ABAFILIPI2
1Ubwo reero ubuzima bwanyu muri Kristo bubaha gukomera, urukundo rwe rukabahuumuriza, mufite ubumwe n'Umwuka kandi mugirirana impuhwe n'imbabazi.2Ngaaho nimunsendeerezemo umuneezeero muhuuje ibiteekerezo hamwe n'urukundo kandi mwibwira bimwe mu mitima yaanyu no mu biteekerezo.3Ntimukagire ico mukora mubiteewe no kwikunda cangwa kwishira heejuru, ahuubwo mu kwiciisha bugufi kwanyu umuntu weese yibwire ko mugenzi we amuruta.4Umuntu weese muri mwe ye kwita ku byifuuzo bye gusa ahuubwo azirikane n'iby'abandi.5Mugire umutima nk'uwari muri Kristo.6We, nuubwo yari afite kamere y'Imaana,ntiyiigeze ateekereza ko guhwana n'Imaana ari ikintu co kugundiira,7ahuubwo yiiyambuye icuubahiro ce,ajaana kamere y'umugaragu.Avuukira mu ishusho y'umuntu.Kandi amaze kuboneka afite ishusho y'umuntu,8yiiciisha bugufi kandi arumvira, kugeza ku gupfandetse apfa urupfu rwo ku musaraba.9No ku bw'iyo mpamvu, Imaana na yo yamushize heejuru caanekandi imuha izina riruta ayandi mazina yoose,10kugira ngo mu izina rya Yesu, amavi yoose apfukame,yaaba ay'ibiremwa byo mu ijuru cangwa ibyo ku isi n'ibyo munsi y'isi,11kandi buri rurimi rwature ko Yesu Kristo ari Umwami,ngo Imaana Daata ihaabwe ikuzo.
Kumurika nk'Umuco w'Isi
12Nuuko reero bakundwa, nk'uko mwahoze munyumvira ndi kumwe namwe ubu murusheho kunyumvira ubwo ntari kumwe namwe. Mugaragaze ibikorwa by'agakiza kaanyu mutiinya kandi mwubaha Imaana,13kuko Imaana ni yo ikorera muri mwe kandi ibashoboza gushaaka no gukora ibyo yiishiimira.14Mukore byose mutiitotomba kandi mutagiishanya impaka,15kugira ngo mube abeere kandi intungaane. Mube abaana b'Imaana batagira inenge hagati y'abantu b'iki gihe b'indyarya hamwe n'abahemu, bo mumurikira nk'inyenyeeri muri iyi isi.16Ni ku bwo gushikama ku jambo ry'ubugingo kwanyu ko nziiraatana ku munsi wo Kristo azaagarukiraho yuuko ntiirukiye ubusa cangwa ngo nkorere ubusa.17Ariko nuubwo amaraso yanje yaaba ayo gusukwa ku itambiro nk'igitambo ngo abe ituuro ry'ukwizeera kwanyu, nzaabyishiimira kandi namwe mwishiimane nanje.18Namwe ni uko, mukwiriye kwishiima kandi mugasangira nanje umuneezeero.19Mfite ibyiringiro mu Mwami Yesu ko nzaabatumaho Timoteeyo bidatinze kugira ngo nshobore guhuumurizwa n'inkuru yaanyu.20Ntaawundi mfite nka we uziita ku byanyu.21Abandi boose baharanira inyungu zaabo aho kwita ku bya Yesu Kristo.22Ariko muuzi neeza uko Timoteeyo yagaragaje agaciiro ke, uko we nanje nk'umwana na se, twakoranye mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza.23Niringiye kuzaamubatumaho vuba niimara kumenya ibigiiye kumbaho hano.24Kandi ndizeera mu Mwami ko nanje ubwanje nzaaza kubareeba bidatinze.25Nateekereje yuuko ari ngombwa ko naabooherereza mwene daata Epafura, dufatanyije umurimo kandi turwana hamwe urugamba. Ni intumwa yaanyu kandi ni we unkorera ibyo nkennye.26Amaze igihe yiifuuza kubareebaho kandi ahangayikiishijwe n'uko mwumviise ko arwaye.27Ni koko yararwaye bikabije kugeza ubwo yari agiiye gupfa. Ariko Imaana yamugiriye imbabazi, kandi atari we gusa, ahuubwo nanje kugira ngo ntongera undi mubabaro ku wo nari nsanganywe.28Ndashiishikarira kumubooherereza kugira ngo mushobore kongera kwishiima mumuboonye kandi nanje nshire agahinda.29Nuuko reero mumwakiirane umuneezeero mu Mwami kandi muje mwubaha abantu nkaabo,30kuko yahaze ubuzima bwe kugeza ubwo yari agiiye gupfa azize umurimo wa Kristo, kugira ngo angezeho ubufasha bwo mwe mutaari kungezaho.Bible Society of Uganda