabaakiira, murye ibyo babazimaaniye,9mukize abarwayi bo muri yo, mubabwire muti, ‘Ubwami bw'Imaana burabeegeereye.’10Ariko nimugera mu tawuni, abantu b'aho ntibabaakiire, muzaaje mu nzira zaaho mubabwire muti,11‘Umucuucu wo mu tawuni yaanyu wari ufashe ku birenge byacu tuwikunkumuyeho byerekana ko Imaana izaabahanira ibicumuro byabo, ariko mumenye ko Ubwami bw'Imaana bubeegereeye.’12Ndababwira yuuko, ku munsi w'urubanza, Imaana izaagirira Sodomu imbabazi nyinshi ziruta iz'abo muri iyo tawuni.”Ishano Rizaagwira Amatawuni Yanze Kwihana
13Yesu akomeza kubwira abiigiishwa ati, “Mbeega ishano rizaagwira abantu b'i Koraziini! Mbeega ishano rizaagwira abantu b'i Beetsayida! Iyaaba abanyabyaha b'i Tiiro n'i Sidoni baraboonye ibitangaaza byakorewe muri Koraziini, n'i Beetsayida, baba baariihannye barira kandi baborooga.14Ni co gituma ku munsi Imaana izaaca imanza ab'i Tiiro n'i Sidoni bazaahanwa igihano cooroshe kuruta icaanyu.15Namwe ab'i Kaperenawumu, mbese muzaashirwa heejuru, ngo mugere ku ijuru? Oya, ahuubwo muzaaja i kuzimu!”16Maze Yesu abwira abiigiishwa be ati, “Umuntu weese wemera ibyo muvuga, aba yemeye ibyo mvuga. Ubanga, ni nje aba yanze kandi unyanga aba yanze Imaana yantumye.”Ico Abiigiishwa ba Yesu Bakwiriye Kwishiimira
17Abo mirongo irindwi na babiri bagaruka baneezeerewe caane maze babwira Yesu bati, “Nyagasani, abadayimooni na bo baatwumviye ku bw'ububaasha bw'izina ryawe.”18Arabasubiza ati, “Naboonye Sataani agwa avuuye mu ijuru nk'umurabyo.19Dore mbahaaye ubutware bwo gukandagira inzoka n'ibindi binyabusabwe byose, hamwe no gutsinda umwanzi Sataani n'ubutware bwe bwose. Ntaakintu na kimwe kizaagira ico kibatwara.20Ariko ntimwishimire yuuko imyuka mibi ibumvira, ahuubwo mwishimire ko amazina yaanyu yanditswe mu ijuru.”Yesu Aneezeerwa
21Ako kaanya Yesu yuzura umuneezeero mu Mwuka Weera, maze aravuga ati, “Ndagushiima, Daata, wowe utegeka ijuru n'isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge ukabihishuurira abiiciishije bugufi. Ni koko Daata, ni ko wabikunze.22Imaana Daata yampaaye ububaasha n'ubwenge bwose. Imaana Daata yoonyine ni yo izi Umwana uwo ari we. Kandi Umwana ni we uzi Se uwo ari we, n'umuntu weese wo Umwana ashaatse kugira ngo amenye Imaana.”23Maze Yesu ahindukira abiigiishwa be, ababwira biihereereye ati, “Hahiirwa abareeba ibyo mureeba.24Ndababwira ukuri yuuko abahanuuzi n'abaami benshi biifuuje kureeba ibyo mwiboneye, nyamara ntibaabiboonye. Ndetse biifuuje no kumva ibyo mwumviise ariko ntibaabyumviise.”25Umwe mu biigiishamategeko ya Moose, ahagurutswa no kugerageza Yesu aramubaza ati, “Mwigiisha, naakora iki kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?”26Yesu aramusubiza ati, “Amategeko ya Moose avuga iki? Uyasobaanukirwa ute?”27Na we aramusubiza ati, “Ukundiishe Uhoraho Imaana yaawe umutima waawe woose, n'ubugingo bwawe bwose, n'imbaraga zaawe zoose, n'ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde mugenzi waawe nk'uko wikunda.”28Yesu aramubwira ati, “Uvuze neeza. Nuugenza utyo uzaabona ubugingo.”29Uwo mwigiisha w'amategeko, ashaatse kwishigikira, abaza Yesu ati, “Harya mugenzi wanje ni nde?”30Yesu amusubiza amuciira umugani ati, “Umunsi umwe Umuyuuda yavuuye i Yerusaalemu amanuka aja i Yeriko. Akigenda agwa mu bambuzi, baramusuumiira, baramukubita, bamwaka ibyo yari afite byose. Ndetse bamwambura n'imyenda ye. Nyuma bariiruka bamusiga ari indembe.31Akiri aho haaza umuheerezabitambo, amuboonye, arakiikira anyuraho ariigendera.32Nyuma y'aho haaza umuleevi na we amuboonye abigenza atyo, ntiyamwitaho, ariigendera.33Nuuko haaza Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, we amuboonye, amugirira impuhwe. Umusamariya amugirira imbabazi amwitaho.34Amwoza ibikomere na divaayi, amwomoza amavuta ya elayo, kandi amupfuka inguma. Amushira ku ndogobe ye, amujaana ahantu ho gucumbika, aramurwaza.35Bukeeye aha nyir'icumbi idenariyo ebyiri aramubwira ati, ‘Umurwaze kandi ibyo uzaatanga birenze ibyo ngusigiye nzaabikwishura ngarutse.’ ”36Yesu ni ko kubaza wa mwigiisha w'amategeko ati, “Uteekereza ute? Muri abo batatu ni nde wamugiriye neeza? Ni nde wabaaye mugenzi we?”37Na we aramusubiza ati, “Ni uwamugiriye imbabazi.”Yesu aramubwira ati, “Genda naawe ukore utyo.”
Yesu Azindukira Marita na Mariya
38Yesu n'abiigiishwa be bakomeza kugenda bagera iwaabo w'umugore witwaga Marita, arabaakiira.39Mwenenyina witwaga Mariya, yiicara yeegeereye Yesu, yumva ibyo yiigiishaga.40Ariko Marita we yari yahagaritswe umutima no gukora imirimo ashaaka ibyo kuzimaana. Nuuko asanga Yesu aramubaza ati, “Nyagasani, ntuubyitaayeho ko mwenemaama yanteereranye mu mirimo, akiiyicarira? Mubwire aze ampfashe.”41Yesu aramusubiza ati, “Nyaabuna Marita urarushwa n'ubusa muri byinshi.42Nyamara ica ngombwa ni kimwe gusa, Mariya ni co yahisemo kandi ntaazigera acaakwa.”Bible Society of Uganda