ABAROOMA11
Imbabazi z'Imaana ku b'Isirayeli
1Nooneho reka mbaze, mbese Imaana yaaba yaranze abantu baayo? Oya! Ntibishoboka! Kuko nanje ubwanje ndi Umwisirayeli ukomooka mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benjamiini.2Imaana ntiyanze abantu baayo yiitooranyirije kuva keera. Mbese ntimuuzi ico ibyanditswe bivuga uburyo Eliya yiitotombye ubwo yaregaga Abiisirayeli ku Maana? Yaravuze ati,3“Nyagasani, biishe abahanuuzi baawe nuuko basenya intambiro zaawe, ni nje njenyine usigaye kandi dore nanje barampiiga ngo banyice.”4Mbese Imaana yamushubije iki? Yaramushubije iti, “Niisigarije abantu ibihumbi birindwi bataraapfukama ngo baramye ikigirwamaana Baali.”5No muri iki gihe hari agace gato k'abantu basigaye abo Imaana yitooranyirije ku bw'ubuntu bwayo.6Imaana yabahisemo ku bw'ubuntu yabagiriye itabiteewe n'ibikorwa byabo. Kuko bitabaaye bityo ubuntu igira bwaba butakiri ubuntu nyakuri.7Noone tuvuge iki? Ico Abiisirayeli baashaakaaga ntaabwo baakiboonye, ahuubwo abaakiboonye ni agatsiko gato ko Imaana yiitooranyirije naho abandi boose Imaana yanangiye imitima yaabo.8Nk'uko byanditswe ngo, “Imaana yatumye imitima yaabo n'ibiteekerezo byabo bibura ubwenge, n'amaaso yaabo atabona n'amatwi atumva kugeza n'aya magingo.”9Na Dawudi aravuga ati,“Reka amafunguro yaabo ababeere nk'umutego,bibabeere nk'ibuye ryo kubasiitaaza n'igihano kibakwiriye.10Reka amaaso yaabo ahume beekureeba,uteeze imigongo yaabo guhora ihetamye iteeka ryose.”11Nuuko reero ndabaza nti, mbese ubwo Abiisirayeli baasiitaaraga kwari ukugwa buheriheri? Oya! Ntibikabeho! Kuko gucumura kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo biteere Abiisirayeli ishari.12Niiba kugwa kw'Abisirayeli kwaratumye abari mu isi baheeshwa umugisha, gucoogora kwabo kukaazanira abanyamahanga ubutunzi, mbese noone ntibizaarushaho Abayuuda boose nibiizeera bagakizwa?Agakiza Kagera ku Banyamahanga
13Ariko ndababwira mwebwe abanyamahanga. Ni nje ntumwa Kristo yatumye ku banyamahanga, kandi niiraatiisha umurimo nahaawe14kugira ngo nteeze ishari beene waacu b'Abiisirayeli kandi mbone uko ndokora bamwe muri bo.15Koko reero niiba kwangwa kw'Abiisirayeli kwaraheesheje abari mu isi kwiyunga n'Imaana, mbese kwemerwa kwabo kuzaazana iki? Kuzaazanira ubuzima abaapfuuye.16Niiba igisate c'umugaati bagituura Imaana nk'umuganura, byerekana yuuko uwo mugaati woose na wo ari uwaayo. Kandi niiba imizi y'igiti yeejejwe, n'amashami yaaco aba yeejejwe.17Mwebwe abanyamahanga mumeze nk'amashami y'igiti ca elayo co mu ishamba yagemetswe ku giti ca Elayo giteewe. Mwagiiye mu mwanya w'ayo mashami yagikonzweho. No ku bw'iyo mpamvu, musangiye iyo migisha iva mu kuba igice c'igiti caateewe.18Nuuko reero ntuukiishire heejuru wiiraata kuri ya mashami. Wiibuke ko atari wowe ushigikiye imizi, ahuubwo imizi ni yo igushigikiye.19Ahaari wavuga uti, “Amashami yarakonzwe kugira ngo mbone uko nteerwa ku giti.”20Yee ni ukuri. Ico ayo mashami yazize ni ukuteemera. Naho wowe ikiguhagaritse ni ukwizeera Kristo kwawe. Nuuko reero ntukiraate, ahuubwo utinye Imaana.21Kuko ubwo Imaana itaababariye abaagereranyijwe n'amashami ya kavuukire, naawe ntiizaakubabarira.22Hano tureeba kugira neeza kw'Imaana kandi n'uburaakari bwayo, abanze kuyumvira yarabaraakariye naho wowe wayumviye ikugirira neeza kandi izaakomeza kukugirira neeza nuuguma mu buntu bwayo. Ariko nuuteeshuka, naawe uzaakondwa nka ya mashami.23Naho Abayuuda nibareka kuteemera kwabo, bazaaba nk'amashami yakonzwe akagemekwa aho yahoze mbere. Kuko Imaana ifite ububaasha bwo kongera kubagemeka aho baahoze.24Mwebwe abanyamahanga mumeze nk'ishami kamere ryavuuye ku giti ca elayo co mu ishamba ryahaguwe haanyuma ku buryo bunyuranye n'imihingire idasanzwe y'ibiti, uteerwa ku giti ca elayo caateewe mu buryo bwiza. Mbese Abayuuda ko ari bo mashami ya kamere y'ico giti ca elayo caateewe mu buryo bwiza hari icaababuza guteerwa ku giti caabo ca elayo?25Bavandimwe, sinshaaka ko mutamenya iri banga hato mukitwara nk'aho muri abanyabwenge. Ico menyeesha ni uko bamwe mu Bisirayeli biinangiiye imitima. Ibyo bizaakomeza kugeza igihe umubare w' abanyamahanga bizeera Kristo ushitse.26Ni bwo umuryango woose wa Isirayeli uzaakizwa, nk'uko ibyanditswe bivuga ngo,“Umukiza azaaturuka i Siyoniakuureho kugomera Imaana koose mu bakomooka kuri Yaakobo.27Iri ni ryo seezerano nzaagirana na bo,ubwo nzaabakuuraho ibyaha byabo.”28Ku byerekeye Ubutumwa Bwiza, Abayuuda baabaaye abanzi b'Imaana ku bwanyu mwe banyamahanga. Ariko ku byerekeye gutooranya kw'Imaana, ni abatoni baayo ku bwa ba seekuruza.29Kuko Imaana ntiyiisubiza ibyo yatanze, cangwa ngo yiivuguruze iyo yatooranyije.30Nk'uko mwebwe abanyamahanga keera mwagomeraga Imaana, noone ubu yabagiriye imbabazi biteewe n'uko Abayuuda banze kumvira.31Bityo nabo ubu banze kumvira Imaana kugira ngo, imbabazi mwagiriwe, na bo zibaheeshe kubabarirwa.32Imaana yeemereye abantu boose kuba imbohe zo kutayumvira, kugira ngo ibabarire boose.Gushiima Imaana
33Mbeega uburyo ubutunzi n'ubwenge n'ubumenyi bw'Imaana burenze urugero! Imigambi yaayo ni amayobera kandi imigenzereze yaayo ntaawayimenya.34Ibyanditswe biravuga biti,“Ni nde wamenya ibyo Nyagasani ateekereza?Ni nde wamubeereye umujaanaama?35Ni nde wiigeze abanza kugira ico amuha,kugira ngo na we azaabimwituure?”36Kuko byose bikomooka ku Maana, ni yo ibeeshaho ibyo yaremye byose kandi byose byagenewe kuba ibyayo. Icuubahiro kibe ic'Imaana iteeka ryose! Amiina.Bible Society of Uganda