MATAYO22

1Yesu yongera kubabwirira mu migani ati,2“Ubwami bw'ijuru bwagereranywa n'umwami wakoreye umuhungu we ubukwe.3Yoohereza abagaragu be guhamagara abaatumiwe mu bukwe, ariko ntibaaza.4Arongera atuma abandi bagaragu, arababwira ati, ‘Mubwire abaatumiwe muti, dore, nateguuye ifunguro rya nimugorooba, nabaaze ibimasa n'inyana z'imishishe, byose birateguuwe nimuuze mu bukwe.’5Ariko ntibaabyitaho baragenda, umwe aja mu murima we, undi mu bucuuruzi bwe,6naho abandi bafata abagaragu be babagirira naabi, barabiica.7Umwami araraakara. Yoohereza abasirikare be batsemba abo biicanyi, n'itawuni nkuru yaabo barayootsa.8Nuuko abwira abagaragu be ati, ‘Ubukwe bwateguuwe ariko abaatumiwe ntibaari babukwiriye.9Nuuko nimugende mu mihanda migari, muraarike buri weese gutaaha ubukwe.’10Abo bagaragu baja mu mihanda migari bakungaanya abo baboonye boose, hari abeeza cangwa ababi, maze igisenge c'ubukwe kiruuzura.
11Ariko umwami aje kureeba abashitsi, abonamo umugabo wari utambaye umwenda w'ubukwe,12nuuko aramubwira ati, ‘Nshuti yanje, wageze hano ute utambaye umwenda w'ubukwe?’ Uwo mugabo abura ico avuga.13Nuuko umwami abwira abaheereza ati, ‘Nimumuhambiire amaboko n'amaguru, mumujugunye hanze mu mwijima, aho bazaaririra bakahahekenyera ameenyo.’14Kuko hahamagarwa benshi, hagatooranywa bake.”

Ikibazo Ceerekeye Gutanga Imisoro

15Nuuko Abafarisaayo baja inaama yo gutegera Yesu mu magambo avuga.16Boohereza abiigiishwa baabo hamwe n'abo mu kibiina c'Abaherodi ngo babaze Yesu bati, “Mwigiisha, tuuzi yuuko uri umunyakuri, kandi ko wiigiisha inzira y'Imaana ushingiye ku kuri, ntaawe utinya, kandi ntuurobaanura kubutoni.17Nuuko reero tubwire ico uteekereza. Mbese byemewe n'amategeko gutanga umusoro wa Kayisaari cangwa ntibyemewe?”18Ariko kuko Yesu yari azi imigambi yaabo mibi arababaza ati, “Kuki mungerageza mwa ndyarya mwe?19Nimunyereke igiceri mukoreesha mu gutanga umusoro.” Maze bamuuzanira idinaari.20Nuuko arababaza ati, “Iri shusho n'iri zina ni ibya nde?”21Baramusubiza bati, “Ni ibya Kayisaari.” Yesu arababwira ati, “Nuuko reero ibya Kayisaari mubihe Kayisaari, n'iby'Imaana mubihe Imaana.”22Babyumviise baratangaara, baramusiga, baragenda.

Ikibazo Ceerekeye Izuuka ry'Abaapfuuye

23Uwo munsi Abasadukaayo bamwe baaza aho Yesu ari bavuga ko ari ntaakuzuuka kw'abaapfuuye kubaho. Baramubaza bati,24“Mwigiisha, Moose yaravuze ati, ‘Umugabo n'azaapfa atabyaye, murumuna we azaacuure uwo mupfaakazi, kugira ngo aciikuure mwene nyina amubyarire abaana.’25Haabaayeho ibyene nyina birindwi, uwa mbere arasohoza ariko apfa ntamwana asize, maze mwene nyina asigarana uwo mupfaakazi.26N'uwa kabiri biba bityo, n'uwa gatatu, kugeza ku wa karindwi.27Haanyuma na wa mugore arapfa.28Noone mu gihe co kuzuuka, muri abo barindwi uwo mugore azaaba uwa nde, ko boose baamutunze?”
29Yesu arabasubiza ati, “Mwarayobye, kuko mutaazi ibyanditswe cangwa imbaraga z'Imaana.30Kuko mu izuuka ntihabamo gusohoza cangwa gushingirwa, ahuubwo baba nk'abaamalayika bo mu ijuru.31Naho ibyerekeye izuuka ry'abaapfuuye, mbese ntimwasomye ibyo Imaana yababwiye iti,32‘Ndi Imaana ya Aburahamu, Imaana ya Isaaka n'Imaana ya Yaakobo?’ Ntaabwo ari Imaana y'abaapfuuye, ahuubwo ni iy'abazima.”33Nuuko rubanda nyamwinshi babyumviise, batangaazwa n'inyigiisho ye.

Itegeko Rikomeye Kurusha Ayandi

34Abafarisaayo bamaze kumva ko Yesu yazibije Abasadukaayo akanwa bakabura ico basubiza, bakungaanira hamwe,35nuuko umwe muri bo wari umunyamategeko, abaza Yesu ikibazo co kumutega, ati,36“Mwigiisha, mu mategeko yoose iriruta ayandi ni iriihe?”37Aramubwira ati, “ ‘Ukunde Uhoraho Imaana yaawe n'umutima waawe woose, n'ubugingo bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose.’38Iryo ni ryo tegeko rya mbere riruta ayandi yoose.39Irya kabiri rimeze nka ryo, ‘Ukunde mugenzi waawe nk'uko wiikunda.’40Kuri ayo mategeko yombi ni yo shingiro y'amategeko yoose n'ibyanditswe n'abahanuuzi.”

Ikibazo Ceerekeye Kristo

41Ubwo Abafarisaayo baari bateeranye, Yesu ababaza iki kibazo ati,42“Kristo mu muteekerezaho iki? Mbese ni mwene nde?” Baramusubiza bati, “Ni mwene Dawudi.”43Arababaza ati, “Noone se ni kuki Dawudi abihishuuriwe n'Umwuka amwita Umwami, avuga ati,44‘Uhoraho yabwiye Umwami wanje ati;Icara iruhande rw'ukuboko kwanje kw'iburyo,kugeza aho nzaashirira abanzi baawe haasi y'ibirenge byawe’?
45Noone niiba Dawudi amwita Umwami we, yaaba umwana we ate?”46Ntaawashoboye kumusubiza, kandi ntaanuwigeze yongera kugira ico amubaza kuva uwo munsi.

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682