ABAFILIPI3
1Ibisigaye bavandimwe, mwishiimire mu Mwami. Sindambirwa kubandikira nsubiramo ibyo niigeze kubandikira igihe bibafitiye akamaro.2Mwirinde abo bantu biitwara nk'imbwa, mwirinde abagizi ba naabi, mwirinde abo bakeba umubiri.3Ni twe twakebwe by'ukuri kuko turamya Imaana mu Mwuka kandi tukiishiimira muri Kristo Yesu aho kwiringira iby'umubiri,4nuubwo nanje ubwanje mfite impamvu zo kwiringira iby'umubiri. Niiba hari undi weese ufite impamvu zo kwiringira iby'umubiri, njeewe ndazimurusha,5kuko nakebwe ku munsi wa munaane, ndi uwo mu bwoko bwa Isirayeli mu muryango wa Benjamiini, ndi Umuheburaayo wavuukiye mu Baheburaayo, kandi ku byerekeye amategeko ndi Umufarisaayo,6nari mfite ishaka mu gutooteza itoorero, kandi ku byerekeye gutungaana kuzanwa n'amategeko nari inyangamugayo.7Nyamara ibyo nabaraga nk'inyungu byose mbibara ko ari igihombo ku bwa Kristo.8Ndetse ibintu byose mbibara nk'igihombo iyo mbigereranyije n'agaciiro gakomeye ko kumenya Kristo Yesu nk'Umwami wanje. Ku bwe, neemeye guhara ibyari inyungu zanje byose mbibara nk'ibishingwe kugira ngo ndonke Kristo9kandi mboneke muri we ntafite gutungaana kwanje kuzanwa n'amategeko ahuubwo kuzanwa no kwizeera Kristo ari ko gutungaana kuva ku Maana gushingiye ku kwizeera.10Niifuuza kumenya Kristo no kumenya imbaraga zo kuzuuka kwe kandi no gusangira na we imibabaro nkaba nka we no mu rupfu rwe,11kugira ngo nibishoboka nzaagere ku izuurwa ry'abaapfuuye.12Si ukuvuga ko maze kuba ico niifuuza kuba cangwa se ko maze kugera ku nteego, ahuubwo nkomeza guharanira kubona uruhembo rwo Kristo yatsindiye akanyigaruriza.13Bakundwa, sinteekereza ko maze kukigeraho ariko kimwe nkora, ni ukwibagirwa ibiri inyuma ngaharanira gusingiira ibiri imbere.14Mparanira kugera ku nteego kugira ngo mpaabwe igihembo co mu ijuru nahamagariwe n'Imaana muri Kristo Yesu.15Nooneho reero abo boose bakuze mu by'Umwuka bakomeze guhuuza umutima kandi niiba hari uteekereza ukundi kuntu ku kintu ico ari co coose, Imaana izaabibahishuurira.16Ico dusabwa ni ugukomeza ico tumaze kubona.17Bavandimwe, mugere ikirenge mu canje kandi mukurikize abo boose bakurikiza iciitegererezo twabeeretse.18Nk'uko nababwiye ibi kenshi, na n'ubu nkaba mbibabwira ndira, benshi bakomeje kuba abanzi b'umusaraba.19Iherezo ryabo ni ukurimbuka, kuko imaana yaabo ni inda, ibiteeye isoni ni byo biiraatana kandi imitima yaabo bayihoza ku by'isi.20Ariko twebwe iwaacu ni mu ijuru, kandi ni ho Umukiza dutegereje azaava, ari we Mwami Yesu Kristo.21Azaahindura imibiri yaacu y'intege nke ipfa, ayigire imibiri y'ikuzo nk'uwe, akoreesheje ubushobozi afite bumubaashiisha gutegeka ibintu byose.
Bible Society of Uganda