MARIKO7
Ibihumaanya Abantu
1Bamwe mu Bafarisaayo n'Abiigiishamategeko baari bavuuye i Yerusaalemu bateeranira aho Yesu ari.2Babona bamwe mu biigiishwa be bariisha intoki zihumaanye, kimenyeesha ngo badakarabye intoki.3Abayuuda boose na caane Abafarisaayo ntibaaryaga batabanje gukaraba intoki mu maazi ngo zibe zihumaanuwe, nk'uko baaseekuruza baabigenzaga.4Ubwo baabaga bavuuye mu maguriro, ntibakozaga ikintu ku munwa badakarabye. Hari n'indi migenzo baakuuye kuri baaseekuruza nko; kooza ibikopu, ibibindi n'amabbinika y'ibyuma.5Abafarisaayo n'Abiigiishamategeko babaza Yesu bati, “Ni iki gituma abiigiishwa baawe badakurikiza imigenzo karande y'abaatubanjirije, ahuubwo bakariisha intoki zihumaanye?”6Yesu arabasubiza ati, “Yesaaya yabahanuuyeho neeza mwa ndyarya mwe, nk'uko byanditswe ngo,‘Uyu muryango unyubahiisha akanwaariko imitima yaabo iri kure yanje.7Bansengera ubusakuko inyigiisho biigiisha ari amategeko y'abantu.’8Mwaretse itegeko ry'Imaana mukurikiza imigenzo y'abantu.”9Arababwira ati, “Mushaakashaakiisha uburyo bwo kwirengagiza itegeko ry'Imaana kugira ngo mukomeze imigenzo yaanyu.10Kuko Moose yavuze ati, ‘Wuubahe ababyeyi baawe’ kandi, ‘Uzaatuka se cangwa nyina akwiriye gupfa.’11Na ho mwebwe mukavuga muti, umuntu naabwira se cangwa nyina ati, ‘Ubufasha naakaguhaaye, nabugize Ituuro ry'Imaana.’12Bibaaye bityo yemerewe kutagira ico afashiisha se cangwa nyina,13nuuko reero ijambo ry'Imaana mukariha agaciiro gake kugira ngo mukurikize imigenzo yaanyu yababaayemo akarande. Kandi mukora n'ibindi byinshi bisa bityo.”14Yongera guhamagara abantu benshi arababwira ati, “Muntege amatwi mwese, musobaanukirwe.15Nta kintu kija mu nda y'umuntu kivuuye hanze caamuhumaanya, ukuuyeho icaamuhumaanya, n'ikiva mu mutima we.”16Ufite amatwi yumva ni yumve.17Amaze kuva muri abo bantu, yinjira mu nzu, nuuko abiigiishwa be bamusaba ko yabasobaanurira ico uwo mugani umenyeesha.18Yesu arababaza ati, “Koko namwe nta co muuzi? Ntimureeba ko nta kija mu nda kivuuye inyuma caabaasha guhumaanya umuntu,19kuko kitaja mu mutima we ahuubwo kija munda, kikongera kigasohoka kikaja mu coorooni?” Bityo reero yemeza ko nta byokurya bihumaanya.20Nuuko arababwira ati, “Ikiva mu muntu ni co kimuhumaanya,21Kuko mu mitima y'abantu haturukamo ibiteekerezo bibi, uburaaya, ubujuura, ubwicanyi,22ubusambanyi, umururu, ubugome, ububeeshi, gukora ibibi, ishari, amafuti, ubwiraasi n'ubupfu.23Ibi bibi byose bituruka mu mutima, kandi ni byo bihumaanya umuntu.”Umugore Wagize Kwizeera
24Yesu ava muri uwo mwanya aja mu gace k'i Tiiro . Yinjira mu nzu, ntiyashaaka ko hagira umenya ko arimo. Ariko banararenga barabimenya.25Umugore wari ufite umwana muto w'umukoobwa wateerwaga n'imyuka mibi, amenye ko Yesu ahari, araaza, yiikubita imbere ye.26Uwo mugore yari umunyamahanga w'Umusirofoyinike. Amwinginga kwirukana dayimooni mu mukoobwa we.27Yesu aramusubiza ati, “Ashwi daa! Reka abaana babanze bagaburirwe, kuko bidakwiriye gufata ibyokurya by'abaana ukabijugunyira imbwa.”28Uwo mugore asubiza Yesu ati, “Nyagasani, n'ibibwana birya ubuvungunyukira abaana bataaye munsi y'imeeza”29Nuuko aramubwira ati, “Ku bw'iryo jambo, igendere, dayimooni ivuuye mu mukoobwa waawe.”30Uwo mugore asubira i we, asanga umwana aryamye ku buriri dayimooni yamuvuuyemo.Yesu Akiza Umuragi
31Yesu ava mu gace k'i Tiiro, yambuka i Sidoni agera ku ngezi y'i Galileeya mu gace gafite ama tawuni cumi.32Abantu bamuuzanira umuntu wapfuuye amatwi kandi avuga imitepfu, baramwinginga ngo amurambureho ikiganza.33Yesu amujaana ahiitaaruuye amuvaana mu bantu, ashira intoki ze mu matwi y'uwo muntu, aciira amacandwe, amufata ku rurimi.34Yesu areeba heejuru, asuhuuza umutima, abwira uwo muntu ati, Efafata, bisobaanurwa ngo Zibuuka.35Ako kaanya amatwi ye atangira kumva, n'ururimi rwe rurabohooka atangira kuvuga neeza.36Yesu abategeka ko batagira uwo babibwira, ariko uko yarushaga kubabuza, ni ko baarushagaho kubyamamaza.37Baratangaara caane baravuga bati, “Byose abikoze neeza, atuma abapfaamatwi bumva kandi akavugiisha n'abaragi!”Bible Society of Uganda