MARIKO6
Ab'i Nazaareeti Bahinyura Yesu
1Yesu avayo aja mu tawuni y'iwaabo, abiigiishwa be baramukurikira.2Ku munsi w'i Isaabato, atangira kwigiisha mu Sinagoogi, abenshi bamwumviise baratangaara, baravuga bati, “Uyu mugabo ibyo avuga abikuura he? Ubu ni buhanga ki yahaawe? Biriiya bitangaaza akora bikomooka he?3Uriiya si wa mubaaji tuuzi, umuhungu wa Mariya, akaba na mwene nyina wa Yaakobo na Yozesi, na Yuda na Simooni, kandi bashiki be ntidutuuranye?” Baheerako ntibamwemera.4Yesu arababwira ati, “Nta handi abahanuuzi basuuzugurirwa keretse mu gihugu c'iwaabo, muri beene waabo, ndetse no mu mago yaabo.”5Nuuko ntiyahakorera igitangaaza na kimwe, keretse abarwayi bake abo yarambikagaho ibiganza bagakira.6Yatangaajwe no kuteemera kwabo. Yesu Atuma Abiigiishwa Cumi na Babiri (Mat 10:5-15; Luk 9:1-6)Nuuko aja mu byaro yiigiisha abantu.7Ahamagara ba bandi cumi na babiri, aboohereza babiri babiri, kandi abaha ububaasha bwo gutegeka abadayimooni.8Abategeka kutagira ico biitwaza ku rugendo, keretse inkoni yoonyine, nta mugaati, nta gikapu, nta mashilingi mu mifuka yaabo,9ariko bambare ingato z'urugendo kandi bekwitwaza undi mwambaro.10Arababwira ati, “Inzu muzinjiramo yoose, muzaayigumemo kugeza igihe muzaaviira muri uwo mwanya.11Aho muzaagera ntibabaakiire bakanga no kubumva, mukihava, muzakunkumure umucuucu wo mu birenge byanyu, bibabeere ikimenyeetso co kubashinja.”12Nuuko baragenda babwira boose ko bakwiriye kwihana.13Biirukana abadayimooni benshi, kandi basiiga amavuta abarwayi benshi barakira.
Urupfu rwa Yohaana Umubatiza
14Umwami Herodi arabyumva, kuko izina rya Yesu ryari ryamamaye hoose. Bamwe baaravugaga bati, “Yohaana Umubatiza yazuutse mu bapfuuye ni co gituma afite ububaasha bwinshi bumukoreramo.”15Ariko abandi bakavuga bati, “Ni Eliya.”Naho abandi bati, “Ni umuhanuuzi nk'umwe mu bakeera.”16Ariko Herodi abyumvise, aravuga ati, “Yohaana wo naciiye igihanga, yaazuutse!”17Herodi ubwe yari yaroohereje abantu ngo bafate Yohaana, bamubohe bamushire mu gihome bamuryoje Herodiyaasi, muka mwene nyina Filipo, kuko Herodi yari amutunze.18Yohaana yari yarabwiye Herodi ati, “Binyuranye n'amategeko kugira ngo utunge muka mwene nyoko.”19Ku bw'iyo mpamvu, Herodiyaasi amugirira inziika ashaaka no kumwica ariko ntiyabishobora.20Herodi yatiinyaga Yohaana, kuko yari azi ko ari intungaane kandi umuziranenge, bigatuma amurengera. Yakundaga kumva ibyo yamubwiraga n'ubwo byamubuzaga amahoro.21Nuuko Herodiyaasi abona umugisha ubwo Herodi yiizihizaga umunsi yavuukiyeho. Herodi yatumiye abatware, bakuru b'ingabo n'abandi banyacuubahiro b'i Galileeya.22Umukoobwa wa Herodiyaasi araaza arabyina, ashiimiisha Herodi n'abo yari yaatumiye, nuuko umwami abwira uwo mukoobwa ati, “Nsaba ico ushaaka coose, ndakiguha.”23Aramurahira ati, “Ico uri bunsabe coose ndakiguha n'ubwo caaba kimwe ca kabiri c'igihugu canje.”24Umukoobwa arasohoka abaza nyina ati, “Nsabe iki?”
Aramusubiza ati, “Saba igihanga ca Yohaana Umubatiza.”25Ako kaanya agaruka aho umwami ari yiihuuta, aramusaba ati, “Nshaaka ngo umpe noone aha igihanga ca Yohaana Umubatiza ku mbeehe.”26Umwami arababara caane, ariko ku bw'indahiro yari yarahiriye imbere y'abashitsi, atiinya guhemuka.27Ako kaanya umwami yoohereza umusirikare, amutegeka ko azana igihanga ca Yohaana. Aragenda amusanga mu gihome amuca umutwe,28awuuzana ku mbeehe, maze awuha uwo mukoobwa, na we awuheereza nyina.29Abiigiishwa ba Yohaana babyumviise, baraaza bajaana umurambo we, barawuhamba.
Yesu Ahaaza Ibihumbi Bitaanu
30Intumwa ziitooroora Yesu, zimubwira byose byo zaakoze n'ibyo ziigiishije.31Arazibwira ati, “Nimuuze mwenyine mu mwanya udatuuwe, maze muruhuukeho.” Kuko benshi baaraazaga bakagenda, bigatuma batabona umwanya wo kuruhuuka ndetse no kurya.32Maze binjira mu bwato boonyine baja ahadatuuwe.33Benshi bababoonye bagenda barabamenya, bagenda biihuuta n'amaguru bavuuye mu ma tawuni menshi babatangayo.34Yesu amaze kwambuka abona abantu benshi, abagirira impuhwe, kuko baari bameze nk'intama zitagira umushumba, maze atangira kubiigiisha byinshi.35Umunsi ukuze, abiigiishwa be baramwegeera baramubwira bati, “Dore aha turi ntihatuuwe, kandi buriije,36baseezerere kugira ngo baje mu mpande zoose z'ibyaro bashobore kwigurira ibyokurya.”37Ariko we arababwira ati, “Nimubahe ibyokurya.”Baramubwira bati, “Uragira ngo tuje kugura imigaati iguze idinaari magana abiri, maze tubahe barye?”38Arababaza ati, “Mufite imigaati ingahe? Nimuje kureeba.”
Babiboonye, baramubwira bati, “Dufite imigaati itaanu, n'isamaaki ebyiri.”39Nuuko ategeka ko biicaza abantu ku gacaaca, mu dutsiko.40Maze biicara mu dutsiko tw'abantu ijana ijana, na mirongo itaanu mirongo itaanu.41Afata ya migaati itaanu n'isamaaki ebyiri, areeba ku ijuru, ashiimira Imaana, amaanyura ya migaati, ayiha abiigiishwa be ngo na bo bayihe abantu, nuuko na za samaaki ebyiri arazibagaburira.42Boose bararya barahaaga,43kandi hasigara intonga cumi n'ebyiri z'ubuvungunyukira bw'imigaati hamwe n'ubw'isamaaki.44Abo baariiye banganaga abagabo ibihumbi bitaanu.
Yesu Agendera ku Maazi
45Ako kaanya abwira abiigiishwa be kuja mu bwato kugira ngo bamubanzirize haakurya, i Beetsayida, we asigara aseezerera abantu.46Amaze kubaseezerera, azaamuuka umusozi aja gusenga.47Bugoroobye, ubwato bwari bugeze mu nyanja hagati, naho we yari akiri imusozi wenyine.48Aboonye ko barwana n'ingashi ku bw'umuyaga mwinshi, aza abasanga butari bwaca, agendera ku maazi. Yashaakaga kubanyuraho.49Ariko baboonye agendera heejuru y'inyanja, bateekereza ko ari umuzimu maze bateera induuru.50Boose bamuboonye bakuuka umutima.Ariko ako kaanya avugana na bo arababwira ati, “Muhuumure, ni njeewe, mureke gutiinya.”51Abasanga mu bwato, maze umuyaga uratuuza. Barushaho gutangaara,52kuko baari bataraasobaanukirwa iby'imigaati kandi n'imitima yaabo yari ikinangiye.
Yesu Akiza Abarwayi muri Genezareeti
53Bamaze kwambuka, bagera i Genezareeti, bazirika ubwato.54Bakiva mu bwato, ako kaanya abantu baramumenya.55Nuuko birukanka muri ako gace koose, batangira kuuzana abarwayi mu ngobyi babamusangiisha aho bumvaga ageze hoose.56Aho yajaga hoose, haaba mu byaro, mu ma tawuni, mu mirima, cangwa mu maguriro, baazanaga abarwayi maze bakamwinginga kugira ngo bishobotse abeemerere bakore ku nshonda y'umwenda we kandi abaawukoragaho boose baarakiraga.Bible Society of Uganda