MATAYO8

Yesu Akiza Umubembe

1Yesu amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira.2Maze haaza umubembe aramwegeera, aramupfukamira aramubwira ati, “Nyagasani, ubishaatse wankiza .”
3Yesu arambuura ukuboko amukoraho aravuga ati, “Ndabishaaka, kira!” Ako kaanya ibibembe bye birakira.4Nuuko Yesu aramubwira ati, “Uramenye ntihagire uwo ubwira, ariko, ugende wiyereke umuheerezabitambo, maze utange ituuro Moose yategetse, ribabeere iceemezo c'uko wakize.”

Yesu Akiza Umugaragu w'Umutware w'Abasirikare

5Yesu ageze i Kaperenawumu, umutware w'abasirikare ijana aramwegeera, aramwinginga6aramubwira ati, “Nyagasani, nasize umugaragu wanje mu rugo aryamye, kandi arababara bikabije.”7Yesu aramusubiza ati, “Ndaaza mukize.”8Uwo mutware w'abasirikare ijana aramusubiza ati, “Nyagasani, ntibinkwiriye ko winjira mu nzu yanje, ahuubwo vuga ijambo ryawe gusa, umugaragu wanje arakira.9Kuko nanje ndi umuntu ufite ububaasha, kandi mfite abasirikare ntegeka. Iyo mbwiye umwe muri bo nti, ‘Genda,’ aragenda, naabwira undi nti, ‘Ngwino,’ akaaza, naabwira umugaragu wanje nti, ‘Kora iki,’ akagikora.”
10Yesu abyumviise, aratangaara abwira abaari bamukurikiye ati, “Ndababwira ukuri ko muri Isirayeli ntiigeze mbona umuntu ufite kwizeera nk'uku.11Kandi ndababwira yuuko benshi bazaaturuka iburasirazuuba n'iburengerazuuba, bagasangira na Aburahamu, Isaaka na Yaakobo mu Bwami bwo mu ijuru,12naho abaari baragenewe kuba abazunguura b'ubwo Bwami bakajugunywa hanze mu mwijima, aho bazaaririra bagahekenya ameenyo.”13Nuuko Yesu abwira uwo mutware w'abasirikare ijana ati, “Genda, bikubeere nk'uko ubyizeeye.” Muri ako kaanya, umugaragu we arakira.

Yesu Akiza Abarwayi Benshi

14Yesu ageze kwa Peetero abona nyirabukwe wa Peetero aryamye afite umuriro mwinshi.15Yesu amufata ukuboko, umuriro umuvamo, nuuko arahaguruka atangira kumuzimaanira.
16Bugoroobye, baazana abantu benshi bateewe n'abadayimooni, nuuko yiirukana abadayimooni abakabukira, kandi abaari barwaye boose arabakiza.17Ibi byabaaye kugira ngo ibyavuzwe n'umuhanuuzi Yesaaya bisohore ngo, “Ubwe, yiishizeho ubumuga bwacu, yiikorera indwara zaacu.”

Gukurikira Yesu

18Yesu aboonye ko akiikijwe n'abantu benshi, ategeka ko bambuka bakaja haakurya y'inyanja.19Umwe mu biigiishamategeko aramwegeera aravuga ati, “Mwigiisha, nzaagukurikira aho uzaaja hoose.”
20Yesu aramubwira ati, “Ibisamagwe bifite imyobo, kandi n'inyoni zo mu kireere zifite ibyari, ariko Umwana w'Umuntu ntaabwo afite aho arambika umusaya.”
21Undi mu biigiishwa be aramubwira ati, “Nyagasani, reka mbanze nje guhamba daata.”
22Ariko Yesu aramubwira ati, “Nkurikira, ureke abapfu bahambe abapfu baabo.”

Yesu Ahoosha Umuyaga Mwinshi

23Nuuko Yesu agiiye mu bwato, abiigiishwa be baramukurikira.24Habyuka umuyaga mwinshi mu nyanja kugeza ubwo ubwato bwari bugiiye kurengerwa n'imivumba. Ariko Yesu we yari asinziiriye.25Nuuko baja aho ari maze baramukangura, baramubwira bati, “Nyagasani, dutabaare turarimbutse!”
26Yesu arabasubiza ati, “Ni iki kibateeye ubwoba, mwa banyakwizeeraguke mwe?” Nuuko arahaguruka acaaha umuyaga n'inyanja, maze haratuuza caane.
27Abantu boose baratangaara baravuga bati, “Uyu ni muntu ki utegeka imiyaga n'inyanja bikamwumvira?”

Yesu Akiza Abagabo Babiri Bateewe na Dayimooni

28Yesu ageze haakurya mu gihugu c'Abagadareeni , abagabo babiri baari bateewe n'abadayimooni baaza bamusanga baturutse mu bituuro. Baari bateeye ubwoba, ku buryo ari nta muntu wari ukinyura muri iyo nzira.29Ako kaanya bateera heejuru bati, “Udushaakaho iki Mwana w'Imaana? Mbese uzanywe hano no kutwiciisha agashinyaguro igihe kitaraagera?”
30Haafi aho haari umugana w'ingurube ziriisha.31Nuuko abo badayimooni binginga Yesu bati, “Nuutwirukana, utwohereze muri uriiya mugana w'ingurube.”
32Yesu arabasubiza ati, “Nimugende.” Nuuko bava muri abo bagabo baja mu ngurube, maze umugana woose umanuka ku gacuri ugwa mu nyanja urarohama.
33Abashumba baari baragiye izo ngurube barahunga. Bageze mu tawuni, bateekerereza abantu ibyabaye byose n'ibyerekeye ba bagabo baari bateewe n'abadayimooni.34Bityo abantu boose bo muri iyo tawuni baja gusanganira Yesu. Bamuboonye, baramwinginga ngo abaviire mu gihugu.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682