MATAYO26

Inaama yo Kugambaanira Yesu

1Yesu arangije kwigiisha ibyo, abwira abiigiishwa be ati,2“Muuzi ko nihashira iminsi ebyiri, tuziizihiza umunsi wo Kunyurwaho, haanyuma Umwana w'Umuntu agatangwa kugira ngo abambwe k'umusaraba.”
3Nuuko abatware b'abaheerezabitambo n'abakuru b'imiryango bateeranira mu gikaari c'Umuheerezabitambo mukuru wiitwa Kayafa,4kugira ngo baje inaama yo gufata Yesu rwihishwa no kumwica.5Ariko baravuga bati, “Twekubikora mu minsi mikuru yo Kunyurwaho, kuko tubikoze, abantu bateera agasasamaro.”

Yesu Asiigwa Amavuta i Bbetaniya

6Ubwo Yesu yari i Bbetaniya mu rugo rwa Simooni wo Yesu yari yarakijije ibibembe,7umugore aza aho Yesu ari afite icupa ry'uzuye amavuta ahuumura neeza kandi y'igiciiro kinini caane, ayasuka ku mutwe wa Yesu igihe yari ku meeza afungura.Umugore asuka amavuta ku mutwe wa Yesu8Ariko abiigiishwa be babiboonye bararaakara baravuga bati, “Mbese aya mavuta apfuuye iki?9Aya mavuta yari akwiriye kuguriishwa akavamo amashilingi menshi, haanyuma agahaabwa abakene”.10Yesu amenya byose baavugaga, arababwira ati, “Uyu mugore muramuryoza iki, ankoreye ikintu ciiza.11Abakene muzaahorana nabo, ariko nje ntimuzamporana iteeka.12Kunsukaho aya mavuta ni ukugira ngo atungaanye umubiri wanje mbere yo guhambwa.13Ndababwira ukuri yuuko, iyi nkuru nziza izaamamazwa ku isi yoose, kandi ico akoze kizaavugwa ngo bamwibuke”.

Yuda Yeemera Kugambaanira Yesu

14Ico gihe umwe mu biigiishwa cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyooti, aja kureeba abatware b'abaheerezabitambo
15arababaza ati, “Mbese murampa iki, nimbagabiza Yesu?” Nuuko bamuha ibiceri by'ifeeza mirongo itatu.16Kuva ubwo atangira gushaaka uburyo bwo kugambaanira Yesu.

Yesu Asangira n'Abiigiishwa be Ifunguro ryo Kunyurwaho

17Ku munsi wa mbere w'imihango yo kurya Imigaati Idasembuwe, abiigiishwa baaza aho Yesu ari baramubaza bati, “Mbese urashaaka ko duteguurira he aho urariira ifunguro ryo Kunyurwaho?”18Yesu arabasubiza ati, “Nimuje mu tawuni nkuru, kwa kaanaaka, mumubwire muti, ‘Umwigiisha aravuze ngo, igihe canje kireegeereje, noone ndashaaka gusangirira iwaawe n'abiigiishwa banje ifunguro ryo Kunyurwaho.’ ”19Nuuko abiigiishwa baragenda bakora ico Yesu yari yaabategetse, batungaanyiriza mu nzu y'uwo mugabo iby'umuhango wo Kunyurwaho.20Bugoroobye, Yesu yiicarana n'abiigiishwa be cumi na babiri, barafungura.21Bagifungura Yesu arababwira ati, “Ndababwira ukuri yuuko, umwe muri mwe agiiye kungambaanira.”22Birabababaza caane, batangira kumubaza umwe umwe bati, “Nyagasani, yaaba ari njeewe?”23Arabasubiza ati, “Uwo duhuuriza intoki ku sahaane, ni we ugiiye kungambaanira.24Ni koko Umwana w'umuntu agiiye gupfa nk'uko byamwanditsweho, ariko uwo muntu uzaamugambaanira azaabona ishano! Icaakabaaye ciiza ni uko uwo muntu aba ataaravuutse.”25Yuda wari ugiiye kumugambaanira aramubaza ati, “Mwigiisha, ni nje?” Yesu aramusubiza ati “Urabyivugiye.”

Yesu Asangira Ifunguro rya Nyuma n'Abiigiishwa be

26Bakirya, Yesu afata umugaati, amaze kuwushiimira Imaana, arawumaanyagura, awuha abiigiishwa be, ababwira ati, “Mwakiire murye, uyu ni umubiri wanje.”27Haanyuma afata igikopu, arangije kugishiimira Imaana arabaheereza avuga ati, “Nimunyweho mwese,28aya ni amaraso yanje y'iseezerano risha agiiye kumenerwa benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha.29Ndababwira ko ntazongera kunywa ku mbuto z'imizaabibu ukundi kugeza ku munsi nzanywera divaayi nsha mu Bwami bwa Daata.”30Nuuko bamaze kuririmba indirimbo, baja ku musozi wa Elayoni.

Yesu Ahanuura ko Peetero Aramwihakana

31Yesu arababwira ati, “Iri joro mwese mugiiye kumpunga kandi munsige, nk'uko byanditswe ngo,‘Nziica umushumba,maze umukumbi w'intaama utaataane.’
32Ariko niimara kuzuuka, nzaababanziriza i Galileeya.”
33Peetero aramusubiza ati, “Naaho abandi boose baaguhunga, njeewe sinzigera ngusiga.”34Yesu aramusubiza ati, “Ndakubwira ukuri yuuko, iri joro, isaaki itaraabika uribunyiihakane gatatu.”35Peetero aramubwira ati, “Naaho kwaba gupfa, ndeemera mpfaane na we, ariko sindibukwihakane na hato.” N'abandi biigiishwa boose bavuga batyo.

Yesu Asengera i Getsemaani

36Nuuko Yesu ajaana n'abiigiishwa be ahantu hiitwa i Getsemaani, maze arababwira ati, “Nimube mwicaye aha nje hirya gusenga.”37Ajaana na Peetero, na beene Zebedaayo bombi ari bo, Yaakobo na Yohaana, maze atangira kugira agahinda n'ishavu.38Yesu arababwira ati, “Mfite agahinda kenshi mu mutima, kenda kunyica. Nimugume aha, kandi mube maaso hamwe nanje.”39Yigira imbere gato, yuubama haasi maze asenga avuga ati, “Daata, niiba bishoboka, nkiza ubu bubabare, ariko byekuba uko nshaaka ahuubwo bibe uko ushaaka.”40Nuuko agaruka aho abiigiishwa be bari, asanga basinziiriye, maze abwira Peetero ati, “Ntimushobora kuba maaso nanje kumara isaaha imwe yoonyine?41Nimube maaso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima urakunze, ariko umubiri ufite intege nke.”
42Asubirayo ubwa kabiri maze arasenga ati, “Daata, niiba ari ngombwa ko nyura muri ubu bubabare, bibe nk'uko ubishaaka.”43Agarutse asanga bongeye gusinziira, kuko amaaso yaabo yari afite ibitotsi byinshi.
44Yesu yongera kubasiga, asubirayo asenga ubwa gatatu asubira muri ya magambo.45Arongera asanga abiigiishwa be, arababwira ati, “Muracasinziiriye, muracaruhuutse? Dore igihe kirageze Umwana w'Umuntu akagambaanirwa, agashirwa mu maboko y'abanyabyaha.46Nimuhaguruke tugende! Dore ungambaanira ari hano.”

Yesu Afatwa

47Yesu akivuga ayo magambo, Yuda umwe mu biigiishwa be, abageraho. Yari aherekejwe n'igiteero kinini gifite inkoota n'ubuhiri. Baari booherejwe n'abatware b'abaheerezabitambo na bakuru b'imiryango.48Umugambaanyi yari yabahaaye ikimenyeetso ati, “Uwo ndi buramutse musoma, ni we uwo, mumufate.”
49Yuda ageze aho Yesu ari aramubwira ati, “Muraho Mwigiisha! Aramusoma.”
50Yesu aramusubiza ati, “Nshuti yanje, kora ikikuuzanye.” Maze abagabo baari na Yuda baraaza basingiira Yesu, baramufata.51Ako kaanya umwe mu baari kumwe na Yesu, akuura inkoota mu rwubati, ayikubita umugaragu w'Umuheerezabitambo mukuru, amuca ugutwi.52Nuuko Yesu aramubwira ati, “Subiza inkoota yaawe mu rwubati , kuko abarwaniisha inkoota na bo bazaarimburwa n'inkoota.53Mbese uteekereza ko ntabaasha kwambaza Daata, maze akanyoherereza imitwe y'abaamalayika irenga cumi n'ebyiri?54Ariko se bibaye bityo, ibyanditswe byasohozwa bite, kandi bivuga ko ari ko bikwiriye kuba?”
55Ako kaanya Yesu abwira rubanda nyamwinshi ati, “Mbese mwagombaga kuuza kumfata mwitwaje inkoota n'ubuhiri, nk'aho muje gufata umwambuzi? Buri gihe niicaraga mu Nzu y'Imaana niigiisha, kandi ntimwamfata.56Ariko ibi byose bibaaye kugira ngo ibyanditswe n'abahanuuzi bisohore.”
Nuuko abiigiishwa baramuteererana, barahunga.

Yesu Ashinjwa Imbere y'urukiiko Rukuru

57Abaari baafashe Yesu bamujaana kwa Kayafa Umuheerezabitambo mukuru. Mu rugo rwe ni ho Abiigiishamategeko n'abakuru b'imiryango baari bateeraniye.58Ariko Peetero amukurikirira kure, agera mu gikaari c'Umuheerezabitambo mukuru, yicarana n'abarinzi kugira ngo areebe amaherezo ya byose.59Nuuko abatware b'abaheerezabitambo n'abagize urukiiko rukuru boose batangira gushaakiisha ibirego by'ibinyoma ngo biiciishe Yesu,60ariko ntibaabibona, n'ubwo haaje abajurizi bo kumushinja ibinyoma benshi. Haanyuma abagabo babiri mubaaje kumushinja,61baravuga bati, “Uyu mugabo yaravuze ati, ‘Nshobora gusenya Inzu y'Imaana maze nkayubaka mu minsi itatu.’ ”62Umuheerezabitambo mukuru arahaguruka, abwira Yesu ati, “Wakwireguura iki ku byo bakurega? Ntaaco ushobora kubivugaho?”63Ariko Yesu we ariicecekera. Umuheerezabitambo mukuru aramubwira ati, “Rahira mu izina ry'Imaana Ihoraho, utubwire niiba ari wowe Kristo, Umwana w'Imaana.”64Yesu aramusubiza ati, “Urabyivugiye. Ariko ndababwira yuuko, uheereye ubu muzaabona Umwana w'Umuntu yiicaye iburyo bw'Imaana Nyir'ububaasha kandi aje ku bicu byo mu ijuru.”
65Nuuko Umuheerezabitambo mukuru ashishimura imyambaro ye aravuga ati, “Uyu mugabo arasebya Imaana! Abandi bajurizi turashaaka ab'iki? Mwiyumviye ukuntu akoze amaroreerwa yo gusebya Imaana.66Murabivugaho iki?”
Baramusubiza bati, “Akwiriye gupfa.”
67Nuuko bamuciira mu maaso, bamukubita ibipfunsi, abandi bamukubita inshi68bavuga bati, “Duhanuurire Kristo we! Ugukubise ni nde?”

Peetero Yiihakana Yesu

69Ubwo Peetero yari yiicaye hanze mu gikaari, haaza umuja aramubwira ati, “Naawe wari kumwe na Yesu w'i Galileeya.”70Ariko Peetero ahakanira imbere ya boose avuga ati, “Ibyo uvuga simbiizi.”71Arasohoka, ageze ku irembo ry'igikaari, undi muja aramubona, nuuko abwira abaari bahagaze aho ati, “Uyu mugabo na we yari na Yesu w'i Nazaareeti.”72Peetero yongera kubihakana arahira ati, “Uwo mugabo siimuuzi!”
73Hashize umwanya muke, abaari bahagaze aho baraaza beegeera Peetero, baramubwira bati, “Ni ukuri naawe uri umwe muri bo, imvugo yaawe irakuranga.”
74Peetero atangira kuvugira heejuru no gucurikiranya indahiro ati, “Niiba ndi kubeesha, Imaana impane! Uwo mugabo siimuuzi!”
Ako kaanya isaaki irabika.
75Maze Peetero yiibuka amagambo Yesu yari yaamubwiye ati, “Isaaki itaraabika, uraba wanyihakanye gatatu.” Nuuko Peetero asohoka arira caane.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682