ABAROOMA12

Ubugingo Busha Buteera Gukorera Imaana

1Noone reero bavandimwe, ndabiihanangiriza ku bw' imbabazi z'Imaana yatugiriye, ngo mwitange maze mube ibitambo bizima byeguriwe Imaana kandi biyishiimiisha. Ubu ni bwo buryo bukwiriye bwo kuramyamo Imaana.2Ntimukiigaane imyifatire y'ab'iki gihe turimo, ahuubwo muhinduke by'ukuri, Imaana ivugurure ibiteekerezo byanyu. Ni bwo muzaashobora kumenya ibyo Imaana ishaaka ari byo byiza biyishiimishije kandi bitunganye rwose.
3Ku bw'ubuntu Imaana yangiriye, ndabwira buri umwe muri mwe kutiiteekerezaho birenze urugero muriho. Ahuubwo mukoreeshe ukuri mu gihe mwiteekerezaho mukurikije urugero Imaana yabahaaye rwo Kwizeera.4Kuko dufite ingingo nyinshi mu mubiri umwe kandi izo ngingo ntizigira umurimo umwe.5Ni co kimwe, nuubwo turi benshi, turi umubiri umwe muri Kristo, twese duhuurijwe hamwe, buri muntu akaba urugingo rwa mugenzi we.6Dufite impaano zitandukanye hakurikijwe ubuntu Imaana yatugiriye. Niiba twarahaawe impaano yo guhanuura, tuje duhanuura dukurikije ukwizeera dufite.7Niiba twarahaawe impaano yo guheereza abandi ngaaho ni tubikore, niiba twarahaawe impaano yo kwigiisha, nitwigiishe,8niiba twarahaawe impaano yo gukomeza abandi, tubakomeze, utanga, naatange ntaakindi akurikiye, uyobora abandi naabikorane umwete kandi ugira imbabazi naazigire yishiimye.
9Muje mukundana mutaryarya, mwange ibibi urunuuka, mwibande ku byiza.10Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mwubahane, buri umwe ashire imbere mugenzi we.11Mwekuba abanebwe, ahuubwo mukorere Nyagasani mufite ishaka ryinshi.12Mwishiimire ibyo mwiringiye, mwihangaane mu makuba kandi musenge igihe coose.13Bagenzi baanyu b'abakristo bakennye, mubafashiishe ku byo mufite, abantu baaje muri mwe ari basha mubacumbikire.
14Musabire umugisha ababatooteza, koko mubasabire umugisha atari umuvumo.15Mwishiimane n'abiishiima, murirane n'abarira.16Muje mubaana amahoro n'abantu boose, ntimukiishire heejuru uko bidakwiriye ahuubwo mwemere gufatanya n'abaciiye bugufi. Ntimukiigire abanyabwenge.
17Ntimukiituure umuntu inaabi yabagiriye. Muharanire gukora ibigaragarira abantu boose ko ari byiza.18Uko bishoboka koose, ku rwanyu ruhande, mubaane amahoro n'abantu boose.19Nshuti zanje, ntimukiihoorere ahuubwo muje mureka Imaana ibikore mu buraakari bwayo. Kuko ibyanditswe bivuga ngo, “Guhoora no kwituura ni ibyanje, ni ko Uhoraho avuga.”20Ahandi mu byanditswe haravuga ngo, “Umwanzi waawe naasonza umuhe ico kurya, naagira imyota umuhe ico kunywa, kuko nuukora utyo bizaatuma akorwa n'isoni.”21Ntuukeemere ko ikibi kigutsinda, ahuubwo utsinde ikibi ukoreesheje iciiza.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682