MATAYO28

Kuzuuka kwa Yesu

1Isaabato irangiye, ku munsi wa mbere w'icumweru, bugiiye guca, Mariya Magadaleena na Mariya wundi baja kureeba ca gituuro.2Ako kaanya habaho umushitsi, malayika wa Nyagasani, amanuka avuuye mu ijuru, abirindura ca kibuye kinini, aciicaraho.3Ishusho ye yasaga nk'umurabyo kandi imyambaro ye yari umweru nk'urubura.4Abarinzi bagira ubwoba bwinshi caane bahinda umushitsi, bamera nk'abapfuuye.5Nuuko malayika abwira ba bagore ati, “Mwitiinya. Nzi yuuko mushaaka Yesu wabambwe ku musaraba.6Ntaabwo ari hano. Imaana yamuzuuye, nk'uko yabivuze. Muuze mureebe aho umubiri we wari uri.7Ni mugende mwihuuta mubwire abiigiishwa be ko yazuutse, kandi ko agiiye kubatanga kugera i Galileeya, ni ho namwe muzaamubonera. Ubu ni bwo butumwa nari mbafitiye.”8Nuuko bava ku gituuro bafite ubwoba n'umuneezeero mwinshi, bagenda biruka baja kubibwira abiigiishwa.9Bakigenda, bahuura na Yesu, arabaramutsa agira ati, “Amahoro abe muri mwe” Baramwegeera, bapfukama imbere ye, bafata ku birenge bye, baramuramya.10Yesu arababwira ati, “Mwitiinya, ni mugende mubwire beene Daata kuja i Galileeya ni ho bazambonera.”
11Ba bagore bakigenda, bamwe mu barinzi baja mu tawuni nkuru maze babwira abatware b'abaheerezabitambo ibyabaye byose.12Abatware b'abaheerezabitambo bahuura n'abakuru b'imiryango, nuuko baja inaama, yo guha abarinzi amashilingi menshi,13barababwira bati, “Muzaavuge muti, ‘Abiigiishwa be baaje n'ijoro biiba umurambo we dusinziiriye.’14Umutegetsi mukuru ni abyumva, turabimwemeza kandi namwe tubarinde ingoorane mwari kugira.”15Nuuko abarinzi bajaana ya mashilingi, kandi babikora nk'uko baategetswe. Iyi nkuru iracaavugwa mu Bayuuda kugeza n'uyu munsi.

Yesu Abonekera Abiigiishwa be

16Nuuko ba biigiishwa cumi n'umwe baja i Galileeya, ku musozi Yesu yari yarabategetse.17Bamuboonye, baramuramya, ariko bamwe barashidiikanya.18Yesu aja aho bari arababwira ati, “Nahaawe ububaasha bwose mu ijuru no mu isi.19Nuuko reero, ni mugende mwigiishe abantu boose, mubabatiza mu izina rya Daata wa twese, n'iry'Umwana, n'iry'Umwuka wera,20mubiigiishe kumvira ibyo nabategetse byose. Kandi dore ndi kumwe namwe kugeza ku mperuuka y'isi.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682