MARIKO8
Yesu Agaburira Abantu Ibihumbi Bine
1Muri iyo minsi ubwo abantu benshi baari badafite ico kurya, ahamagara abiigiishwa be arababwira ati,2“Aba bantu banteeye imbabazi kuko tumaranye iminsi itatu kandi bakaba badafite ico kurya.3Nimbaseezerera ngo basubire iwaabo hatagize ico barya, baragwira isari mu nzira kuko bamwe muri bo baturuka kure.”4Abiigiishwa be baramusubiza bati, “Mbese muri ubu butaayu, umuntu yakuura he ibyokurya byahaaza aba bantu boose?”5Yesu arababaza ati, “Mbese mufite imigaati ingana iki?”Na bo baramusubiza bati, “Dufite imigaati indwi.”6Ategeka abantu kwicara haasi. Nuuko afata iyo migaati indwi, ayishiimira Imaana, arayimaanyagura, nuuko ayiha abiigiishwa be ngo bayigaburire abantu.7Baari bafite n'udusamaaki duke, na two Yesu adushiimira Imaana, ategeka abiigiishwa be kutugabura.8Boose bararya barahaaga, bakungaanya ubuvungunyukira busigaye, buuzuza intonga indwi.9Boose hamwe baari nk'abantu ibihumbi bine, arabaseezera.10Uwo mwanya aheerako aja mu bwato n'abiigiishwa be, baja mu disiturikiti ya Dalumanuta.
Abafarisaayo Basaba Igitangaaza
11Abafarisaayo baraaza batangira kumugiisha impaka, bamushaakaho ikimenyeetso kivuuye mu ijuru, bamugerageza.12Asuhuza umutima, aravuga ati, “Ni iki giteera ab'iki gihe gushaaka ikimenyeetso? Ndabahamiriza yuuko nta kimenyeetso bazaahaabwa.”13Abasiga aho, aja mu bwato asubira haakurya y'inyanja.Umusemburo w'Abafarisaayo n'uwa Herodi
14Abiigiishwa ba Yesu bari biibagiwe kwihemba imigaati, baari bafite umugaati umwe gusa mu bwato.15Nuuko Yesu arabiihanangiriza ati, “Muje mwirinda umusemburo w'Abafarisaayo n'uwa Herodi.” 16Batangira kubazanya bati, “Ahaari ni uko tudafite imigaati?”17Amaze kumenya ibyo biibwira, Yesu arababaza ati, “Ni iki kibateera kwitonganya ibyerekeye kutagira imigaati? Mbese na n'ubu ntaabwo mwari mwajijuuka ngo musobaanukirwe? Mbese imitima yaanyu iraciinangiye?18Ko mufite amaaso, ntaabwo mubona? Ko mufite amatwi, ntaabwo mwumva? Ntaabwo mwakwibuka?19Ubwo namaanyaguye imigaati itaanu nkagaburira abantu ibihumbi bitaanu, haasaagutse intonga zingahe?”Bati, “zaari cumi n'ebyiri.”20Yongera kubabaza ati, “Kandi ubwo namaanyaguraga imigaati indwi nkagaburira abantu ibihumbi bine, ico gihe haasaagutse intonga zingahe?”
Baramusubiza bati, “Ni indwi.”21Ni ko kongera kubabaza ati, “No kugeza ubu ntaabwo mwari mwasobaanukirwa?”
Yesu Ahumuura Impumyi i Beetsayida
22Bageze i Beetsayida, hagira abaazanira Yesu umuntu uhumye baramwinginga bashaaka ko yaamufataho.23Yesu amufata ukuboko amuvaana muri ico caaro. Amaze gusiiga amacandwe ku maaso ye no kumurambikaho ibiganza, aramubaza ati, “Mbese hari ico ureeba?”24Nuuko uwo muntu areeba heejuru, aravuga ati, “Yeego, ndikureeba abantu, ariko basa n'ibiti bigenda.”25Yesu yongera kurambika ibiganza ku maaso ye, nooneho amaaso ararambuuka, ahumuukira kimwe areeba ibintu byose neeza.26Amwohereza iwaabo, aramubwira ati, “Ntiwiirirwe usubira mu caaro .”Peetero Yaatura ko Yesu ari Kristo
27Yesu n'abiigiishwa be barakomeza baja mu caaro ciitwa Kayisaariya yo muri Filipo. Bakigenda, abaza abiigiishwa be ati, “Mbese abantu biibwira ko ndi nde?”28Baramusubiza bati, “Bamwe bavuga ko uri Yohaana Umubatiza, abandi bati uri Eliya, kandi hari n'abagira ngo uri umwe mu bahanuuzi.”29Akomeza kubabaza ati, “Mwebwe, muvuga ko ndi nde?” Peetero aramusubiza ati, “Uri Kristo. ”30Arabiihanangiriza ngo hatagira uwo babibwira.Yesu Avuga ku by'Urupfu no kuzuuka kwe
31Yesu aheerako atangira kwigiisha abiigiishwa be ati, “Ni ngombwa ko Umwana w'Umuntu ababazwa caane, akangwa n'abakuru b'imiryango, abatware b'abaheerezabitambo hamwe n'Abiigiishamategeko maze bakamwica, ariko nyuma y'iminsi itatu akazuuka.”32Ibi yabivugaga rwatu. Peetero aramwihereerana atangira kumucaaha.33Ariko Yesu arahinduka areeba abiigiishwa be, akabukana Peetero ati, “Mva iruhande Sataani, kuko ibyo wiibwira bitavuuye ku Maana ahuubwo ari iby'abantu!”34Nuuko Yesu ahamagara rubanda n'abiigiishwa be, arababwira ati, “Niiba hari ushaaka kunkurikira, yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire.35Abashaaka gukiza ubugingo bwabo bazaabubura, kandi ababura ubugingo bwabo ku bwanje no ku bw'Ubutumwa bwiza, bazaabukiza.36Mbese byamarira iki umuntu kwigarurira ibintu byose byo ku isi, ariko agataakaza ubugingo bwe?37Mbese ubugingo bw'umuntu yabuguraana iki?38Umuntu weese ugira isoni ku bwanje no kwemera ijambo ryanje muri iki gihe co gutinyuuka Imaana n'uburiganya, Umwana w'Umuntu na we azaamugirira isoni igihe azaagaruka n'icuubahiro ca se ari n'abaamalayika beera.”Bible Society of Uganda