MATAYO11
1Yesu arangije guha abiigiishwa be cumi na babiri ingenderwaho, avayo aja kwigiisha no kwamamaza Ubutumwa mu matawuni y'aho.
Yohaana Umubatiza Yoohereza Abantu kuri Yesu
2Igihe Yohaana yari mu gihome, yumviise ibyo Kristo akora, amutumaho abiigiishwa be 3baramubaza bati, “Mbese uri wa wundi ugomba kuzaaza, cangwa dutegereze undi?”4Yesu arabasubiza ati, “Nimugende mubwire Yohaana ibyo mwiyumviye n'ibyo mwiboneye,5impumyi zirahumuuka, abarema baragenda, ababembe barakira, abapfaamatwi barumva, abaapfuuye barazuurwa, n'abakene bakagezwaho Ubutumwa Bwiza.6Hahiirwa abo bizeera ibyanje badashidiikanya.”Yesu Ashiimagiza Yohaana Umubatiza
7Abiigiishwa ba Yohaana bakiva aho, Yesu atangira kubwira abantu ibya Yohaana ati, “Mwagiiye mu butaayu kureeba iki? Urubingo ruhungabanywa n'umuyaga?8Noone se mwagiiye kureeba iki? Umuntu wambaye imyambaro y'agaciiro kenshi? Umva, abambara imyambaro ihenze baba ibwami.9Noone se mwagiiye kureeba iki? Umuhanuuzi? Yeego, ni koko ndababwira ko, ndetse aruta umuhanuuzi.10Uwo Yohaana Umubatiza ni we ibyanditswe bivuga, ngo,‘Dore noohereje intumwa yanje mbere yaawe,kugira ngo akubanzirize, maze agutungaanyirize inzira.’11Ndababwira ukuri yuuko, mu baabyawe n'umugore, hatiigeze kubaho umuntu ukomeye nka Yohaana Umubatiza, ariko nyamara, uworoheje mu bo mu Bwami bw'ijuru aramuruta.12Uheereye mu minsi ya Yohaana Umubatiza ukageza n'ubu Ubwami bwo mu ijuru buraharanirwa, intwari zibweguukanisha imbaraga.13Kuko abahanuuzi boose, n'amategeko byahanuuye kugeza igihe Yohaana yaziye.14Kandi niiba mushaatse kubyemera, uwo Yohaana ni we umeze nka Eliya wahanuuwe ko azaaza.15Ufite amatwi yumva, niyumve!16Ariko abantu b'iki gihe nabagereranya n'iki? Bameze nk'abaana biicaye mu maguriro bahamagarana bati,17‘Twabavugirije imyironge, ntimwabyina.Twateye indirimbo z'amaganya, ariko ntimwarira.’18Nk'uko Yohaana yaje atarya kandi atanywa, baravuga bati, ‘Afite dayimooni.’19Umwana w'Umuntu aje arya kandi anywa, baravuga bati, ‘Dore, uriiya ni igisambo kandi ni umusinzi, n'inshuti y'abasoreesha n'abanyabyaha!’ Nyamara, ubwenge bugaragazwa n'imirimo yabwo.”Amatawuni Yanze Kwihana
20Nuuko atangira gucaaha abatuuye mu matawuni yo yakoreyemo ibitangaaza byinshi, ariko bakanga kwihana.21Arababwira ati, “Muzaabona ishano mwa bantu b'i Koraziini mwe! Namwe ab'i Betsayida muzaabona ishano. Kuko ibitangaaza byakorewe muri mwe, iyo bikorerwa i Tiiro n'i Sidoni, abaaho baba barambaye ibiguniya baakisiiga itaazi nk'ikimenyeetso co kwihana.22Ariko ndababwira yuuko, ku munsi wo guciirwaho urubanza, bizooroha kwihanganira ab'i Tiiro n'i Sidoni kuruta mwe.23Kandi namwe ab'i Kaperenawumu,mbese mushizwe heejuru ngo mugere ku ijuru?Oya, muzaamanurwa mugezwe ikuzimu.Kuko iyo ibitangaaza byabakorewemo bikorerwa i Sodomu, iba igihagaze kugeza nan'ubu.24Ariko ndababwira yuuko ku munsi wo guciirwa imanza, ab'i Sodomu baziihangaanirwa kurusha uko mwe muziihangaanirwa.”Yesu ni we Buruhuukiro
25Ico gihe Yesu aravuga ati, “Ndagushiima Daata, Nyir'ijuru n'isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n'abahanga ukabihishuurira abaciiye bugufi.26Yeego, Daata, kuko ari ko wabishaatse.27Ibintu byose nabihaawe na Daata. Ntaawe uzi Umwana keretse Se, kandi ntaawe uzi Se keretse Umwana, n'uwo Umwana ashaatse guhishuurira se.28Nimuuze mwese abarushe n'abaremeererewe, ndabaruhuura.29Nimunyumvire kandi mundeebereho, kuko norooheje kandi nkaba nshiye bugufi mu mutima, ni ho muzaabona uburuhukiro mu mitima yaanyu.30Kuko kunkurikira bitaruhije, n'umutwaro wanje utaremeereye.”Bible Society of Uganda