MATAYO21

Yesu aja i Yerusaalemu mu Cuubahiro

1Yesu n'abiigiishwa be beegeereje i Yerusaalemu, bagera i Betifage ku musozi wa Elayoni. Nuuko Yesu yoohereza abiigiishwa babiri2arababwira ati, “Ni muje mu caaro kiri imbere yaanyu, mukihagera, murabona indogobe izirikanywe n'iyaayo, muziziture muzinzanire.3Nihagira ugira ico ababaza, mumubwire muti, ‘Daatabuja arazishaaka.’ Kandi arazibagarurira vuba.”4Ibi byabayeho kuzuza ibyo umuhanuuzi yari yaravuze ati,5“Mubwire ab'i tawuni y'i Siyoni muti,Dore umwami waanyu arikuuza!Yiciishije bugufi, aheetswe n'indogobe,aheetswe n'icana c'indogobe.”
6Nuuko abiigiishwa baragenda, bakora nk'uko Yesu yabategetse.7Baazana ya ndogobe n'icaana caayo, babisasaho imyenda yaabo nuuko Yesu yiicaraho.8Rubanda nyamwinshi basasa imyenda yaabo mu nzira, abandi baca amashami y'ibiti bayasasa mu nzira.9Abantu benshi baagendaga imbere n'inyuma ya Yesu batangira guteera heejuru bati,“Hozaana, asingizwe Umwana wa Dawudi!Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!Hozaana ahasumba hoose mu ijuru!”
10Yesu yinjiye i Yerusaalemu, i tawuni nkuru yoose irakangarana. Abantu barabaza bati, “Uwo ni nde?”11Rubanda nyamwinshi baravuga bati, “Uyu n'umuhanuuzi Yesu, w'i Nazaareeti y'i Galileeya.”

Yesu Yirukana Abaacuruurizaga mu Nzu y'Imaana

12Yesu yinjira mu Nzu y'Imaana yiirukana abacuruuzi n'abaguzi boose baarimo. Yubika imeeza z'abaaguraanaga amashilingi n'abaaguriishaga inuma.13Arababwira ati, “Ibyanditswe biravuga biti,‘Inzu yanje iziitwa Urusengero,’ariko mwe mwayihinduye ubwihisho bw'abajuura.”
14Nuuko Impumyi n'abarema bamusanga mu Nzu y'Imaana maze arabakiza.15Abatware b'abaheerezabitambo hamwe n'Abiigiishamategeko baboonye ibitangaaza akoze, n'abaana bateera heejuru mu Nzu y'Imaana bati, “Hozaana, aragasingizwa Umwana wa Dawudi,” bararaakara16nuuko babaza Yesu bati, “Uri kumva ibyo bari kuvuga?” Arabasubiza ati, “Yeego ndi kubyumva, mbese ntimuraasoma ibyanditswe ngo,‘Wateguuye ko abaana bato n'abakiri ku ibeere bagusingiza’?”
17Yesu abasiga aho, aja mu tawuni y'i Bbetaniya aho yaraaye.

Yesu Avuma Igiti ciitwa Umutiini

18Mu gitondo, ubwo Yesu yasubiye mu tawuni nkuru, yari ashonje.19Aboonye igiti ciitwa umutiini iruhande rw'inzira, aracegeera, ariko asanga ari amababi gusa. Maze arakibwira ati, “Ntuziigere weera imbuto ukundi!” Ako kaanya ico giti c'umutiini kiruuma.20Abiigiishwa be babiboonye, batangaara bavuga bati, “Kiriya giti c'umutiini cuumiyeho gite?”21Yesu arabasubiza ati, “Ndababwira ukuri, nimwizeera mudashidiikanya, muzaashobora gukora nk'ibyo nkoreye iki giti c'umutiini. Ndetse atari ibyo gusa, ahuubwo muzaashobora kubwira uyu musozi muti, ‘Shiguka ujugunywe mu nyanja,’ nuuko bibe.22Ibyo muzaasaba byose musenga mufite kwizeera, muzaabihaabwa.”
23Yesu amaze kwinjira mu Nzu y'Imaana, abatware b'aheerezabitambo n'abakuru b'imiryango baaza aho ari baramubaza bati, “Ni bubaasha ki bugukoreesha ibyo kandi ni nde waguhaaye ubwo bubaasha?”24Yesu arabasubiza ati, “Nanje ndababaza ikibazo kimwe, nimunsubiza ni ho ndababwira aho nkuura ububaasha bwo gukora ibi bintu.25Mbese ububaasha bwa Yohaana bwo kubatiza bwavuuye mu ijuru cangwa se bwakomootse ku bantu?” Batangira kubazanya bati, “Nituvuga ngo, ‘Ni mu ijuru,’ aratubaza ati, ‘Kuki mutamwemeye?’26Kandi nituvuga ngo ‘Bwakomootse ku bantu,’ ntaabwo turibukire abantu kuko beemera badashidiikanya ko Yohaana ari umuhanuuzi.”27Nuuko basubiza Yesu bati, “Ntitubiizi.” Yesu arababwira ati, “Nanje reero sindababwira aho nkura ububaasha bwo gukora ibyo.”
28Yesu arababaza ati, “Mbese uyu mugani muwuteekerezaho iki? Haabaayeho umugabo wari ufite abahungu babiri. Abwira umuhungu mukuru ati, ‘Mwana wanje, genda ukorere imizaabibu mu murima.’29Uwo muhungu aramusubiza ati, ‘Sinshaaka, ageze nyuma yisubiraho, aja yo.’30Nuuko se aja kubwira umuhungu we wakabiri nk'ibyo yabwiye uwa mbere. Uwo we aramusubiza ati, ‘Yeego daata, ndibujeyo,’ ariko ntiyajayo.31Mbese muri abo bombi ni nde wakoze ibyo se ashaaka?” Baramusubiza bati, “Ni uwa mbere.” Yesu arababwira ati, “Ndababwira ukuri yuuko abasoreesha na ba malaaya bagiiye kubabanziriza kwinjira mu Bwami bw'Imaana.32Kuko Yohaana yaje kubeereka inzira yo gukiraanuka ntimwamwemera, ariko abasoreesha na ba malaaya baramwemera, n'ubwo mubona ibikorwa byabo, ntimwisubiraho ngo mumwemere.”
33Yesu arababwira ati, “Nimwumve undi mugani, haabaayeho umuntu wari ufite umurima, ateeramo imizaabibu, arayizitirira, acukuramo urwina maze yubakamo umunaara w'abarinzi. Nuuko awaatira abahinzi, aja mu kindi gihugu.34Igihe co gusaaruura kigeze, yoohereza abagaragu be ku baatiisha kugira ngo babahe ubwatamurima bw'imizaabibu.35Ariko abaatiisha barabafata, umwe baramukubita, undi baramwica kandi undi bamuteera amabuye.36Arongera yoohereza abandi bagaragu benshi kuruta aba mbere, na bo babagenza batyo.37Haanyuma yoohereza umuhungu we, yibwira ati, ‘Umwana wanje baramwubaha.’38Ariko abaatiisha bamuboonye baravugana bati, ‘Uyu ni we uzaazunguura ibya se, nimuuze tumwice tujaane ibyo yari kuzaazunguura.’39Baheerako baramufata, bamujugunya hiirya y'umurima maze baramwica.40Noone se nyir'umurima naaza azaabagenza ate?”41Baramubwira bati, “Abo bagome azaabiica nuuko umurima awaatire abandi baazaamuha umusaaruuro igihe kigeze.”
42Yesu arababwira ati, “Ntimuraasoma ibyanditswe ngo,‘Ibuye abuubatsi banzeni ryo ryabaaye urufatiro rw'inzu,ibi ni Imaana yabikoze,kandi ni ibitangaaza mu maaso yaacu’?
43Noone ndababwira yuuko, Ubwami bw'Imaana buzaabakuurwaho bugahaabwa abo beera imbuto zibukwiriye.44Uzaagwa kuri iri buye azaavunagurika, kandi uwo rizaagwira azaajanjagurika.”45Abatware b'abaheerezabitambo n'Abafarisaayo bumviise uyu mugani, bamenya ko ari bo avugaho.46Nuuko baashaka kumufata, ariko Batiinya rubanda nyamwinshi, kuko beemeraga ko ari umuhanuuzi.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682