MATAYO18

Umukuru Uruta Abandi

1Ico gihe abiigiishwa beegeera Yesu baramubaza bati, “Umukuru mu Bwami bwo mu ijuru ni nde?”2Ahamagara umwana muto, amushira hagati yaabo3maze arababwira ati, “Ndababwira ukuri, nimudahinduka ngo mube nk'abaana bato, ntaabwo muzinjira mu Bwami bw'ijuru.4Uwiiciisha bugufi nk'uyu mwana ni we uruta abandi mu Bwami bwo mu ijuru.5Uwaakiira umwana muto nk'uyu mu izina ryanje, aba ari nje yaakiiriye.

Ibituma Abantu Bacumura

6Nihagira uwo muri mwe ucumuza umwe muri aba bato banyiizeera, iciiza ni uko baahambiira urusyo runini ku ijosi rye maze akarohwa mu nyanja hagati.7Abo ku isi baguushije ishano ku bw'imitego ibaguusha mu byaha! Ibiguusha abantu mu byaha ntibyabura kubaho, ariko umuntu ubiteera azaabona ishano!
8Niiba ikiganza caawe cangwa ikirenge caawe biguteera gukora icaaha, biceho ubijugunye kure yaawe. Iciiza ni uko waakwinjira mu bugingo buhoraho nta kiganza cangwa ikirenge ufite, aho kugira ibiganza bibiri n'ibirenge bibiri maze ukajugunywa mu muriro utazima.9Kandi ijiisho ryawe niriguteera gukora icaaha, urinogooremo maze urijugunye kure yaawe. Nibyiza ko waakwinjira mu bugingo buhoraho n'ijiisho rimwe aho kugira amaaso abiri ukajugunywa mu muriro utazima.

Umugani w'Intaama ya Zimiye

10Mwirinde mudasuuzuugura umwe muri abo baana bato. Ndababwira yuuko, abaamalayika baabo bo mu ijuru bahora imbere ya Daata wo mu ijuru.11 Kuko Umwana w'Umuntu yaaje gukiza abaazimiye.
12Mwebwe murabivugaho iki? Niiba umuntu afite intaama ijana, maze imwe muri zo ikazimira, ntaabwo asiga za zindi mirongo cenda n'icenda ku musozi maze akaja gushaaka iyazimiye?13Kandi ndababwira ukuri yuuko iyo ayiboonye, arayiishiimira caane kuruta za mirongo cenda n'icenda zitaazimiye.14Noone reero ni na ko So wo mu ijuru adashaaka ko hagira n'umwe muri aba bato uzimira.

Guhana Umuvandimwe Wacumuye

15Niiba umuvandimwe mu itoorero agushobereje , musange maze umusobaanurire inshobe ye mwihereereye. Aramutse yumviise ko yashobeje, uzaaba wiigarurije uwo muvandimwe.16Ariko naateemera ko yagushobereje, jaana n'undi muntu umwe cangwa babiri, kugira ngo babihamye bari babiri cangwa batatu.17Uwo muvandimwe niyanga kubumva, ubibwire itoorero, kandi naaramuka yanze no kumva itoorero, umujaane nk'aho ari umunyamahanga cangwa umusoreesha.
18Ndababwira ukuri yuuko, ibyo muzaaboha mu isi bizaaba biboshwe no mu ijuru, kandi ibyo muzaabohoora mu isi bizaaba bibohoowe no mu ijuru.
19Ndongera kubabwira ukuri, iyo babiri muri mwe ku isi beemeranyije ico basaba, bazaagihaabwa na Daata wo mu ijuru.20Kuko aho babiri cangwa batatu bateeraniye hamwe mu izina ryanje, mba ndi hagati yaabo.”

Umugani w'Umugaragu Utababarira

21Nuuko Peetero yegeera Yesu maze aramubaza ati, “Nyagasani, umuvandimwe wanje mu itoorero akomeje kunshobereza, nkwiriye kumubabarira kangahe? Nzageze karindwi?”
22Yesu aramusubiza ati, “Oya, ntaabwo ari karindwi, ahuubwo ndakubwira ko ari mirongo irindwi, karindwi.23Ku bw'iyo mpamvu, Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n'umwami washaatse ko abagaragu be bakuru bamumurikira ibintu bye.24Atangiye kumurikiisha, bamuuzanira umwe mu bagaragu wari umurimo Italanta ibihumbi icumi.25Kuko yananiwe kwishura, sheebuja ategeka ko yaguriishwa, hamwe n'umugore we n'abaana be n'ibyo atunze byose, kugira ngo umwenda wishurwe.26Nuuko wa mugaragu aramupfukamira maze aramwinginga ati, ‘Nyihangaanira, nzaakwishura byose.’27Kubw'impuhwe yamugiriye, sheebuja wa wamugaragu aramurekura kandi amubabarira na wa mwenda we.
28Ariko wa mugaragu agisohoka, ahuura n'umugaragu mugenzi we wari umurimo idinaari ijana, nuuko amutunga umunigo, amubwira ati, ‘Nyishura umwenda wanje.’29Umugaragu mugenzi we aramupfukamira amusaba imbabazi ati, ‘Nyihangaanira, nzaakwishura.’30Ariko aranga, maze aragenda amushira mu gihome kugeza aho aziishurira umwenda we.31Abagaragu bagenzi baabo baboonye ibibaaye birabababaza caane, nuuko ni ko kuja kwa sheebuja bamubwira ibyabaaye byose.32Maze sheebuja atumiisha kuri wa mugaragu nuuko aramubwira ati, ‘Yeewe mugaragu mubi we! Nakubabariye umwenda waawe woose kuko wansabye imbabazi,33wowe ntugomba kuba wababariye umugaragu mugenzi waawe, nk'uko nanje naakubabariye?’34Nuuko sheebuja araraakara maze amuheereza abasirikare bo kumubabaza kugeza igihe azaarangiriza kwishura umwenda we woose.
35Uko ni ko Daata wo mu ijuru azaabagirira, nimutababarira abavandimwe baanyu mubikuuye ku mutima.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682