MARIKO5
Yesu Akiza Umuntu Uteewe n'Abadayimooni
1Yesu n'abiigiishwa be bagera haakurya y'inyanja y'i Galileeya, mu gihugu ca Geraseni .2Akiva mu bwato, asanganirwa n'umuntu uvuye mu irimbi. Uwo muntu yari ateewe n'abadayimooni.3Yari atuuye mu bituuro. Nta muntu washoboraga kumuboha, nuubwo haaba gukoreesha injegeri.4Akenshi, baamuboheeshaga injegeri mu maboko, bakamwambika imihama mu maguru, ariko buri uko baamubohaga, injegeri zo mu maboko n'imihama yarabicaagaguraga. Nta muntu wari ufite imbaraga zo kumushobora.5Igihe coose, ku manywa na n'ijoro yazereeraga mu irimbi no ku busozi, ari kuvuza induuru kandi yiikebaguriisha amabuye.6Abona Yesu ahinguka haakurya, yiruka amusanga, amugezeho, aramupfukamira.7Amutakambira mu ijwi rirenga ati, “Yesu, Mwana w'Imaana isumba byose, uranshaakaho iki? Ndakwinginze, ntuunyice urupfu rw'agashinyaguro!”8Kuko yari yamubwiye ati, “Dayimooni, va muri uwo muntu!”9Yesu aramubaza ati, “Witwa nde?”Aramusubiza ati, “Nitwa Giteeronyamwinshi, kuko turi benshi!”10Nuuko yinginga Yesu caane kutabiirukana muri ico gihugu.11Haafi aho kuri uwo musozi, haari umugana w'ingurube ziri kuriisha.12Abo badayimooni binginga Yesu bati, “Niibura, twohereze twinjire muri ziriiya ngurube.”13Arabeemerera, nuuko abo badayimooni bava muri wa muntu binjira muri izo ngurube, maze uwo mugana woose urindimukira kuri ako gacuri wisuuka mu nyanja urarohama. Izo ngurube zoose hamwe zaari nk'ibihumbi bibiri.14Abashumba baari baziragiye babiboonye, bariiruka, iyo nkuru bayikwiza hoose mu ma tawuni no mu byaro. Abantu baaza kureeba ibyabaaye iby'ari byo.15Bageze aho Yesu ari, basanga uwari uteewe n'abadayimooni benshi yiicaye kandi atuuje. Yari yambaye kandi afite ubwenge, bibateera ubwoba.16Abari baabyiboneye n'amaaso babiteekerereza abandi uko byagendeye uwo muntu wari uteewe n'abadayimooni n'ibyabaye kuri za ngurube.17Baheerako binginga Yesu kugira ngo abaviire mu caaro.18Yinjira mu bwato, wa muntu wo yari amaze gukiza abadayimooni aramwinginga ati, “Reka tugendane!”19Yesu ntiyabimwemerera, ahuubwo aramubwira ati, “Subira mu rugo muri beene waanyu ubabwire ibyiza Nyagasani agukoreye n'uko akugiriye impuhwe.”20Uwo muntu aheerako aragenda anyura mu ma tawuni cumi yaamamaza ibyo Yesu yamukoreye. Abaabyumviise boose baratangaara.
Yesu Akiiza Umugore no Kuzuura Umukoobwa wa Yayiro
21Ubwo Yesu yari amaze kwambukira mu bwato aja haakurya y'inyanja, abantu benshi barahateeranira, kandi yari iruhande rw'inyanja.22Umwe mu batware b'i Sinagoogi witwaga Yayiro araaza, amuboonye yikubita imbere y'ibirenge bye23aramwinginga caane ati, “Agakoobwa kanje kararembye, kagiiye gupfa. Nyaabuna ngwino ukarambikeho ibiganza, gakire, kabeho.”24Yesu agendana na we. Abantu benshi bakurikira Yesu bamubyiga.25Muri bo, haari umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n'ebyiri,26yari amaze igihe yiihangaanira ububabare bwinshi, kandi yari yaramariye ibye mu bavuuzi ariko ntihagire ico bamumarira ahuubwo akarushaho kuremba.27Yari yarumviise ibifashe kuri Yesu, nuuko aca mu imbaga y'abantu amuturuka inyuma akora ku mwenda we,28kuko yibwiraga mu mutima ati, “Naaho naafata ku mwambaro we byonyine, ndakira.”29Ako kaanya aratsina, abyiyumvamo ko akize iyo ndwara.30Yesu ahita amenye ko imbaraga zimuvuuyemo, ahindukira abantu arababaza ati, “Ni nde ufashe ku mwambaro wanje?”31Abiigiishwa be baramusubiza bati, “Urabona ukuntu abantu bari kukubyiganiraho, naawe ukabaza ngo ‘Ni nde ufashe ku mwambaro wanje?’ ”32Ariko Yesu akomeza kureeba impande zoose kugira ngo abone uwamufasheho.33Uwo mugore agira ubwoba bwinshi ahinda umushitsi, maze amwikubita imbere amubwiza ukuri kuko yari azi ibimaze kumubaho.34Yesu aramubwira ati, “Mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije, genda amahoro maze ukire indwara yaawe.”35Yesu akivuga ibyo, hagira intumwa zivuuye kwa Yayiro zimubwira ziti, “Umukoobwa waawe amaze gupfa. Uracaaruhiriza iki Umwigiisha?”36Yesu ntiyiita ku byo baavugaga, maze abwira wa mutware w'i Sinagoogi ati, “wiitiinya, ahuubwo izeere.”37Ntihaagira uwo yeemerera kumukurikira keretse Peetero, Yaakobo na Yohaana mwene nyina wa Yaakobo.38Bageze kwa Yayiro, Yesu abona ko hari urusaku rw'abarira bacura imiboroogo.39Yinjira mu nzu arababwira ati, “Ni iki kibateera umudugararo no kuborooga? Umwana ntaabwo yapfuuye ahuubwo arasinziiriye!”40Baramuseka caane, abategeka ko baja hanze maze asigarana na se w'umwana na nyina hamwe n'abiigiishwa batatu yari yazanye na bo nuuko baja mu gisenge aho umwana ari.41Amufata ukuboko aramubwira ati, “Talisa, kumi,” gisobaanurwa ngo, “Gakoobwa, byuka!”42Ako kaanya ako gakoobwa karahaguruka gatangira kwitoorora aho ngaho. Kaari kamaze imyaka cumi n'ebyiri y'ubukuru. Birabatangaaza caane.43Yesu arabiihanangiriza ngo hatagira uwo babibwira, nuuko abategeka kugaburira uwo mwana.Bible Society of Uganda