MARIKO9

1Nuuko arababwira ati, “Ndababwira ukuri, yuuko bamwe muri mwe batazaapfa bataboonye Ubwami bw'Imaana buuza bufite ububaasha.”

Ishusho ya Yesu Ihinduka Ukundi

2Iminsi itandatu ishize, Yesu ajaana na Peetero na Yaakobo na Yohaana, maze abajaana mu mpinga y'umusozi mureemure bonyine. Ahindukira ukundi imbere yaabo,3imyambaro ye irarabagirana, yeera de, ku buryo ko ari ntamumeshi wo mu isi wakabashije kuyeeza atyo.4Maze Eliya na Moose barababonekera bagaanira na Yesu.5Haanyuma Peetero abwira Yesu ati, “Mwigiisha, byakabaaye byiza kwibeera hano, reka twubake amahema atatu, rimwe ryawe, irindi rya Moose, n'irindi rya Eliya.”6Ntaabwo yari azi ico kuvuga, kuko baari baagize ubwoba bwinshi caane.
7Maze igicu kirababundikira, nuuko giturukamo ijwi rivuga riti, “Uyu ni Umwana wanje nkunda caane, mumwumvire!”8Bareebye hiirya no hiino, ntihaagira undi muntu babona, uretse Yesu wenyine.

Kuuza kwa Eliya

9Ubwo baamanukaga umusozi, abategeka kutagira uwo babwira ibyo baaboonye, kugeza ubwo Umwana w'Umuntu azaaba amaze kuzuuka.
10Bakomeza kuzirikana iryo jambo, ariko biibaza ico iryo zuuka mu baapfuuye rimenyeesha.11Nuuko babaza Yesu bati, “Kuki abanditsi bavuga ko Eliya akwiriye kubanza yaaza?”
12Arababwira ati, “Ni byo koko, Eliya agiiye kuuza asubizeho byose bundi busha. Ntibyanditswe ko Umwana w'Umuntu azaababazwa, kandi agashinyagurirwa?13Ariko ndababwira yuuko Eliya yamaze kuuza, kandi ko bamukoreye ibyo bashaaka, nk'uko byamwanditsweho.”

Yesu Akiza Umuhungu Uteewe n'Abadayimooni

14Bageze ku bandi biigiishwa, babona abantu benshi babiitoorooye, kandi baja impaka n'Abiigiishamategeko.15Abantu benshi baboonye Yesu, baratangaara caane, bamusanga birukanka baja kumuramutsa.16Arababaza ati, “Ico mujaho impaka na bo ni iki?”
17Umwe mu baari aho aramusubiza ati, “Mwigiisha, nkuuzaniye umwana wanje, yateewe na dayimooni ituma atavuga.18Iyo imufashe, imutuura haasi, akaazana urufuzi, agahekenya ameenyo kandi akagambarara. Nasabye abiigiishwa baawe ngo bayirukane, ariko ntibaabishobora.”
19Arabasubiza ati, “Yemwe bantu b'iki gihe, kuki mutiizeera? Nzaabaana namwe kugeza ryari? Nimuumunzanire.”20Umwana baramuuzana. Dayimooni iboonye Yesu, itigisa wa mwana caane, maze yiikubita haasi ariigaragura, azana urufuzi mu kanwa.21Yesu abaza se ati, “Hashize igihe kingana iki ibi bimubaho?” Na we aramusubiza ati, “Byamufashe kuva mu bwana.22Ihora imusuka mu muriro no mu maazi ishaaka ku mwica, ariko niiba hari ico waashobora gukora, tugirire imbabazi maze udufashe.”
23Yesu aramubwira ati, “Kuki uvuze ngo, ‘Niiba waabishobora?’ Byose bishobokera uweemera.”
24Ako kaanya se w'uwo mwana ateera heejuru avuga ati, “Ndeemera, nyongeerera ukwemera!”
25Yesu aboonye abantu benshi baazira hamwe biirukanka, acaaha dayimooni, avuga ati, “Wowe dayimooni utuma uyu mwana atavuga kandi ntiyumve, ndagutegetse, muvemo, kandi ntukazaamugarukemo ukundi!”
26Nyuma yo kuvuza induuru no kumutigisa caane, imuvamo maze umwana amera nk'upfuuye, bituma benshi bavuga bati, “Yapfuuye.”27Ariko Yesu amufata ukuboko maze aramuhagurutsa, ashobora guhagarara.
28Yinjiye mu nzu, abiigiishwa be baramwihereerana maze baramubaza bati, “Kuki twebwe tutaashoboye kuyiirukana?”
29Arababwira ati, “Beene ubwo bwoko ntibupfa kwirukanwa uretse amasengeesho no kwiyiriza ubusa.” 

Yesu Yongera Kuvuga iby'Urupfu rwe

30Bavayo, banyura i Galileeya. Ntiyashaakaga ko hagira ubimenya,31kuko yiigiishaga abiigiishwa be ababwira ati, “Umwana w'Umuntu agiiye kugambaanirwa ashirwe mu maboko y'abantu, maze bamwice, ariko nyuma y'iminsi itatu, azuuke.”
32Ariko ntibaasobaanukirwa ico yababwiraga kandi batiinyaga no kumubaza.

Ni inde Uruta Abandi?

33Bagera i Kaperenawumu, Yesu ari mu nzu arababaza ati, “Ni iki mwajagaho impaka muri mu nzira?”
34Ariko bariihorera, kuko bari mu nzira baari baagiiye impaka zo kumenya umukuru muri bo uwo ari we.35Ariicara, yakura abo cumi na babiri, maze arababwira ati, “Ushaaka kuba uwa mbere agomba kuba uwa nyuma kandi akaba n'umugaragu wa boose.”36Azana umwana muto, amuhagarika hagati yaabo, aramukiikira, maze arababwira ati,37“Uwaakiira umwana nk'uyu mu izina ryanje ni nje aba yaakiiriye, kandi unyakiira aba atari nje yaakiiriye ahuubwo aba yakiiriye uwantumye.”

Undi Muntu Wiirukana Abadayimooni

38Yohaana abwira Yesu ati, “Mwigiisha, twaboonye umuntu wiirukana abadayimooni mu izina ryawe turamubuza, kuko atari umwe muri twe.”
39Ariko Yesu aravuga ati, “Ntimumubuze, kuko nta muntu ukora igitangaaza mu izina ryanje, wansebya.40Utari umwanzi waacu aba ari uwaacu.41Ndababwira ukuri yuuko, uzaabaha igikopu c'amaazi yo kunywa ku bw'izina rya Kristo, ntaabwo azaabura ingororano.

Kuguusha Abandi mu Caaha

42Umuntu weese muri mwe uzaabeera igisiitaaza umwe muri aba bato baanyemera, ibyiza ni uko yaahambiirwa urusyo mu ijosi, akajugunywa mu nyanja.43Ukuboko kwawe ni gutuma ucumura, uguceho, ni byiza ko waakwinjira mu bugingo buhoraho umugaye, kuruta kuja mu muriro utazima n'amaboko yombi. [44Aho hantu, inyo z'abapfu ntizishira kandi umuriro ubatwika ntuuzima.]45Kandi ikirenge caawe ni kigucumuza, ugiceho, ni byiza kwinjira ubuzima buhoraho uremaye kuruta kujugunywa i gehenoomu ufite ibirenge byombi. [46Aho hantu, inyo z'abapfu ntizishira kandi umuriro ubatwika ntuuzima.]47Kandi ijiisho ryawe nirigucumuza, urinogooremo, ibyiza ni uko waakwinjira mu bwami bw'Imaana n'ijiisho rimwe, aho kugira amaaso abiri ukajugunywa mu muriro,48aho inyo zaabo zidapfa, kandi umuriro ubatwika ntuuzime.
49Kuko buri weese azaasukuurwa n'umuunyu n'umuriro.
50Umunyu ni mwiza, ariko iyo ukayutse, mwakongera mute kuwusubizamo uburyohe? Namwe ni ko mukwiriye kugirira Imaana akamaro nk'ako umuunyu ugira mu byokurya kandi mubaane amahoro.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682