MATAYO10

Intumwa Cumi n'Ebyiri

1Nuuko Yesu ahamagara abiigiishwa be cumi na babiri abaha ububaasha bwo gutegeka imyuka mibi no kuyiirukana, n'ubwo gukiza indwara z'uburyo bwose.2Aya ni yo mazina y'abo cumi na babiri: Uwa mbere ni Simooni witwaga Peetero na mwene nyina Andereya, Yaakobo na Yohaana beene Zebedaayo,3Filipo na Barutolomayo, Tomasi na Matayo umusoreesha, Yaakobo mwene Alufaayo na Tadeeyo,4Simooni w'umurwanashaka w'igihugu , na Yuda Isikariyoti, wa wundi wagambaaniye Yesu.

Yesu Atuma Intumwa Cumi n'Ebyiri

5Yesu atuma abo cumi na babiri abaha izi ngenderwaho ati, “Ntihagire abanyamahanga mujamo cangwa ngo muje mu ma tawuni y'Abanyasamariya,6ahuubwo muje mu ntaama zaazimiye z'umuryango wa Isirayeli.7Mugenda, mwamamaze ubutumwa muti, ‘Ubwami bwo mu ijuru bureegeereje.’8Mukize abarwayi, muzuure abaapfuuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimooni. Mwaheerewe ubuntu, mutangire ubuntu.9Ntihagire izaahabu, ifeeza cangwa umuringa mwitwaza.10Ntimujaane igikapu c'urugendo, cangwa ngo mujaane isaati ebyiri, cangwa inkweto, cangwa inkoni kuko umukozi akwiriye guhaabwa ibyo yiifuuza.
11I tawuni cangwa icaaro muzinjiramo, mushaakiishemo umuntu wishiimira kubacumbikira, maze mubaane na we, kugeza igihe muzaahaviira.12Nimugera mu rugo rwe, mubaramutse.13Niiba ab'urwo rugo bakwiriye amahoro yaanyu, agumane na bo, ariko niiba batabikwiriye, amahoro yaanyu abagarukire.14Nihagira uwanga kubacumbikira, cangwa kubatega amatwi, mukunkumure umucuucu wo mu birenge byanyu mukiva muri urwo rugo cangwa iyo tawuni ngo bibabeere ikimenyeetso co kubashinja.15Ndababwira ukuri yuuko ab'i Sodomu n'i Gomora bazaahaabwa igihano gito ku munsi wo guca urubanza ugereranyije nab'iyo tawuni.”

Igihe co Gutootezwa

16“Dore mboohereje nk'intaama hagati y'amasega aryana, nuuko reero mugire ubwenge nk'ubw'inzoka kandi mugire ubucureezi nk'ubw'inuma.17Mwirinde abo bantu, kuko bazaabajaana mu nkiiko bakabakubitira no mu masinagoogi,18kandi muzaagabizwa abategetsi n'abaami babampoora, ubwo muzambeera abahamya imbere yaabo n'abanyamahanga.19Igihe bazaabagabiza mu nkiiko, ntimuzaahagarike imitima mwibaza uko muzaavuga n'ibyo muzaavuga, kuko ibyo kuvuga muzaabihaabwa ico gihe.20Kuko si mwe muzaaba muvuga, ahuubwo Umwuka wa So ni we uzaabavugiramo.
21Umuntu azaagambaanira uwo bava inda imwe ngo yicwe, se w'umwana azaamugambaanira, n'abaana bazaagomera ababyeyi baabo babiiciishe.22Muzangwa na boose ku bw'izina ryanje. Ariko uziihangaana kugeza ku iherezo azaakizwa.23Ni babatootereza mu tawuni imwe, muzaahungire mu yindi. Ndabahamiriza yuuko mutazaazenguruka amatawuni yoose yo muri Isirayeli Umwana w'Umuntu ataraaza.
24Ntamwigiishwa uruta umwigiisha we, ntaan'umugaragu uruta sheebuja.25Birahagije ko umwigiishwa amera nk'umwigiisha, ndetse n'umugaragu akamera nka sheebuja. Nuuko reero niiba nyir'urugo yiswe Bbelizebuulu, abo muri urwo rugo baziitwa amazina mabi kurutaho.

Kudatiinya Abantu

26Nuuko reero ntimukabatinye, kuko ntaagihishwe kitazaahishuurwa, kandi ntaagikorerwa mu ibanga kitazaamenyekana.27Ibyo mbabwirira mu mwijima, muzaabivugire mu muco, kandi ibyo mwongorerwa, muzaabyamamarize ku gasozi.28Ntimugatinye abiica umubiri ariko badashobora kwica ubugingo, ahuubwo mutinye uwo ufite ububaasha bwo kurimburira umubiri n'ubugingo muri gehenoomu.29Mbese ibishwi bibiri ntibigurwa igiceri ? Ariko nta na kimwe gishobora kwikubita haasi, So wo mu ijuru atabyemeye.30Kandi n'imisatsi yo ku mitwe yaanyu irabazwe.31Noone reero, ntimugire ubwoba, kuko mufite agaciiro kuruta ibishwi byinshi.

Guhamya no Kwihakana Kristo

32Nuuko reero umuntu weese uzanyemera mu ruhame rw'abantu, nanje nzamwemera imbere ya Daata wo mu ijuru.33Ariko uzanyihakanira mu ruhame rw'abantu, nanje nzamwihakanira imbere ya Daata wo mu ijuru.

Yesu Ntiyazanye Amahoro, Ahuubwo Yazanye Inkoota

34Ntimugateekereze ko nazanywe no kuuzana amahoro ku isi, oya, si nazanywe no kuuzana amahoro ku isi, ahuubwo nazanye inkoota.35Kuko naaje gutandukanya umuhungu na se, umukoobwa na nyina, n'umukazaana na nyirabukwe.
36Kandi, abanzi b'umuntu bazaaturuka mu nzu ye.
37Umuntu weese ukunda se cangwa nyina kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanje. Kandi ukunda umuhungu we cangwa umukoobwa we kuruta uko ankunda, ntaakwiriye kuba uwanje.38Utiikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntaabwo akwiriye kuba uwanje.39Urengera ubuzima bwe azaabubura, ariko uzaahara ubuzima bwe ku bwanje, azaabubona.

Ibihembo

40Ubaakiiriye neeza weese ninje aba yaakiiriye, kandi unyakiiriye aba yaakiiriye uwantumye.41Uwakiira umuhanuuzi mu izina ry'umuhanuuzi azaahaabwa ingororano y'abahanuuzi, kandi uwaakiira umukiraanutsi mu izina ry'abakiraanutsi azaahaabwa ingororano y'abakiraanutsi.42Kandi uzaaha umwe muri aba baana bato niibura igikopu c'amaazi akonje yo kunywa mu izina ry'abiigiishwa, ndababwira ukuri yuuko atazaabura guhembwa.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682