IBYAHISHUUWE14
1Nuuko mbona Umwana w'Intaama ahagaze ku musozi wa Siyoni. Yari ari n'abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, baari bafite izina rye ndetse n'irya Se byanditswe ku buhanga bwabo.2Haanyuma numva ijwi riturutse mu ijuru rimeze nk'iry'amaazi menshi kandi rimeze nk'inkuba ihinda caane. Iryo jwi numviise ryari rimeze nk'iry'abacuranzi bacuranga inanga zaabo.3Abo bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine baririmba indirimbo nsha imbere y'intebe y'ubwami n'imbere y'ibinyabuzima bine n'imbere y'abakuru. Ntaamuntu washoboye kwiga iyo ndirimbo keretse ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, abo Imaana yacunguye mu isi.4Abo bagabo ntaabwo biyanduje no gusambana n'abagore kuko baari isugi. Bakurikira Umwana w'Intaama aho agiiye hoose. Ni abantu baacunguwe mu bandi nk'umuganura w'Imaana n'Umwana w'Intaama.5Ntibiigeze kuvuga ibinyoma, ni abaziranenge.
Umwuka w'Imaana na we aravuga ati, “Ni koko, bazaaruhuuka imibabaro yaabo, kuko imirimo yaabo ibaherekeza.”
Ubutumwa bw'Abaamalayika Batatu
6Nuuko mbona undi malayika agurukira hagati mu kireere, afite Ubutumwa Bwiza bwo kubwira abantu bo ku isi, abo mu mahanga yoose, ab'amooko yoose, ab'indimi zoose n'ibihugu byose.7Avuga mu ijwi rirenga ati, “Nimwubahe Imaana kandi muyihe icuubahiro, kuko igihe caayo co guca imanza kirageze. Nimuramye iyaremye ijuru n'isi hamwe n'inyanja n'imigezi y'amaazi.”8Nuuko malayika wa kabiri akurikira malayika wa mbere, avuga ati, “Iraguuye, iraguuye Babilooni, itawuni nkuru y'icaamamare! Yanywesheje abantu baayo divaayi ikarishe y'irari ry'ubusambanyi, ari yo divaayi izana uburaakari bw'Imaana.”9Nuuko undi malayika wa gatatu akurikira abaamalayika ba mbere babiri, maze avuga mu ijwi rirenga ati, “Abaramya ikinyamaaswa hamwe n'igishushaanyo caaco bagashirwaho ikimenyeetso ku gahanga cangwa ku kiganza caabo,10bazanywa ku divaayi y'uburaakari bw'Imaana, yasutswe mu gikopu c'uburaakari bwayo itavanze. Bazaababazwa n'umuriro ugurumana imbere y'abaamalayika beera hamwe n'imbere y'Umwana w'Intaama.11Umwotsi w'umuriro bazaababarizwamo uzaahora ucumba iteeka ryose. Abaramya ikinyamaaswa n'ishusho yaaco n'abazaashirwaho ikimenyeetso c'izina ryaco, ntibaruhuuka kubabazwa amanywa na n'ijoro.”12Ibi byose bimenyeesha ko abantu buubaha amategeko y'Imaana, bagakomeza gukurikiza ibya Yesu, bakwiriye kwihangaana.13Nuuko numva ijwi riturutse mu ijuru rimbwira riti, “Andika uti, ‘Uheereye ubu, hahiirwa abapfa bapfiira muri Nyagasani Yesu!’ ”Umwuka w'Imaana na we aravuga ati, “Ni koko, bazaaruhuuka imibabaro yaabo, kuko imirimo yaabo ibaherekeza.”
Umusaaruuro w'Isi
14Nuuko ndareeba maze mbona igicu ceererana. Uwari kuri ico gicu yasaga nk'Umwana w'Umuntu, yambaye ikamba ry'izaahabu ku mutwe we kandi yari afite umuhoro utyaye mu kiganza ce.15Undi malayika ava mu Nzu y'Imaana, ahamagara uwari wiicaye ku gicu n'ijwi rirenga amubwira ati, “Koreesha umuhoro waawe maze usaaruure, kuko igihe co gusaaruura kigeze, kandi imyaka yo ku isi yo gusaaruurwa ireeze.”16Nuuko uwari wiicaye heejuru y'igicu atemeesha umuhoro we, maze imyaka yo ku isi irasaaruurwa.17Haanyuma undi malayika ava mu Nzu y'Imaana yo mu ijuru, kandi na we yari afite umuhoro utyaye.18Nuuko undi malayika wari ufite ububaasha ku muriro aturuka mu tambiro, maze ahamagara uwari afite umuhoro utyaye mu ijwi rirenga ati, “Koreesha umuhoro waawe utyaye maze ugese ibirundo by'imizaabibu y'isi, kuko imbuto zaayo zihiiriranye!”19Nuuko uwo malayika atemeesha umuhoro we utyaye maze asaaruura imbuto z'imizaabibu y'isi, azijugunya mu rwengero rw'uburaakari bw'Imaana.20Iyo mizaabibu ikamirwa hanze y'itawuni nkuru, maze mu rwengero havamo ikidendeezi c'amaraso kingana na kilomita magana atatu ubureebure hamwe na mita ebyiri kuja haasi.Bible Society of Uganda