MARIKO10
Ibyo Kwirukana Abagore
1Yesu ava muri uwo mwanya aja i Yudeeya, no haakurya ya Yorodaani. Haaza abantu benshi atangira kubiigiisha nk'uko yabigenzaga.2Abafarisaayo bamwe bamuuzaho bagerageza kumutega baramubaza bati, “Tubwire, itegeko ryemerera umugabo kwirukana umugore we?”3Arabasubiza ati, “Moose yabategetse iki?”4Baravuga bati, “Moose yeemereye umugabo kwandikira umugore urwandiko rumwirukana nuuko akamwirukana.”5Yesu arababwira ati, “Moose yabemereye iryo tegeko kuko mwari mufite imitima yiinangiye.6Ariko mbere na mbere, ubwo Imaana yaremaga umuntu, ‘yabaremye umugabo n'umugore.’7‘Ni co gituma umugabo azaasiga se na nyina akabaana n'umugore we,8bombi bakaba umubiri umwe.’ Baba batakiri babiri ahuubwo bakaba umubiri umwe.9Nuuko reero abo Imaana yateeranyije, ntihakagire ubatandukanya.”10Basubiye mu nzu, abiigiishwa bongera kubaza Yesu ku byo yavuze.11Arababwira ati, “Umugabo weese wiirukana umugore we agasohoza undi, aba asambanye kandi ahemukiye umugore wa mbere.12Kandi n'umugore utandukana n'umugabo we agashingirwa ku wundi mugabo aba asambanye”.Yesu Aheereza Abaana Bato Umugisha
13Bamuuzanira abaana bato ngo abarambikeho ibiganza, ariko abiigiishwa be barabacaaha.14Yesu abiboonye biramuraakaza abwira abiigiishwa be ati, “Mureke abaana bato baaze aho ndi, ntimubabuze, kuko Ubwami bw'Imaana ari ubwabo.15Ndabahamiriza yuuko utaakiira ubwami bw'Imaana nk'Umwana muto atazaabwinjiramo na hato.”16Nuuko akiikira abo baana, abarambikaho ibiganza, abaha umugisha.Umugabo w'Umukire
17Yesu agitangira urugendo, haaza umugabo yiirukanka, aramupfukamira, aramubaza ati, “Mwigiisha mwiza, nakora iki kugira ngo mpaabwe ubugingo buhoraho?”18Yesu aramubaza ati, “Kuki unyita mwiza? Nta mwiza uriho uretse Imaana yoonyine.19Uzi amategeko, ‘ntuukiice, ntuugasambane, ntuukiibe, ntuukabeeshere abandi, ntuukarenganye, wubahe so na nyoko.’ ”20Uwo mugabo asubiza Yesu ati, “Mwigiisha, ibyo byose narabikurikije kuva mu buto bwanje.”21Yesu aramureeba, aramukunda, aramubwira ati, “Ubuzeho ikintu kimwe gusa, genda uguriishe ubutunzi bwawe bwose, nuuko amashilingi avuuyemo uyahe abakene, uzaagira ubutunzi mu ijuru, maze uheereko unkurikire.”22Uwo mugabo yumviise ibyo, aratangaara agenda ababaye, kuko yari afite ubutunzi bwinshi.23Yesu areeba abiigiishwa be arababwira ati, “Mbeega ukuntu bikomereye abatunzi kwinjira mu bwami bw'Imaana!”24Abiigiishwa be batangaazwa n'ayo magambo. Ariko Yesu arongera arababwira ati, “Baana banje, mbeega ukuntu bikomeye kwinjira mu bwami bw'Imaana!25Icooroshe ni uko ingamiya yaanyura mu gapfumure gato nk'ak'urusindani kuruta uko umukire ya kwinjira mu bwami bw'Imaana.”26Barushaho gutangaara babazanya bati, “Noone ni nde ushobora gukizwa?”27Yesu arabareeba aravuga ati, “Ku muntu n'ibidashoboka, ariko siko biri ku Maana, ku Maana byose birashoboka.”28Peetero atangira kuvuga ati, “Reeba! Twebwe twasize byose turagukurikira.”29Yesu aravuga ati, “Ndababwira ukuri yuuko ntawasize urugo rwe, abavandimwe, nyina, ise, abaana, cangwa imirima kubwa nje n'ubutumwa bwiza,30utazaahaabwa ibirutaho inshuro ijana mur'iki gihe ca noone, ari amazu, abavandimwe, abaana n'imirima. Icakora bizaaza hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaaza azaahaabwa ubugingo buhoraho.31Ariko benshi baari aba mbere bazaaba abaanyuma, kandi abaanyuma bazaaba aba mbere”.Yesu Avuga ku Gupfa no Kuzuuka kwe Inshuro ya Gatatu
32Ubwo baari mu nzira bagana i Yerusaalemu, Yesu yari imbere yaabo. Abiigiishwa baratangaara, kandi abaari babakurikiye baratiinya. Ajaana abiigiishwa cumi na babiri iruhande atangira kubabwira ibigiiye kumubaho33ati, “Dore tugiiye i Yerusaalemu, Umwana w'Umuntu agashikirizwa abaheerezabitambo bakuru n'Abiigiishamategeko, bamuciire urubanza rwo gupfa, nuuko bamushikirize abanyamahanga.34Bazaamushinyagurira, bamuciireho, bamukubite inkoni, bamwice, maze haanyuma y'iminsi itatu azuuke.”Yaakobo na Yohaana Biisabira Ubutoni
35Yaakobo na Yohaana, beene Zebedaayo, baramwegeera baramubwira bati, “Mwigiisha, dushaaka ko udukorera ibyo tugusaba byose.”36Arababaza ati, “Murashaaka ko mbakorera iki?”37Baramubwira bati, “Uduhe kwicara naawe, umwe iburyo undi ibumoso, mu ikuzo ryawe.”38Ariko Yesu arababwira ati, “Ntaabwo muuzi ico musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikopu c'umubabaro nzanyweraho, cangwa kubatizwa umubatizo nzaabatizwa?”.39Baramusubiza bati, “Twabishobora.” Nuuko Yesu arababwira ati, “Ni koko igikopu nzanyweraho muzaakinyweraho, kandi n'umubatizo nzaabatizwa ni wo namwe muzaabatizwa.40Naho kwicara iburyo cangwa ibumoso bwanje si nje ubigaba ahuubwo bifite abo byateguuriwe.”41Bagenzi baabo cumi babyumviise batangira kurakarira Yaakobo na Yohaana.42Yesu arabahamagara arababwira ati, “Muuzi yuuko abaahaawe gutegeka amahanga bayatwaza igitugu, kandi n'abakomeye bo muri bo bakayabuza amahoro.43Ariko muri mwe si ko bimeze, kuko ushaaka kuba mukuru muri mwe, akwiriye kuba umugaragu waanyu mwese,44kandi ushaaka kuba uwa mbere muri mwe akwiriye kuba imbaata ya boose.45Kuko Umwana w'Umuntu ataazanywe no gukorerwa, ahuubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe nk'inshungu ya benshi.”Yesu Ahumuura Baritimaayo
46Bagera i Yeriko, Yesu n'abiigiishwa be bahavaana n'abantu benshi. Baritimaayo mwene Timayasi, impumyi yasabirizaga yari yiicaye iruhande rw'inzira.47Yumviise ko Yesu w'i Nazaareeti aje, arataka caane ati, “Yesu, mwene Dawudi, ngirira imbabazi!”48Benshi baramucaaha ngo aceceke, ahuubwo we arushaho gutaka caane ati, “Yesu mwene Dawudi, ngirira imbabazi!”49Yesu arahagarara aravuga ati, “Nimumuhamagare.”Bahamagara Baritimaayo, baramubwira bati, “Ihangane, haguruka, araguhamagara.”50Ajugunya umwiteero we, arabaduka asanga Yesu.51Yesu aramubaza ati, “Ushaaka ko ngukorera iki?” Aramusubiza ati, “Mwigiisha, mpumuura.”52Yesu aramubwira ati, “Genda, kwizeera kwawe kuragukijije.” Ako kaanya, arahumuuka, amukurikira mu nzira.
Bible Society of Uganda