ABAFILIPI4
Amabwiriza
1Nuuko reero bavandimwe nkunda kandi nkumbuye, mwebwe muneezeero wanje kandi kamba ryanje, muhagarare mushikamye mutyo mu Mwami.2Ndinginga Ewudiya hamwe na Sintike guhuuza umutima nkabavandimwe mu Mwami.3Kandi naawe dufatanyije umurimo, ndagusaba gufasha aba bagore kuko baafatanyije nanje kurwanira umurimo w'Ubutumwa Bwiza hamwe na Kilimenti n'abandi twakoranye abo amazina yaabo ari mu gitabo c'ubugingo.4Muhore mwishiimira mu Mwami. Ndongera kubivuga nti, mwishiime!5Ubugwaneza bwanyu bumenywe na buri umwe. Umwami ari haafi kugaruka.6Ntimukagire ico mwiganyira ahuubwo muri byose mumenyeeshe Imaana ibyo mukeneye byose muyisenga, muyinginga kandi muyishiima.7Kandi amahoro Imaana itanga, aruta uko umuntu yakwibwira azaarinda imitima yaanyu n'ibiteekerezo byanyu muri Kristo Yesu.8Ibisigaye bakundwa, ikintu coose c'ukuri, ikintu coose co kuubahwa, ikintu coose gikiraanuka, ikintu coose kiboneye, ikintu coose c'igikundiro, ikintu coose gishimwa, niiba hari iciiza gihebuuje kandi hakabaho igikwiriye ishimwe, abe ari co muhoza ku mutima.9Mukomeze gukora ibyo mwize, ibyo mwakiiriye, ibyo mwumviise hamwe niibyo mwaboonye muri nje nuuko Imaana y'amahoro izaabaana namwe.Gushiima ku bw'Imfashanyo
10Niishimye caane mu Mwami kuko ubu haanyuma y'igihe kinini mwongeye kunzirikana. N'ubundi mwaranzirikanaga ariko mukabura uburyo bwo kubyerekana.11Si ukuvuga ko nshaatse kwerekana ngo ndakennye kuko maze kwiga kunyurwa n'ibyo mfite.12Nzi kubaho mfite biike kandi nzi no kubaho mfite ibisaaze. Muri byose kandi mu buryo bwose, niize ibanga ryo kubaho mu buzima bwose, naaba mpaaze cangwa nshonje, naaba mfite byinshi cangwa nkennye.13Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.14Muri byose, mwagize neeza kumfasha mu mibabaro yanje.15Nk'uko mubizi mwa Bafilipi mwe, mu gihe co Ubutumwa Bwiza bwatangiye kubwirizwa mvuye Makedooniya, ntaarindi toorero ryafatanyije nanje mu byo gutanga no guhaabwa ukuuyeho mwe.16Kuko n'igihe nari ndi i Tesalonike, mwanyoherereje ubufasha mumpa ibyo nari nifuuza kandi mwabikoze kenshi.17Simvuga ibi kuko nshaaka impaano zaanyu ahuubwo nshaaka ko murushaho kunguka.18Maze kubona ibihagije ahuubwo mfite ibinsaaze. Ndahaagijwe rwose ubwo maze guhaabwa imfashanyo mwanyoherereje kuva kuri Epafura, ituuro rihuumura neeza, igitambo ceemewe kandi gishimwa n'Imaana.19Kandi Imaana nkorera izaabahaaza ibyo mukeneye byose nk'uko ubutunzi bw'ikuzo ryayo buri, muri Kristo Yesu.20Nuuko Imaana Daata ihaabwe ikuzo iteeka ryose. Amiina.Umusoozo
21Muntaahirize abantu b'Imaana boose muri Kristo Yesu. Abavandimwe turi kumwe barabataasha.22Ab'Imaana boose na caane abo mu rugo rw'umwami w'i Rooma barabataasha.23Ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo bubaane namwe mwese.Bible Society of Uganda