MATAYO9
1Nuuko Yesu amaze kuja mu bwato, arambuka aja mu tawuni y'iwaabo .
Baramusubiza bati, “Yeego, Nyagasani.”29Nuuko afata ku maaso yaabo arababwira ati, “Bibabeere nk'uko mwizeera.”30Amaaso yaabo aheerako arahumuuka. Nuuko Yesu arabiihanangiriza ati, “Muramenye ntihagire ubimenya.”31Ariko bakiva aho, baheerako batangira kubyamamaza babikwiza mu gihugu coose.
Yesu Akiza Umugabo Umugaye
2Bamuuzanira umugabo umugaye bamuheetse mu ngobyi, aboonye ko bafite kwizeera, abwira uwo mugabo ati, “Huumura mwana wanje, ibyaha byawe urabibabariwe.”3Bamwe mu biigiishamategeko babyumviise batangira kwitootomba mu mutima bati, “Uyu mugabo ariigereranya n'Imaana.”4Ariko Yesu amenya ibyo biibwira, arababaza ati, “Mbese ni kuki mugira ibiteekerezo bidatunganye mu mitima yaanyu?5Icooroshe ni ikihe? Ni ukuvuga ngo ‘Ibyaha byawe urabibabariwe,’ cangwa ngo, ‘Haguruka ugende’?6Nyamara ibi ni ukugira ngo mumenye ko Umwana w'Umuntu afite ububaasha hano ku isi bwo kubabarira ibyaha.” Nuuko abwira uwo mugabo umugaye ati, “Haguruka, wikorere ingobyi yaawe, utaahe.”7Uwo mugabo arahaguruka, arataaha.8Abantu babiboonye, bateerwa n'ubwoba, basingiza Imaana yahaaye abantu ububaasha nk'ubwo.Yesu Ahamagara Matayo
9Yesu ava muri uwo mwanya, akigenda abona umugabo witwaga Matayo yiicaye ahantu basorooreza imisoro, maze aramubwira ati, “Nkurikira.” Matayo aheerako aramukurikira.10Ubwo Yesu yari yiicaye n'abiigiishwa be bari kurya ifunguro rya nimugoroba , abasoreesha benshi n'abanyabyaha baraaza basangira na bo.11Bamwe mu Bafarisaayo babiboonye babaza abiigiishwa be bati, “Ni kuki umwigiisha waanyu asangira n'abasoreesha n'abanyabyaha?”12Yesu abumviise arababwira ati, “Abazima si bo bakeneye umuvuuzi, ahuubwo ni abarwayi bamukeneye.13Nimugende mwige ico ibi byanditswe bisobaanura, ‘Ico mbashaakaho si ibitambo, ahuubwo ni uko mwagira impuhwe.’ Sinazanywe no guhamagara intungaane, ahuubwo naaje guhamagara abanyabyaha.”Impaka Zeerekeye ku byo Gusiiba
14Nuuko abiigiishwa ba Yohaana beegeera Yesu baramubaza bati, “Ni kuki twebwe n'Abafarisaayo dusiiba, naho abiigiishwa baawe bo ntibasiibe?”15Yesu arabasubiza ati, “Abatumirwa ntibaashobora gushavura bakiri n'umukwe. Ahuubwo igihe kizaagera ubwo umukwe azaabavanwamo, baheereko basiibe.16Ntaamuntu uteera ikiremu gisha ku mwenda ushaaje, uwaabikora atyo, yatuma ikiremu gisha kiwukurura, ugashishimuka, umwenge ukarushaho kuba munini.17Kandi ntawaasuka divaayi nsha mu mifuka y'impu ishaaje kuko uwaabikora atyo, iyo divaayi yaaturitsa imifuka y'impu ndetse na yo ikameneka maze byombi akabipfiirwa. Ahuubwo, divaayi nsha bayisuka mu mifuka y'impu ikiri misha ntihagire icangirika muri byombi.”Umukoobwa wa Yayiro n'Umugore wafashe ku Mwenda wa Yesu
18Akivuga ibyo, haaza umutware w'isinagoogi aramupfukamira aramubwira ati, “Umukoobwa wanje amaze gupfa, ariko ngwino umurambikeho ibiganza yongere abeho.”19Nuuko Yesu arahaguruka, ajaana n'abiigiishwa be, bakurikira uwo mutware.20Ako kaanya haaza umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n'ebyiri. Amuturuka inyuma afata ku mukugiro w'umwenda we,21kuko yibwiraga ati, “Ninkora ku mwenda we gusa, ndakira.”22Yesu arahinduka, amuboonye, aramubwira ati, “Huumura mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije.” Ako kaanya, uwo mugore arakira.23Yesu ageze mu rugo rwa wa mutware, abona abavuza imyironge baririra uwapfuuye hamwe n'abandi benshi bacura umuboroogo,24arababwira ati, “Nimusohoke, umukoobwa ntiyapfuuye ahuubwo arasinziiriye.” Nuuko baramuseka.25Boose bamaze kugera hanze, Yesu arinjira amufata ukuboko, umukoobwa arahaguruka.26Iyo nkuru ikwira hoose.Yesu Ahumuura Impumyi Ebyiri
27Yesu akiva aho hantu, abagabo babiri b'impumyi bamukurikira bamutakambira bati, “Mwana wa Dawudi, tugirire impuhwe!”28Yinjiye mu nzu, abo bantu bahumye bakomeza kumukurikira, Yesu arababaza ati, “Mbese mwizeera ko nshobora kubakiza?”Baramusubiza bati, “Yeego, Nyagasani.”29Nuuko afata ku maaso yaabo arababwira ati, “Bibabeere nk'uko mwizeera.”30Amaaso yaabo aheerako arahumuuka. Nuuko Yesu arabiihanangiriza ati, “Muramenye ntihagire ubimenya.”31Ariko bakiva aho, baheerako batangira kubyamamaza babikwiza mu gihugu coose.
Yesu Akiza Umuragi
32Bamaze kuva aho, bamuuzanira umuntu wari uteewe na dayimooni y'uburagi.33Yesu amaze kwirukana dayimooni, uwo muragi aravuga. Rubanda baratangaara caane baravuga bati, “Ntihigeze kuboneka ibintu nk'ibi muri Isirayeli.”34Ariko Abafarisaayo bo baravuga bati, “Umutware w'abadayimooni ni we umuha ububaasha bwo kwirukana abadayimooni.”Abasaaruuzi ni Bake
35Yesu aja mu matawuni yoose no mu byaro yiigiishiriza mu masinagoogi kandi yaamamaza Inkuru Nziiza y'Ubwami, akiza buri ndwara n'abarwayi b'uburyo bwose.36Aboonye abo bantu benshi caane, abagirira impuhwe kuko baari bashobewe kandi bafite intege nke nk'intaama zitagira umushumba.37Nuuko abwira abiigiishwa be ati, “Dore imyaka yeze ni myinshi, ariko abasaaruuzi ni bake,38noone reero ni musabe Nyagasani yohereze abasaaruuzi mu myaka ye.”Bible Society of Uganda