MATAYO20
Abakozi bo mu Mizaabibu
1Yesu akomeza kubabwira ati, “Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa na nyir'umurima wazindutse kare mu gitondo gushaaka abakozi bo gukorera imizaabibu ye.2Amaze kwemeranya na bo igihembo gikwiye umubyizi w'umunsi, aboohereza mu murima we w'imizaabibu.3Asohotse nko ku saaha itatu, abona abandi biihagarariye mu guriro ntaaco bakora,4maze na bo arababwira ati, ‘Namwe muje mu mizaabibu, ndibubiishure igihembo gikwiriye.’5Yongeye gusohoka nka saaha itandatu na saaha icenda, na bwo abigenza atyo.6Nka saaha icumi n'imwe nabwo arasohoka maze asanga abandi bahagaze, arababaza ati, ‘Kuki mwahagaze aho ntaaco mukora umunsi woose?’7Baramusubiza bati, ‘Ni uko ntaawe twaboonye wo kuduteereza.’ Arababwira ati, ‘Namwe nimuje gukora mu mizaabibu.’8Bugoroobye, nyir'umurima abwira umukoreesha ati, ‘Hamagara abakozi maze ubiishure, uheereye ku baaje nyuma kugeza ku baaje mbere.’9Abaateerejwe ku saaha cumi n'imwe baaje, buri umwe muri bo yiishuwe igihembo c'umubyizi w'umunsi cuzuye.10Aba mbere baaje, baateekerezaga ko bari buhembwe ibirenzeho, ariko na bo buri umwe yiishuwe ibingana n'umubyizi w'umunsi.11Bamaze kubibona, biitotombera nyir'imizaabibu,12bavuga bati, ‘Aba ba nyuma baakoze isaaha imwe yoonyine, noone ubanganyije naatwe twiriwe dukoboka umunsi woose duhangana n'izuuba!’13Ariko we asubiza umwe muri bo ati, ‘Nshuti yanje, sinkugiriye naabi, ntitwemeranyije igihembo c'umubyizi w'umunsi?14Fata ikiri icaawe maze ugende, mpisemo kwishura uwaaje nyuma igihembo kingana n'icaawe.15Mbese ntaabwo mfite uburenganzira bwo gukoreesha amashilingi yanje? Cangwa se, ugize ishari kuko ndi umunyabuntu?’16Noone reero abaanyuma bazaaba aba mbere, kandi n'abambere bazaaba abaanyuma.”Yesu Avuga ku Rupfu rwe ubwa Gatatu
17Ubwo Yesu yazaamuukaga aja i Yerusaalemu, yihereerana abiigiishwa be cumi na babiri, kandi ababwirira mu nzira ati,18“Dore turazaamuuka tuja i Yerusaalemu, kandi Umwana w'Umuntu agiiye kugabizwa abatware b'abaheerezabitambo n'Abiigiishamategeko, maze bamuciire urubanza rwo gupfa.19Bazaamugabiza abanyamahanga kugira ngo bamushinyagurire, bamukubite maze bamubambe ku musaraba, ariko ku munsi wa gatatu azaazuurwe.”Gusaba kwa Nyina wa Yaakobo na Yohaana
20Nuuko nyina w'abahungu ba Zebedaayo asanga Yesu ari n'abahungu be, aramupfukamira, maze amusaba ubutoni.21Yesu aramubaza ati, “Urashaaka iki?” Na we aramusubiza ati, “Naagusabaga ngo abahungu banje babiri baziicare mu Bwami bwawe, umwe mu kuboko kwa buryo undi mu kuboko kwa bumoso.”22Ariko Yesu we arabasubiza ati, “Ntaabwo muuzi ico musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikopu co ndi haafi kunyweraho?” Baramubwira bati, “Turabishobora.”23Arababwira ati, “Ni koko muzanywera ku gikopu canje, ariko kwicara iburyo bwanje n'ibumoso bwanje, si nje ubitanga, ahuubwo bihaabwa abo Daata yabigeneye.”24Nuuko abandi icumi babyumviise, baraakarira abo bavandimwe bombi.25Yesu arabahamagara boose maze arababwira ati, “Muuzi yuuko abategetsi b'abanyamahanga bategekeesha abo bayobora agahato, kandi ko abayobozi bo muri bo babakandamiza.26Ariko muri mwe si ko bimeze, ahuubwo ushaaka kuba mukuru muri mwe, agomba kuba umuheereza wa boose,27kandi ushaaka kuba uwa mbere muri mwe, agomba kuba umugaragu waanyu,28nk'uko Umwana w'Umuntu ataazanywe no kugira ngo bamukorere, ahuubwo yaaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube inshungu ya benshi.”Yesu Ahumuura Abantu Babiri Bahumye
29Igihe Yesu n'abiigiishwa be baavaga i Yeriko, abantu benshi barabakurikira.30Abantu babiri bahumye baari biicaye iruhande rw'inzira. Bumviise yuuko Yesu ari kunyuraho, bateera heejuru bati, “Nyagasani, Mwana wa Dawudi, tugirire imbabazi!”31Abantu barabacaaha ngo baceceke, ariko barushaho guteera heejuru bati, “Tugirire imbabazi, Nyagasani, Mwana wa Dawudi!”32Yesu arahagarara maze arabahamagara, arababaza ati, “Murashaaka ko mbakorera iki?”33Baramusubiza bati, “Nyagasani, turashaaka ko amaaso yaacu ahumuuka.”34Yesu abagirira impuhwe, abakora ku maaso, ako kaanya barareeba maze baramukurikira.Bible Society of Uganda