IBYAHISHUUWE15
Abaamalayika Bafite Ibyago Birindwi bya Nyuma
1Nuuko mbona mu ijuru ikindi kimenyeetso gikomeye kandi gitangaaje. Caari abaamalayika barindwi bafite ibyago birindwi ari byo byanyuma, kuko muri byo uburaakari bw'Imaana ni mwo buzaashirira.2Maze mbona ikimeze nk'inyanja y'ikirahuri kivanze n'umuriro. Nongera kubona abaatsinze ca kinyamaaswa n'ishusho yaaco hamwe n'umubare w'izina ryaco, bahagaze iruhande rw'iyo nyanja y'ikirahuri, bafite inanga z'Imaana mu ntoki zaabo,3maze baririmba indirimbo ya Moose, umugaragu w'Imaana hamwe n'indirimbo y'Umwana w'Intaama bati,“Nyagasani Maana Ishoborabyose,ibikorwa byawe birakomeye kandi biratangaaje!Mwami w'amahanga yoose,inzira zaawe ziratungaanye kandi ni iz'ukuri!4Nyagasani, ni nde utazaatiinya kandi ntaahimbaaze izina ryawe?Kuko ni wowe weenyine weera.Amahanga yoose azaaza maze akuramye,kuko ibikorwa byawe bitungaanye bigaragajwe.”5Haanyuma mbona mu ijuru Inzu y'Imaana yarimo ihema ry'ubuhamya ikinguuka,6maze muri ya Nzu y'Imaana havamo ba baamalayika barindwi bafite bya byago birindwi, bambaye imyenda y'umweru itanduye kandi irabagirana. Ibituuza byabo byari bikingirijwe n'imishumi y'izaahabu.7Nuuko kimwe muri bya binyabuzima bine giha abo baamalayika barindwi amabakure arindwi yuuzuye uburaakari bw'Imaana ihoraho iteeka ryose.8Ya Nzu y'Imaana yuuzura umwotsi w'ikuzo n'imbaraga by'Imaana, ntihaagira n'umwe ushobora kwinjira mu Nzu y'Imaana kugeza aho ibyago birindwi by'abaamalayika barindwi byarangiriye.Bible Society of Uganda