IBYAHISHUUWE16

Amabakure Yuuzuye Uburaakari Bw'Imaana

1Nuuko numva ijwi riranguruye rituruka mu Nzu y'Imaana ribwira ba baamalayika barindwi riti, “Nimugende maze musuke ku isi ayo mabakure arindwi y'uburaakari bw'Imaana.”
2Malayika wa mbere aragenda maze asuka ku isi ibyari biri mu bakure ye nuuko abantu baari bafite ikimenyeetso c'ikinyamaaswa kandi bakaramya n'igishushaanyo caayo, bafatwa n'ibisebe by'imifunzo bibabaza caane.
3Malayika wa kabiri asuka mu nyanja ibyari biri mu bakure ye, maze inyanja yoose ihinduka nk'amaraso y'umuntu wapfuuye, nuuko ikinyabuzima coose caari kiri mu nyanja kirapfa.
4Malayika wa gatatu asuka mu nzuuzi n'imigezi y'amaazi ibyari biri mu bakure ye, maze bihinduka amaraso.5Nuuko numva malayika ushinzwe amaazi abwira Imaana ati, “Uri umutabeera wa Weera we, wowe uriho kandi wahozeho, kuko waciiye urubanza utabeera.6Baamennye amaraso y'abantu b'Imaana n'ay'abahanuuzi, noone ubahaaye amaraso ngo bayanywe. Bahaawe icaari kibakwiriye.”7Nuuko numva ijwi riturutse ku tambiro rivuga riti, “Yeego Nyagasani Maana Ishoborabyose, uca imanza z'ukuri n'ubutabeera!”
8Malayika wa kane asuka ibyari biri mu bakure ye ku zuuba, maze Imaana yeemerera izuuba kookeesha abantu umuriro wa ryo.9Abantu bookejwe n'ubushuuhe bwinshi, maze batuka izina ry'Imaana yari ifite ububaasha bwo guteeza ibi byago, kandi ntibiihana no guha Imaana icuubahiro.
10Malayika wa gataanu asuka ibyari biri mu bakure ye ku ntebe y'ubwami bwa ca kinyamaaswa, ubwami bwaco buhinduka umwijima, maze abantu bahekenya indimi zaabo kubeera ububabare,11nuuko batuka Imaana yo mu ijuru, babiteewe n'ububabare n'ibisebe, kandi ntibiihana ibikorwa byabo bibi.
12Malayika wa gatandatu asuka ibyari biri mu bakure ye mu ruuzi runini rwa Efurate, maze amaazi yarwo arakama kugira ngo hateguurwe inzira y'abaami baturuka iburasirazuuba.13Nuuko mbona imyuka mibi itatu imeze nk'imitubu iva mu kanwa ka ca kiyoka, mu kanwa ka ca kinyamaaswa no mu kanwa ka wa muhanuuzi w'ibinyoma.14Iyo ni ya myuka y'abadayimooni ikora ibitangaaza, igasanga abaami bo mu isi yoose, kugira ngo ibakoranyirize kuzaaja mu ntambara kuri wa munsi ukomeye w'Imaana Ishoborabyose.
15(Nyagasani aravuze ati, “Dore! Ndaaje nk'umujuura! Hahiirwa uba maaso agahora yambaye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa, maze abantu bakabona ubwambure bwe akamwara.”)
16Nuuko ya myuka ikoranyiriza hamwe ba baami, mu mwanya wiitwa Harimagedoni mu rurimi rw'Uruheburaayo.
17Malayika wa karindwi asuka ibyari biri mu bakure ye mu kireere, maze ijwi riranguruye rituruka ku ntebe y'ubwami mu Nzu y'Imaana, riravuga riti, “Birarangiye!”18Nuuko haaza imirabyo, urusaku no guhinda kw'inkuba, n'imishitsi. Ntihiigeze kubaho umushitsi nk'uyu kuva abantu baaba ku isi. Uyu ni wo mushitsi ukomeye wabaayeho kuruta iyindi yoose.19Itawuni nkuru y'icaamamare isadukamo gatatu, nuuko amatawuni makuru y'amahanga yoose araseenyuka. Imaana ntaabwo yiibagiwe Babilooni y'icaamamare, nuuko iyiha kunywera ku gikopu cuuzuye divaayi y'uburaakari bwayo.20Nuuko ibirwa byose birahunga, n'imisozi yoose irabura.21Urubura ruremeereye, rungana n'ibilo mirongo itaanu buri rumwe, rumanukira abantu ruvuuye mu ijuru, kugeza ubwo batuka Imaana ku bw'ico caago c'urubura caari gitinyiishije caane.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682