ABAROOMA10

1Bavandimwe ibyo niifuuriza Abiisirayeli mbikuuye ku mutima kandi mbasabira ku Maana, ni uko baakizwa.2Ndabahamiriza yuuko bafite ishaka ryo gukorera Imaana, ariko ridashingiye ku kuyimenya.3Kuko ntibaasobaanukiwe ubutungaane buturuka ku Maana, ahuubwo baashaatse gushiraho uburyo bwabo bwo kuba intungaane bityo reero ntibakurikize ubutungaane buva ku Maana.4Kuko kuuza kwa Kristo kwatumye amategeko atagira agaciiro kugira ngo umwizeera weese Imaana imugire intungaane.

Agakiza ni aka Boose

5Moose ubwe yanditse ibyerekeye gutungaanira Imaana bituruka ku mategeko agira ati, “Uzumvira amategeko azaabeeshwaho na yo.”6Nyamara ico ibyanditswe bivuga ku byerekeye ubutungaane buvuuye ku kwizeera ni iki, “Ntuukiibaze mu mutima waawe uti, ‘Ni nde washobora kuzaamuuka mu ijuru?’ ” Bimenyeesha kumanura Kristo akaaza ku isi.7“Cangwa ngo wiibaze uti, ‘Ni nde washobora kumanuka ikuzimu?’ ” Bimenyeesha kuvaana Kristo mu baapfuuye.8Ico bivuga ni iki, “Ijambo ry'Imaana rirakwegeereye, riri mu kanwa kaawe no mu mutima waawe.” Ni ryo jambo ryo kwizeera tubwiriza.9Kuko niwaatura n'akanwa kaawe ko Yesu ari Umwami kandi ukeemera mu mutima waawe ko Imaana yamuzuuye mu baapfuuye uzaakizwa.10Kuko umutima ari wo umuntu yizeeza bigatuma Imaana imugira intungaane naho kubyatura mu kanwa bigatuma akizwa.11Kuko ibyanditswe bivuga ngo, “Uwizeera Kristo weese ntaazaakorwa n'isoni.”12Ibi bifashe kuri buri weese, kuko ntaatandukaniro ry'Umuyuuda n'Umugiriki, boose bafite Umwami umwe kandi ni na we ugirira ubuntu abamwambaza boose.13Kuko ibyanditswe biravuga ngo, “Umuntu weese uzambaza izina rya Nyagasani azaakizwa”
14Ariko se bamwambaza bate batabanje kumwemera? Kandi bamwemera bate bataariigeze ku mwumva? Mbese bamwumva bate hatabonetse umuntu wo kumwamamaza?15Ikindi kandi, abantu bamwamamaza bate ntaawe ubatumye? Ni co gituma ibyanditswe bigira biti, “Mbeega ukuntu ari byiza kureeba ibirenge by'abaazanye Inkuru Nziiza!”16Nyamara si boose bumviye Inkuru Nziiza. Nk'uko Yesaaya yavuze ati, “Nyagasani, ni nde wumviye ubutumwa bwacu ?”17Bityo reero, ugira kwizeera umaze kumva ubutumwa, kandi ubwo butumwa ni ukubwirwa ijambo rya Kristo.
18Ariko noone ndabaza nti, “Mbese abantu ntibumviise ubwo butumwa? Yee, ni koko baarabwumviise.” Kuko ibyanditswe biravuga ngo,“Ijwi ryabo ryakwiye ku isi yoose,ubutumwa bwageze ku mpera z'isi.”
19Reka nongere mbaze nti, mbese Abiisirayeli ntibaabisobaanukiwe? Moose ni we wabanje kuvuga ati,“Nzaabaharika abanyamahanga,batume mugira ishari.Nzaakoreesha ubwoko bw'abanyabwenge buke,bitume abantu banje baraakara.”
20Kandi na Yesaaya yabivuze yeruye ati,“Abataaranshaakaga baramboonye,niigaragarije abataariigeze bambaririza.”
21Ariko ku byerekeye Abiisirayeli Yesaaya arababwira ati, “Niirije umunsi woose nteze amaboko ngo naakiire ubwoko butumvira kandi bwigometse.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682