LUKA9
1Yesu ahamagara abiigiishwa be cumi na babiri, abaha ubushobozi n'ubutware bwo kwirukana abadayimooni boose, no gukiza indwara.2Abatuma kubwiriza ubutumwa bw'Ubwami bw'Imaana no gukiza abarwayi.3Arababwira ati, “Ntimugire ico mujaana mu rugendo, yaaba inkoni, uruhago, ibyokurya, amashilingi cangwa undi mwambaro.4Urugo muzaacumbikamo, abe ari rwo mugumamo kugeza igihe muzaaviira muri iyo tawuni.5Abantu bo muri iyo tawuni niibatabaakiira, muzaayivemo maze mukunkumure umucuucu wo ku birenge byanyu, kugira ngo bibe ubuhamya bwo kubeemeza ko Imaana izaabahana ibahooye kwanga ubutumwa bwayo.”6Nuuko abiigiishwa baragenda, banyura mu byaro byose baamamaza Ubutumwa bwiza kandi bakiza abantu indwara aho baajaga hoose.7Herodi umutegetsi w'i Galileeya yumviise ibyo Yesu yakoraga, biramuyobera kuko abantu baavugaga ko ari Yohaana wazuutse.8Abandi baavugaga ko ari Eliya wagarutse mu isi, ndetse abandi biibwiraga ko ari umwe mu bahanuuzi baakeera wazuutse.9Ariko Herodi aravuga ati, “Ko ari nje wategetse yuuko Yohaana aciibwa igihanga, noone kandi uyu bavuga yaaba ari nde?” Maze Herodi atangira gushaaka ukuntu yazaabona Yesu.
Abiigiishwa baramusubiza bati, “Dore dufite imigaati itaanu n'isamaaki ebyiri gusa, keretse niiba twaja kugura ibyahaaza aba bantu boose.”14Haariho abagabo nk'ibihumbi bitaanu.
Nuuko Yesu abwira abiigiishwa be ati, “Mubabwire biicare, buri gatsiko kabemo abantu mirongo itaanu.”15Abiigiishwa bagenza nk'uko ababwiye, maze abantu boose bariicara.16Nuuko Yesu yakiira iyo migaati itaanu n'isamaaki ebyiri, areeba heejuru. Maze ashiima Imaana, arabimanyagura aheereza abiigiishwa na bo baheereza abantu.17Boose bararya barahaaga, maze abiigiishwa buuzuza intonga cumi n'ebyiri z'imigaati n'isamaaki byo abantu baari baasigaje.
Peetero aramusubiza ati, “Uri Kristo wavuuye ku Maana.”
Bagitangaaye, Yesu abwira abiigiishwa be ati,44“Nimwumve ibyo mbabwira, Umwana w'Umuntu agiiye kugambaanirwa maze ashirwe mu maboko y'abantu.”45Ariko abiigiishwa ntibaamenya iryo jambo kuko baari baarihishwe ngo batarisobaanukirwa, ndetse Batiinya no kumubaza ngo abasobaanurire.
Ariko uwo muntu aramusubiza ati, “Nyagasani, nyemerera manze nsubire mu rugo nteguure ibyo guhamba daata.”60Yesu aramubwira ati, “Reka abapfu bahambe abapfu baabo. Ariko wowe genda wamamaze iby'Ubwami bw'Imaana.”61Undi muntu na we aramubwira ati, “Nyagasani, ndagukurikira, ariko nyemerera mbanze nje guseezera ku bo mu rugo.”62Yesu aramusubiza ati, “Ntaamuntu ufashe isuka ihinga, ureeba inyuma uba ukwiriye Ubwami bw'Imaana.”
Yesu Ahaaza Abantu Basaaga Ibihumbi Bitaanu
10Intumwa za Yesu zigarutse zimuteekerereza ibyo zaari zaakoze byose. Nuuko Yesu azijaana ahiihereereye haafi y'itawuni yitwa Beetsayida.11Ariko abantu benshi babimenye, bamusangayo. Maze Yesu arabaakiira, ababwira iby'Ubwami bw'Imaana kandi abaari barwaye boose arabakiza.12Nuuko bugiiye kwira, abiigiishwa be cumi na babiri baramwegeera, baramubwira bati, “Mwigiisha, seezerera abantu babone uko baja hakurya gushaaka ibyokurya n'aho kuraara kuko aha turi ntihatuuye abantu.”13Ariko Yesu arabasubiza ati, “Ahuubwo mube ari mwe mubagaburira.”Abiigiishwa baramusubiza bati, “Dore dufite imigaati itaanu n'isamaaki ebyiri gusa, keretse niiba twaja kugura ibyahaaza aba bantu boose.”14Haariho abagabo nk'ibihumbi bitaanu.
Nuuko Yesu abwira abiigiishwa be ati, “Mubabwire biicare, buri gatsiko kabemo abantu mirongo itaanu.”15Abiigiishwa bagenza nk'uko ababwiye, maze abantu boose bariicara.16Nuuko Yesu yakiira iyo migaati itaanu n'isamaaki ebyiri, areeba heejuru. Maze ashiima Imaana, arabimanyagura aheereza abiigiishwa na bo baheereza abantu.17Boose bararya barahaaga, maze abiigiishwa buuzuza intonga cumi n'ebyiri z'imigaati n'isamaaki byo abantu baari baasigaje.
Peetero Yatura ko Yesu Ari Kristo
18Umunsi umwe Yesu yari ahiihereereye asenga, kandi abiigiishwa be baari kumwe na we. Amaze gusenga arababaza ati, “Abantu bavuga ko ndi nde?”19Abiigiishwa baramusubiza bati, “Bamwe bavuga ko uri Yohaana Umubatiza, abandi bakavuga ko uri Eliya umuhanuuzi, ndetse abandi bavuga ko uri umwe mu bahanuuzi ba keera wazuutse.”20Arababaza ati, “Ariko se mwe muvuga ko ndi nde?”Peetero aramusubiza ati, “Uri Kristo wavuuye ku Maana.”
Yesu Avuga ku Rupfu n'Izuuka Bye
21Yesu abiihanangiriza abategeka ngo hatagira undi babibwira.22Arabasobaanurira ati, “Ni ngombwa ko Umwana w'Umuntu ababazwa bikomeye, ndetse akangwa n'abakuru b'Abayuuda, n'abatware b'abaheerezabitambo, hamwe n'abiigiishamategeko. Kandi ko agomba kwicwa akazuurwa ku munsi wa gatatu.”Gukurikira Yesu
23Yesu abwira abantu boose ati, “Umuntu weese nashaaka kuba umwigiishwa wanje, akwiriye kwiyanga, akiikorera umusaraba we buri munsi, maze akankurikira.24Ndababwira yuuko ushaaka kurengera ubugingo bwe azaabubura, ariko utiita ku bugingo bwe ku bwo kunkurikira, azaabukiza.25Mbese umuntu byamumarira iki kunguka ibyo mu si byose, ariko agapfiirwa ubugingo buhoraho?26Umuntu weese ugira isoni zo kunyemera no kwemera ibyo niigiisha, Umwana w'Umuntu na we azaagira isoni zo kumwemera, igihe azaaba aziye mu ikuzo rye, irya Se hamwe ni ry'abaamalayika beera.27Ndababwira ukuri yuuko, bamwe muri mwe bari aha, batazaapfa batari bareeba Ubwami bw'Imaana.”Yesu Ahindurwa Ukundi
28Hashize iminsi nk'umunaane avuze ibyo, Yesu ajaana na Peetero, na Yohaana na Yaakobo bazaamuukana umusozi gusenga.29Yesu agisenga, mu maaso he hahinduka ukundi maze hararabagirana caane. Imyenda ye na yo ihinduka umweru dede irarabagirana.30Ako kaanya haboneka abagabo babiri, Moose na Eliya bavugana na we.31Baboneka bafite ubwiza bw'ijuru burabagirana, bavugana na Yesu iby'urupfu rwe, urwo yari agiiye kuzaapfiira i Yerusaalemu.32Ibyo byabaaye, Peetero na bagenzi be babiri basinziiriye. Muri ako kaanya barakanguka babona ikuzo rya Yesu n'abagabo babiri bamuhagaze iruhande.33Nuuko Moose na Eliya bari haafi gutandukana na we, Peetero aravuga ati, “Mwigiisha ni byiza ko turi hano! Mbona ko twakubaka amahema atatu, rimwe ribe iryawe, irindi ribe irya Moose, naho irindi ribe irya Eliya.” Yavuze atyo kuko ntiyari azi ibyo avuga.34Peetero akivuga, igicu kirabatwikiira maze kirabazenguruka, abiigiishwa baratiinya.35Ijwi ry'Imaana rivugira muri ico gicu riti, “Uyu ni Umwana wanje natooranyije, mumwumvire.”36Iryo jwi rimaze kumviikana, abiigiishwa babona Yesu ari wenyine. Maze abo biigiishwa batatu babigira ibanga, ntibaagira uwo babibwira.Yesu Akiza Umwana wari Uteewe na Dayimooni
37Bukeeye, Yesu amanuka umusozi ari kumwe n'abiigiishwa be batatu, abantu benshi baaza kumusanganira.38Ako kaanya umugabo ateera heejuru, asakuza ari mu bantu avuga ati, “Mwigiisha ndakwinginze girira umwana wanje imbabazi kuko ari we mwana mfite wenyine.39Buri gihe dayimooni imufata imutunguye ikamuteera kuborooga. Iyo imufashe, iramutigita akaazana ifuro mu kanwa. Ntaabwo imuvaho vuba, ahuubwo iramubabaza ikamuvaho biruhije.40Ninginze abiigiishwa baawe ngo bamukize ariko ntibaabishoboye.”41Yesu aravuga ati, “Yemwe bantu b'iki gihe mudafite kwizeera, kandi mwibwira ibibi gusa. Nzaageza ryari kubaana na mwe no kubiihangaanira?” Nuuko Yesu aramubwira ati, “Ngaaho nzanira uwo mwana waawe.”42Uwo mwana bakimuuzana aho Yesu ari, dayimooni imukubita haasi, iramutigita. Nuuko Yesu acaaha dayimooni ako kaanya imuvamo. Amaze gukiza uwo mwana, amusubiza se.43Nuuko abantu boose batangaazwa n'ububaasha bw'Imaana buhebuuje. Yesu Yongera Kuvuga Ibyerekeye Urupfu rwe (Mat 17:22-23; Mar 9:30-32)Bagitangaaye, Yesu abwira abiigiishwa be ati,44“Nimwumve ibyo mbabwira, Umwana w'Umuntu agiiye kugambaanirwa maze ashirwe mu maboko y'abantu.”45Ariko abiigiishwa ntibaamenya iryo jambo kuko baari baarihishwe ngo batarisobaanukirwa, ndetse Batiinya no kumubaza ngo abasobaanurire.
Umukuru mu Bwami bw'Imaana
46Abiigiishwa batangira kuja impaka bashaaka kumenya umukuru ubaruta muri bo uwo ari we.47Ariko Yesu amenya ibyari biri mu mitima yaabo, azana umwana muto amuhagarika iruhande rwe.48Yesu arababwira ati, “Umuntu weese uzaakiira umwana muto nk'uyu mu izina ryanje, azaaba ari nje yakiriye. Kandi unyakiira azaaba yakiiriye uwantumye. Ndababwira yuuko uwo Imaana ireeba ko ari mukuru muri mwe, ni uwiiciisha bugufi.”Utabarwanya aba ari Uwanyu
49Nuuko Yohaana aramubwira ati, “Mwigiisha twaboonye umuntu yiirukana abadayimooni mu izina ryawe maze turamubuza kuko atari umwe muri twe.”50Maze Yesu aramusubiza ati, “Ntimukabuze beene uwo, ndababwira yuuko utabarwanya aba ari ku ruhande rwanyu.”Abanyasamariya Banga Kwakiira Yesu
51Maze igihe ceegereje ngo Yesu asubire mu ijuru, amaramaza kuja i Yerusaalemu.52Nuuko atuma abantu ngo bamubanzirize imbere. Baragenda, banyura i Samariya kumuteguuriza.53Ariko abantu b'aho banga kumwakiira kuko yakomezagamo aja i Yerusaalemu.54Abiigiishwa be Yaakobo na Yohaana, baboonye ko Abanyasamariya banze kwakiira Yesu baramubwira bati, “Nyagasani, urashaaka ko dutegeka umuriro kuva mu ijuru ugakongoora aba bantu?”55Maze Yesu arahindukira, arabacaaha. 56Nuuko we n'abiigiishwa be baja mu kindi caaro.Ntibyoroshe Gukurikira Yesu
57Nuuko Yesu n'abiigiishwa be bakigenda, umuntu aramubwira ati, “Ndagukurikira aho uja hoose.”58Yesu aramusubiza ati, “Ingunzu zifite imyobo yo kuraaramo, n'inyoni zo mu kireere zifite ibyari byo kubamo, ariko Umwana w'Umuntu ntaafite aho kurambika umusaya.”59Nuuko Yesu abwira undi muntu ati, “Nkurikira.”Ariko uwo muntu aramusubiza ati, “Nyagasani, nyemerera manze nsubire mu rugo nteguure ibyo guhamba daata.”60Yesu aramubwira ati, “Reka abapfu bahambe abapfu baabo. Ariko wowe genda wamamaze iby'Ubwami bw'Imaana.”61Undi muntu na we aramubwira ati, “Nyagasani, ndagukurikira, ariko nyemerera mbanze nje guseezera ku bo mu rugo.”62Yesu aramusubiza ati, “Ntaamuntu ufashe isuka ihinga, ureeba inyuma uba ukwiriye Ubwami bw'Imaana.”
Bible Society of Uganda