IBYAHISHUUWE17
Indaaya Kaabuhariwe
1Nuuko umwe muri ba baamalayika barindwi baari bafite amabakure arindwi araaza maze arambwira ati, “Ngwino nkwereke igihano Imaana igiiye guha ya ndaaya kaabuhariwe, ari yo tawuni y'icaamamare yuubatswe ku nkengeero y'amaazi magari.2Abaami bo ku isi baasambanye na yo, kandi abantu bo ku isi basindiishwa no kunywa divaayi y'ubusambanyi bwayo.”3Nuuko ntwarwa mu mwuka, maze wa malayika anjaana mu butaayu. Mbona umugore yiicaye ku kinyamaaswa gitukura, cuuzuyeho amazina atuka Imaana, kandi gifite imitwe irindwi n'amahembe cumi.4Uwo mugore yari yambaye umwenda w'umuhengeri n'umutuku, kandi arimbiishijwe n'izaahabu, amabuye y'agaciiro n'amasimbi. Mu kiganza ce yari afite igikopu ca zaahabu cuuzuyemo amahano n'imyanda y'ubusambanyi bwe.5Mu ruhanga rwe haari handitswe izina ry'amayoberane ngo: “Babilooni ikomeye, nyina w'indaaya n'ibizira byo ku isi.”6Nuuko mbona ko wa mugore yasinze amaraso y'abeera n'amaraso y'abaahoowe Yesu.Ko namuboonye, ndatangaara caane.7Ariko malayika arambaza ati, “Utangaajwe n'iki? Ndakumenera ibanga ry'uriiya mugore n'iry'ikinyamaaswa kimuheetse, gifite imitwe irindwi n'amahembe cumi.8Ikinyamaaswa waboonye ciigeze kubaho ariko ubu ntikikiriho. Ubu kigiiye kuva imuhonga kugira ngo kirimburwe. Abatuuye ku isi bo amazina yaabo atanditswe mu gitabo c'ubugingo kuva isi itaraaremwa, bazaatangaara nibabona ico kinyamaaswa, kuko ciigeze kubaho, noone kikaba kitakiriho, ariko kikazongera kubaho.9Aha ni ho hakwiriye ubwenge n'ubuhanga: Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yiicayeho, kandi ikaba n'abaami barindwi.10Bataanu muri abo baami ntibakiriho, umwe ari ku ngoma ubu, naho undi ntaaraaza, kandi naaza agomba kuzaaba umwami akaanya gato.11Kandi ico kinyamaaswa caabaayeho ariko kikaba kitakiriho, ni umwami wa munaane, ni umwe muri ba bandi barindwi kandi agiiye kurimburwa.12Ya mahembe cumi waboonye ni abaami cumi batari baatangira gutegeka, ariko bakazaahaabwa ububaasha bwo gutegeka nk'abaami hamwe n'ikinyamaaswa kumara akaanya gato.13Boose uko ari icumi baahuuje umugambi wo kwegurira ikinyamaaswa ububaasha n'ubushobozi bwabo.14Bazaarwanya Umwana w'Intaama, ariko we hamwe n'abo yahamagaye, abo yatooranyije n'abayoboke be b'indahemuka bazaabatsinda, kuko ari Umwami w'abaami n'Umutegetsi w'abategetsi.”15Malayika yongera kumbwira ati, “Amaazi waboonye ya ndaaya yiicayeho, ni amahanga, abantu, amooko n'indimi z'abo ku isi yoose.16Amahembe cumi waboonye, hamwe n'ikinyamaaswa, bizanga iyo ndaaya. Bizaayambura ibyo ifite yambare ubusa. Bizaarya inyama zaayo maze ibisigarizwa bitwikwe mu muriro.17Kuko Imaana yashize mu mitima yabyo umugambi wo gufatanyiriza hamwe maze bigaha ikinyamaaswa ububaasha bwo gutegeka, kugeza igihe amagambo y'Imaana azaasohorera.18Uwo mugore waboonye ni itawuni nkuru y'icaamamare itegeka abaami bo ku isi.”
Bible Society of Uganda