MARIKO4

Umugani w'Umubibyi

1Arongera atangira kwigiishiriza iruhande rw'inyanja. Abantu benshi caane barateerana, yinjira mu bwato bwari mu nyanja, abwicaramo, abandi bantu boose baguma imusozi, iruhande rw'inyanja.2Yesu abiigiisha byinshi mu migani ababwira ati,3“Nimutege amatwi! Umubibyi yasohoye imbuto aja kubiba.4Ubwo yabibaga, imbuto zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraaza zirazirya.5Izindi mbuto zigwa ku rutare rudafite itaka ryinshi, zimera vuba, kuko ubutaka bwari buke.6Izuuba rivuuye ziraraba, kuko zitaari zifite imizi ziruuma.7Izindi mbuto zigwa mu mahwa, zikurana nayo, amahwa arazipfukiranya, ntizeera imbuto.8Naho izindi zigwa mu butaka bwiza, zeera imbuto, zimwe mirongo itatu, izindi mirongo itandatu, izindi ijana.”
9Yesu amaze kubaciira uwo mugani, arababwira ati, “Ufite amatwi yumva, niyumve!”

Yesu Asobaanura Umugani w'Umubibyi

10Ubwo yari asigaye wenyine, abaari bamwegeereye na ba cumi na babiri bamusaba kubasobaanurira iby'iyo migani.11Nuuko arababwira ati, “Mwe mwahaawe kumenya amabanga y'Ubwami bw'Imaana, ariko abandi bo hanze, babyumva mu migani,12ku buryo,‘Bareeba, arikontibiitegereze,bashobora kumva,ariko ntibasobaanukirwe,kugira ngo badahindukamaze bakababarirwa.’ ”
13Yesu arababaza ati, “Mbese uwo mugani ntimuwusobaanukirwa? Noone se indi migani yoose muzaayisobaanukirwa mute?14Umubibyi ni ubiba ijambo ry'Imaana.15Imbuto zaaguuye mu nzira zigereeranywa n'abantu bumva iryo jambo, bamara kuryumva uwo mwanya Sataani akaaza akarikuura muri bo.16Kandi izaabibwe ku rutare, ni abaakiira ijambo ry'Imaana n'umuneezeero.17Ariko ntibashoore imizi muri ryo, biihangaana akaanya gato. Iyo bageze mu bikomeye cangwa kugeragezwa bahoorwa iryo jambo, uwo mwanya bava mu kwizeera.18Abandi bagereranywa n'izibibwa mu mahwa, ni abo bumva ubutumwa,19ariko bakaguushwa n'iby'isi, nk'ubutunzi, irari ryo kwifuuza ibindi, reero iyo bibaaye byinshi mu mitima, bipfukiranya iryo jambo ntiryere imbuto.20Kandi izaabibwe ku butaka bwiza, ni abumva ijambo ry'Imaana, bakaryakiira, bakeera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.”

Itaara Ryubitsweho Intonga

21Yesu arababwira ati, “Mbese hari uwaakongeeza itaara maze akaryubikaho intonga cangwa akarishira munsi y'uburiri? Ahuubwo rishirwa ahagaragara kugira ngo rimurikire abari mu nzu.22Nuuko reero, nta caahishwe kitazaahishuurwa, cangwa icaakorewe mu ibanga kitazaamenyekana.23Ufite amatwi yumva, niyumve!”
24Arongera arababwira ati, “Mushire umutima ku byo mwumva. Indengo mugeramo ni yo namwe muzaagererwamo, ndetse muzaarushirizwaho.25Abafite bazongeererwaho, ariko abadafite, bazaakwa n'ico baari bafite.”

Umugani Weerekana Uko Imbuto Zikura

26Yesu arongera arababwira ati, “Ubwami bw'Imaana bwagereranywa n'umuntu wabibye imbuto mu butaka,27iyo asinziriye akongera akabyuka n'ijoro no ku manywa, izo mbuto zikomeza gukura ku bwazo we ataazi uko zikura.28Ubutaka ubwabwo ni bwo bwera imyaka, habanza ingemwe zigakura, haanyuma hakaaza urusagi, hagaheruuka amahundo arimo impeke.29Imyaka iyo yeeze, nyirayo ayisaaruuriisha indiga kuko igihe c'isaaruura kiba kigeze.”

Ikigereranyo c'Ubwami bw'Imaana

30Arongera arababwira ati, “Mbese ubwami bw'Imaana bwagereranywa n'iki? Cangwa se twabusobaanuza mugani ki?31Bwagereranywa n'akabuto ka Sinaapi, ni akabuto karusha izindi mbuto kuba gato ku isi.32Iyo kabibwe mu murima, karakura kakaba igiti kinini, kakagira amashami manini, inyoni zo mu kireere zikaarika ibyari byazo muri ayo mashami.”

Umumaro w'Imigani

33Uko ni ko Yesu yabwirizaga ubutumwa akoreesha imigani nk'iyo, na bo bagashobora kubisobaanukirwa,34ntiyigiishaga atabaciiriye imigani, ariko haanyuma agasobaanurira abiigiishwa be byose biihereereye.

Yesu Ategeka Umuyaga Gutuuza

35Uwo munsi bugoroobye, Yesu arababwira ati, “Reka twambuke tuje haakurya y'inyanja.”36Abandi bantu benshi basigara aho, we n'abiigiishwa be baja mu bwato bwo yahozemo, andi maato aramukurikira.37Bacambuka haaza umuyaga mwinshi, imivumba itangira kwisuka mu bwato, maze bwenda kurengerwa.38Yesu we, yari inyuma mu bwato, aryamye asinziiriye yiiseguye umusego, baramukangura baramubwira bati, “Mwigiisha, ntuubyitaayeho ko tugiiye gupfa?”
39Arakanguka maze ategeka umuyaga, abwira inyanja ati, “Ceceka! Tuuza!” Nuuko umuyaga urahoosha, habaho ituuze.40Yesu arababaza ati, “Ni iki kibateeye ubwoba? Nta kwizeera mufite?”
41Abiigiishwa baratiinya caane, barabazanya bati, “Mbese uyu ni muntu ki, wumvirwa n'umuyaga n'inyanja?”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682