MATAYO27
Yesu Bamujaana kwa Pilaato
1Kare kare mu gitondo, abatware b'Abaheerezabitambo boose n'abakuru b'imiryango barateerana ngo baje inaama yo kwica Yesu.2Baramuboha, baramujaana bamushikiriza Pilaato Umutegetsi mukuru w'i Rooma.Urupfu rwa Yuda
3Ubwo Yuda wamugambaaniye aboonye ko Yesu baamuciiriye urubanza rwo gupfa, yiisubiraho ariicuza agarura bya biceri by'ifeeza mirongo itatu abiheereza abatware b'Abaheerezabitambo n'Abakuru b'imiryango.4Aravuga ati, “Naacumuye kuko nagambaaniye umuntu w'umwere ngo yiicwe.” Ariko bo baramusubiza bati, “Ibyo birakureeba! Ntibidufasheho!”5Nuuko Yuda ajugunya ibyo biceri mu Nzu y'Imaana, aragenda aja kwimanika.6Ariko abatware b'Abaheerezabitambo, batoragura bya biceri baravuga bati, “Amategeko ntiyeemera ko ibi biceri bivangwa n'ibindi byo mu bubiiko bw'Inzu y'Imaana, kuko byatanzwe nk'ikiguzi co kumena amaraso.”7Bamaze kuja inaama, bahitamo ko ibyo biceri babiguramo Umurima w'Umubumbyi kugira ngo uzaabe irimbi ryo kuja bahambamo abanyamahanga.8Ni co gituma uwo murima wiitwa, Umurima w'Amaraso kugeza na n'ubu.9Nuuko huuzuzwa ibyari byarahanuuwe n'umuhanuuzi Yeremiya ati, “Bajanye ibiceri by'ifeeza mirongo itatu, ari co giciiro bamwe mu Biisirayeli baari biyemeje kumugura,10babiguramo umurima w'Umubumbyi, nk'uko Nyagasani yabitegetse.”Yesu Abazwa na Pilaato
11Yesu ahagarara imbere y'umutegetsi w'i Rooma wiitwaga Pilaato. Uwo mutegetsi abaza Yesu ati, “Ni wowe mwami w'Abayuuda?” Yesu aramusubiza ati, “Urabyivugiye”.12Ariko abatware b'Abaheerezabitambo n'abakuru b'imiryango baamureze, ntiyagira ico abasubiza.13Nuuko Pilaato aramubaza ati, “Mbese ntiwumva ibyo birego byose bakurega?”14Ariko Yesu ntiyagira ijambo na rimwe asubiza Pilaato ku byo bamurega maze Pilaato biramutangaaza caane.Yesu Bamuciira Urubanza rwo Gupfa
15Buri munsi mukuru wo Kunyurwaho, umutegetsi w'i Rooma yari yaramenyeereje abantu kubarekurira umwe mu basibe wo biishaakiraga.16Muri ico gihe haari umusibe w'ikirangirire wiitwaga Yesu Baraba.17Nuuko abantu bamaze guteerana, Pilaato arababaza ati, “Muri aba babiri uwo mushaaka ko mbarekurira ni nde, Yesu Baraba cangwa Yesu wiitwa Kristo?”18Kuko yari azi neeza ko abayobozi b'Abayuuda bamugabije Yesu biteewe n'ishari baamugiriye.19Ubwo yari aciicaye ku ntebe y'imanza, umugore we amwoherereza ubutumwa ati, “Ntuugire ico utwara uwo mugabo w'umuziranenge, naraaye ndoose byinshi bifashe kuri we, kandi byambujije amahoro.”20Nuuko abatware b'Abaheerezabitambo n'abakuru b'imiryango boosha rubanda ko bakwiriye gusaba Baraba akarekurwa ariko Yesu we bakamwica.21Nuuko umutegetsi yongera kubabaza ati, “Mbese muri aba bombi, mushaaka ngo mbarekurire uwuuhe?” Baramusubiza bati, “Ni Baraba.”22Pilaato arababaza ati, “Yesu wiitwa Kristo we mukorere iki?” Boose bavugira hamwe bati,“Naabambwe!”23Pilaato arongera arababaza ati, “Kuki, yakoze caaha ki?”
Ariko bakomeza guteera heejuru bavuga bati, “Naabambwe!”24Pilaato aboonye ko ntaaco yaabikorera, ahuubwo ko byateera agasasamaro, afata amaazi akarabira intoki imbere ya rubanda, aravuga ati, “Ndi umwere w'amaraso y'uyu muntu, birabe ibyanyu.”25Rubanda basubiriza hamwe bati, “Amaraso ye azaatubarweho n'abaana baacu!”26Nuuko abarekurira Baraba, ategeka ko bakubita Yesu , haanyuma aramubaha ngo bamubambe.
Abasirikare Bashinyagurira Yesu
27Nuuko abasirikare ba Pilaato bajaana Yesu mu gikaari c'umutegeka, umutwe w'abasirikare woose uramwitooroora.28Bamukuuramo imyambaro ye, bamwambika igishuura gitukura,29bamaze kuboha ikamba ry'amahwa, barimwambika ku mutwe. Bamufatiisha urubingo mu kuboko kwe kw'iburyo, maze baramupfukamira kandi bamushinyagurira bavuga bati, “Urakarama, Mwami w'Abayuuda!”30Nuuko bamuciiraho, bafata urubingo barumukubita mu mutwe.31Barangije kumushinyagurira, bamukuuramo ca gishuura, bamwambika imyambaro ye, bamujaana kumubamba.Yesu Abambwa ku Musaraba
32Bagisohoka, bahuura na Simooni w'Umunyakureeni, bamuhata kwikorera umusaraba wa Yesu.33Bageze mu mwanya wiitwa Gorogota, kimenyeesha Ku k'igihanga,34bamusomya divaayi ivanze n'indurwe , asogongeye yanga kuyinywa.35Bamaze kumubamba, bagabana imyenda ye bakoreesheje ubufindo.36Abasirikare biicara aho, barinda Yesu.37Heejuru y'umutwe wa Yesu bashiraho icaapa canditsweho ngo, “Uyu ni Yesu Umwami w'Abayuuda”38Nuuko bamubamba n'abambuzi babiri, umwe iburyo bwe undi ibumoso bwe.39Abantu baanyuragaho baaramutukaga, bakazunguza umutwe40bati, “Woowe waaseenya Inzu y'Imaana ukayubaka mu minsi itatu, ikize! Niiba uri Umwana w'Imaana koko, manuka uve ku musaraba!”41Abatware b'Abaheerezabitambo hamwe, n'Abiigiishamategeko n'abakuru b'imiryango na bo bashinyagurira Yesu batyo42bavuga bati, “Yakijije abandi ariko we ntiyakwikiza. Ni umwami w'Abiisirayeli, naamanuke ku musaraba noone aha nuuko naatwe tumwemere.43Yiringira Imaana, reka reero Imaana imukize ubu, niiba ibishaaka, kuko yavuze ngo, ‘Ndi Umwana w'Imaana.’ ”44Ba bambuzi baari babambwe hamwe na Yesu na bo bamutuka batyo.Urupfu rwa Yesu
45Kuva saaha itandatu z'amanywa kugeza saaha cenda z'umugorooba isi yoose icura umwijima.46Maze nko ku saaha icenda z'umugorooba, Yesu ataka n'ijwi rirenga ati, “Eli Eli lama sabakitani?” Bisobaanura ngo, “Maana yanje, Maana yanje, ni iki gitumye unteererana?”47Bamwe mu baari bahagaze aho babyumviise baravuga bati, “Uyu mugabo aratabaaza Eliya!”48Ako kaanya umwe muri bo ariiruka afata icangwe, acuuzuza divaayi ishaariira, agishira ku rubingo, aramuheereza ngo anywe.49Ariko abandi baravuga bati, “Reka tureebe niiba Eliya araaza kumukiza.” 50Nuuko Yesu yongera gutaka n'ijwi rirenga maze arapfa.51Ako kaanya umwenda wari umanitswe mu Nzu y'Imaana ushishimukamo kabiri, kuva heejuru kugera haasi. Isi ihinda umushitsi maze ibitare birasaduka.52Ibituuro birakinguuka, n'imibiri y'abeera baapfuuye irazuurwa,53maze iva mu bituuro. Yesu amaze kuzuuka, baja mu tawuni yeera y'i Yerusaalemu, babonekera abantu benshi.54Umutware utegeka abasirikare ijana n'abaari kumwe na we barinda Yesu, baboonye umushitsi n'ibibaaye bagira ubwoba bwinshi caane, baratiinya, baravuga bati, “Uyu yari Umwana w'Imaana.”55Haariho abagore benshi bahagaze bareebera kure. Baari baherekeje Yesu kuva i Galileeya bamuheereza ibyo yifuuza.56Muri bo haarimo, Mariya Magadaleena, Mariya nyina wa Yaakobo na Yozefu, na nyina wa beene Zebedaayo.Guhambwa kwa Yesu.
57Bugoroobye, haaza umugabo w'umukire uturuka Arimatiya, witwaga Yozefu, kandi na we yari Umwigiishwa wa Yesu.58Aja kwa Pilaato amusaba umurambo wa Yesu. Pilaato ategeka ko bawumuha.59Yozefu ajaana umurambo wa Yesu awuzinga mu mwenda w'umweru usukuuye,60awuhamba mu mva ye nsha yari yaracukuye mu ibuye ry'urutare. Haanyuma abirindurira ikibuye kinini ku muryango w'igituuro maze ariigendera.61Mariya Magadaleena na Mariya wundi baari aho, biicaye ahateeganye n'ico gituuro.Abasirikare Barinda Igituuro ca Yesu
62Umunsi wakurikiyeho ari wo Saabato, abatware b'Abaheerezabitambo n'Abafarisaayo bateeranira kwa Pilaato63baramubwira bati, “Nyakuubahwa, ibuka neeza yuuko wa mubeeshi akiriho yavuze ati, ‘Haanyuma y'iminsi itatu nzaazuuka.’64Nuuko reero tegeka habeho kurinda igituuro kugeza ku munsi wa gatatu. Naho ubundi abiigiishwa be baaza bakamwiba, bakabwira abantu bati, ‘Yazuutse mu baapfuuye!’ Nuuko ikinyoma ca nyuma kikaruta ica mbere.”65Pilaato arababwira ati, “Mufite abasirikare b'abarinzi, nimugende murinde ico gituuro nk'uko mushoboye.”66Nuuko bagenda n'abarinzi maze bareeba ngo igituuro kirinzwe neeza, kandi kuri rya buye ripfundikiyeho bashiraho akamenyeetso.Bible Society of Uganda