MATAYO19
Inyigiisho Yeerekeye Gutandukana kw'abaashaakanye
1Yesu arangije kuvuga aya magambo, ava i Galileeya aja mu gihugu ca Yudeeya hiirya ya Yorodaani.2Abantu benshi baramukurikira, maze abakirizayo.3Bamwe mu Bafarisaayo baramwegeera, maze kugira ngo bamugerageze baramubaza bati, “Mbese bireemewe ko umugabo yiirukana umugore we ku mpamvu ibonetse yoose?”4Arabasubiza ati, “Ntimwari mwasoma yuuko mu ntangiriro Rurema yabaremye nk'umugabo n'umugore,5kandi akavuga ati, ‘Ni co gituma umugabo azaasiga se na nyina akabaana n'umugore we nuuko bombi bakaba umubiri umwe’?6Noone baba batakiri babiri, ahuubwo baba babaaye umubiri umwe. Bityo reero ico Imaana yafatanyije, ntihakagire ugitandukanya.”7Baramubaza bati, “Noone se kuki Moose yategetse ko umugabo akwiriye gutanga urwandiko rwo kwirukana umugore we maze bakabona gutandukana?”8Arabasubiza ati, “N'imitima yaanyu ikomeye kwigiisha yatumye Moose abeemerera kwirukana abagore baanyu, ariko si ko byahoze kuva kare.9Kandi ndababwira ko, umuntu weese wiirukana umugore we, bitavuuye kubusambanyi, maze akaazana undi aba asambanye.” 10Abiigiishwa baramubwira bati, “Niiba iby'umugabo n'umugore ariko bimeze, icaaruta ni ukutarongora.”11Ariko arasubiza ati, “Ntaabwo ari buri muntu wakwemera iyi nyigiisho, keretse abo baabihaawe bonyine.12Hariho abataarongora kuko baavuutse ari ibiremba, hariho n'abandi bataarongora kuko bagizwe inkone n'abandi bantu, hari n'abandi bahitamo kutarongora ku bw'Ubwami bw'ijuru. Ushobora kumva ni yumve iyi nyigiisho.”Yesu aha Umugiisha Abaana Bato
13Nuuko hagira abantu baazanira Yesu abaana bato ngo abarambikeho ibiganza maze abasabire. Abiigiishwa bakabukira abaari babaazanye,14ariko Yesu arababwira ati, “Mureke abaana bato bansange, ntimubabuze, kuko Ubwami bw'ijuru ari ubw'abameze nk'abo.”15Nuuko abarambikaho ibiganza maze aragenda.Umusore w'Umukire
16Nuuko umuntu asanga Yesu maze aramubaza ati, “Mwigiisha, n'ikihe kintu ciiza naakora kugira ngo mbone ubugingo buhoraho?”17Yesu aramusubiza ati, “Ni kuki umbaza ikiri ciiza? Umwiza ni umwe gusa. Ariko niiba ushaaka kwinjira mu bugingo, kurikiza amategeko.”18Wa musore aramubaza ati, “Ni ayahe?”Yesu aramusubiza ati, “Ntuukiice, ntuugasambane, ntuukiibe, ntuugashinje abandi ibinyoma,19Uje wubaha so na nyoko kandi uje ukunda mugenzi waawe nk'uko wikunda.”20Wa musore aramubwira ati, “Ibyo byose narabikurikije, noone ico nshigaje ni iki?”21Yesu aramusubiza ati, “Niiba ushaaka kuba intungaane, genda uguriishe ibyo utunze byose, maze ibivuuyemo ubihe abakene, ni bwo uzaagira ubutunzi mu ijuru, uheereko uze unkurikire.”22Uwo musore yumviise iryo jambo, agenda ababaye, kuko yari afite ubutunzi bwinshi caane.23Nuuko Yesu abwira abiigiishwa be ati, “Ndababwira ukuri, birakomeye kugira ngo umukire yinjire mu Bwami bwo mu ijuru.24Ndongera kubabwira yuuko byoroheye ingamiya kunyura mu gapfumure k'urusindaani, kuruta ko umukire yakwinjira mu Bwami bw'Imaana.”25Abiigiishwa babyumviise, baratangaara maze baramubaza bati, “Noone se, ni nde ushobora kurokoka?”26Yesu arabiitegereza maze arababwira ati, “Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Maana byose birashoboka.”27Peetero aramubaza ati, “Dore twebwe twasize ibyacu byose turagukurikira, noone se tuzaabyungukiramo iki?”28Yesu arababwira ati, “Ndababwira ukuri yuuko igihe Umwana w'Umuntu azaazira, akiicara ku ntebe ye y'icuubahiro mu isi nsha, mwebwe mwankurikiye muziicara ku ntebe cumi n'ebyiri nuuko mutegeke imiryango cumi n'ebyiri y'Abiisirayeli.29Maze umuntu weese wasize amazu, cangwa beene se, cangwa bashiki be, cangwa se, cangwa nyina, cangwa abaana, cangwa imirima ku bw'izina ryanje, azaahaabwa nka byo inshuro ijana, kandi ahaabwe n'ubugingo buhoraho.30Ariko abenshi baari abambere bazaaba abaanyuma, kandi abaanyuma babe abambere.”
Bible Society of Uganda