LUKA11

Yesu Yiigiisha Abiigiishwa Be Gusenga

1Yesu yari ahantu asenga. Arangije gusenga, umwe mu biigiishwa be aramubwira ati, “Nyagasani, twigiishe gusenga nk'uko Yohaana Umubatiza yiigiishije abiigiishwa be.”
2Yesu arababwira ati, “Nimusenga muje muvuga muti,‘Daata, izina ryawe ryubahwe,Ubwami bwawe buuze.3Uduhe ifunguro ryo kudutunga buri munsi.4Utubabarire ibyaha byacu,nk'uko naatwe tubabarira abaducumuraho.Ntuuduteererane ngo tugwe mu bitugerageza.’ ”
5Yesu akomeza kubabwira ati, “Nk'ubu mwe muri mwe agiiye kwa mugenzi we nijoro akamubwira ati, ‘Mugenzi wanje nguza imigaati itatu,6kuko inshuti yanje ingezeho kandi simfite ico kumuzimaanira.’
7Maze mugenzi we akamusubiza ari mu nzu ati, ‘Reka kundusha, namaze gukinga kandi n'abaana banje baaryamye. Sinshobora guhaguruka ngo ngire ico nguha.’8Ndababwira yuuko naaho uwo muntu ataahagurutswa n'ubushuti bafitanye, amaheerezo yahagurutswa n'uko yamutiitirije bigatuma amuha ibyo asabye.
9Ni co gituma mbabwira nti, musabe muzaahaabwa, mushaake muzaabona, mukomange ku rugi, muzaakinguurirwa.10Ni koko usabye weese arahaabwa, ushaatse weese arabona, kandi n'ukomanga weese arakinguurirwa.
11Babyeyi, ni nde muri mwe w'umwana we yasaba isamaaki akamuha inzoka?12Cangwa yamusaba igi akamuha indyaniishamiriizo?13Noone ko muri babi mukaba muuzi guha abaana baanyu ibyiza, So wo mu ijuru we ntiyarushaho guha Umwuka Weera abamumusabye!”

Yesu na Bbelizebuulu

14Umunsi umwe, Yesu yirukanye dayimooni iteera uburagi mu muntu. Iyo dayimooni imaze kumuvamo, uwari umuragi atangira kuvuga, maze abantu benshi baari aho, baratangaara.15Ariko bamwe muri bo baravuga bati, “Umutware w'abadayimooni wiitwa Bbelizebuulu ni we umuha ububaasha bwo kwirukana abadayimooni.”16Abandi bantu baramugerageza ngo abeereke ikimenyeetso kigaragaza ko kiva ku Maana.
17Yesu amenya ibyo bateekereza, arababwira ati, “Iyo ubwami bwigabyemo ibice, burarimbuka. Ndetse n'urugo rudafatanya, rurasenyuka.18Muvuga yuuko Sataani ari we umpa ububaasha bwo kwirukana abadayimooni. Noone se niiba ubwami bwa Sataani bwigabamo ibice bukiirwanya, bwakomera bute?19Niiba Bbelizebuulu ari we umpa ububaasha bwo kwirukana abadayimooni, ni nde uha abayoboke baanyu ubushobozi bwo kwirukana abadayimooni? Ni co gituma abo ari bo bazaabaciira urubanza ku bw'ibyo mumaze kuvuga.20Nuuko reero niiba imbaraga z'Imaana ari zo zinshoboza kwirukana abadayimooni, Ubwami bw'Imaana bubagezemo.
21Umuntu ufite imbaraga n'intwaro, akarinda urugo rwe, ibintu bye ntaawabikoraho.22Ariko iyo ateewe n'umurusha imbaraga, aramutsinda, akamunyaga intwaro zoose yari yiringiye, n'ibintu bye akabigabira abandi.
23Umuntu weese tudafatanya, aba ari umwanzi wanje. Ndetse udakoranyiriza hamwe nanje aba ataatanya.”

Kugaruka k'Umwuka Mubi

24Yesu akomezamo ati, “Iyo dayimooni ivuuye mu muntu, izeereera mu butaayu ishaaka uburuhuukiro, yabubura, ikavuga iti, ‘Reka niisubirire mu nzu navuuyemo.’25Iyo igezeyo, igasanga aho yabaga haakondoowe kandi hateguuwe neeza,26iragenda, ikaazana abandi badayimooni barindwi bayirusha kuba babi. Boose bakinjira mu muntu bakamubamo, nooneho uwo muntu akaba mubi birenze uko yari ari.”
27Yesu akivuga ayo magambo, umugore avuga mu ijwi rirenga ati, “Hahiirwa uwakubyaye n'amabeere yakonkeje.”
28Yesu aramusubiza ati, “Ahuubwo hahiirwa abo bumva ijambo ry'Imaana, bakarikurikiza.”

Yesu Avuga ku kimenyeetso ca Yonah

29Abantu bakomeza kugwira, bamubyiganiraho. Yesu arababwira ati, “Abantu b'iki gihe ni babi bashaaka ko mbeereka igitangaaza kiva ku Maana. Ariko nta co bazaabona keretse ic'umuhanuuzi Yona.30Nk'uko Imaana yoheereje Yona kuba ikimenyeetso c'abantu bo mu tawuni y'i Ninevi, ni ko n'Umwana w'Umuntu woherejwe n'Imaana, azaaba ikimenyeetso ku bantu b'iki gihe.31Umwamikazi w'i Sheba yaturutse mu gihugu ca kure, azanywe no kumva ubwenge bw'umwami Solomooni. Noone dore uruta Solomooni ari hano ariko ntimushaaka kumwumvira. Ni co gituma azaahagurukira ab'iki gihe, akabaciiraho iteeka ku munsi w'imperuuka.32Abantu b'i Ninevi bumviise inyigiisho za Yona, bariihana. Kandi dore urusha Yona ubuhanga ari hano. Ni co gituma ku munsi w'urubanza, abantu b'i Ninevi bazaatuma ab'iki gihe batsindwa.

Yesu Yiigiisha ku Muco hamwe n'Ukuri

33Ntaamuntu ucaana itaara ngo arihishe cangwa ngo aryubikeho intonga. Ahuubwo arishira ku gitereko caryo kugira ngo abinjira mu nzu babone umuco.34Ijiisho ryawe ni itaara rimurikira umubiri waawe. Iyo amaaso yaawe areeba neeza, umubiri woose ugira umuco, ariko areebye naabi, umubiri woose wuuzura umwijima.35Nuuko reero mwirinde kugira ngo umuco waanyu utaba umwijima.36Iyo umaze kumenya ukuri, kandi ntaanenge ikurimo, uba weese umurikiwe n'umuco nk'umuntu umurikiweho n'itaara ryaka caane.”

Yesu Anenga Abafarisaayo n'Abiigiishamategeko

37Yesu amaze kuvuga ayo magambo, umwe mu Bafarisaayo aramuraarika ngo aje gufungura iwe mu rugo. Yinjira mu nzu, ariicara, ngo afungure.38Umufarisaayo atangaazwa no kubona Yesu atabanje gukaraba intoki nk'uko umugenzo waabo wari uri.
39Umwami Yesu aramubwira ati, “Mwa Bafarisaayo mwe, muboneza igikopu n'isahaani inyuma ariko munda mwuzuyemo ubusambo n'ubugome.40Mwa bapfaapfa mwe! Iyaremye inyuma si yo yaremye no munda?41Ahuubwo mugire ubuntu bwo guha abakene ni bwo muzaabonera hoose.
42Mwa Bafarisaayo mwe, muzaabona ishano kuko muha Imaana kimwe ca cumi c'agace ka buri kintu kiva mu mboga ziri mu mirima yaanyu, mukirengagiza gukora ibikwiriye no gukunda Imaana. Ibyo byose mukwiriye kubikora ntihagire ibyo mureka by'ingirakamaro.
43Muzaabona ishano mwa Bafarisaayo mwe kuko mushaaka kwicazwa mu ntebe z'ibyubahiro zisangwa mu masinagoogi mugashaaka kuramutswa mu byubahiro mu mateeraniro y'abantu no mu maguriro.
44Muzaabona ishano, kuko mumeze nk'ibituuro bitareebeka maze abantu bakabigenda heejuru kuko bitagaragara.”
45Nuuko umuhanga mu biigiishamategeko aramusubiza ati, “Mwigiisha mu byo uvuze uradututse.”
46Yesu aramubwira ati, “Namwe biigiishamategeko muzaabona ishano kuko mwikoreza abantu imitwaro iremeereye, badashoboye kwikorera kandi namwe ubwanyu ntimuyikozeho n'urutoki ngo mubaakiire.
47Muzaabona ishano kuko mwubaka ibituuro by'abahanuuzi biishwe na ba sogokuruza baanyu.48Ibyo mukora, bigaragaza ko mushiima ibyo ba sogokuruza baanyu baakoze, kuko biishe abahanuuzi naho mwebwe mukabuubakira ibituuro.49Ni yo mpamvu Imaana mu bwenge bwayo yaravuze iti, ‘Nzaabatumaho intumwa n'abahanuuzi. Bamwe muri bo baziicwa, naho abandi babarenganye’50kugira ngo abantu b'iki gihe babarweho amaraso y'abahanuuzi boose biishwe uheereye ku kuremwa kw'isi.51Uheereye ku kwicwa kwa Abeeli , ukageza ku kwa Zaakariya wo biiciye hagati y'aheera h'Inzu y'Imaana ku gicaaniro. Ni ukuri ndababwira yuuko ayo maraso yoose azaabazwa ab'iki gihe.
52Muzaabona ishano mwebwe abiigiishamategeko kuko mwakinze inzira ituma abantu bamenya Imaana. Mwebwe ubwanyu ntimwinjira, n'abaashaaka kwinjira murababuza.”
53Nuuko Yesu asohotse, Abafarisaayo n'abiigiishamategeko batangira kumuhakanya bafite ubukana bwinshi,54kuko bari bashaaka kumutegeesha amagambo ngo babone uko bamushinja.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682