MARIKO3

Yesu Akiza Umugabo Unyuunyuutse Ukuboko

1Nuuko Yesu yinjira mu sinagoogi, ahaari umugabo ufite ukuboko kunyuunyuukaye.2Baaramureebuuje kugira ngo bareebe niiba aramukiza ku Isaabato, maze babone uko bamurega.3Yesu abwira wa mugabo ufite ukuboko kunyuunyuukaye ati, “Ngwino hano.”4Nuuko abaza abantu ati, “Amategeko atwemerera gukora iki ku Isaabato? Gukora neeza cangwa kwangiriza, gukiza cangwa kwica?”
Ariko ntibaagira ico bavuga.
5Yesu abareebana uburaakari, ababazwa nuuko imitima yaabo yiinangiye ni ko kubwira wa muntu ati, “Rambuura ukuboko kwawe.” Arakurambuura kurakira.6Abafarisaayo barasohoka batangira kuja imigambi hamwe n'aba Herodi ngo babone uburyo bwo kwica Yesu.

Abantu Benshi ku Nkengeero y'Inyanja.

7Yesu n'abiigiishwa be baja ku nyanja y'i Galileeya abantu benshi baramukurikira. Baari baturutse i Galileeya n'i Yudeeya,8bumviise ibyo ari gukora, bamuuzaho mu bwinshi bavuuye i Yudeeya, i Yerusaalemu, Idumeya, no hiirya ya Yorodaani no mu gace k'i Tiiro n'i Sidoni.9Abantu baari benshi caane ku buryo Yesu yabwiye abiigiishwa be kumuteguurira ubwato, agira ngo abantu batamubyiga.10Yari akijije n'abantu benshi, naho abo baari bakirwaye baguma babyigana kugira ngo bamukoreho.11Buri uko imyuka mibi yamubonaga, yatumaga abo baari bateewe na yo, bikubita imbere ye, bagateera heejuru bavuga bati, “Uri Umwana w'Imaana!”
12Yesu yategekaga imyuka mibi kutagira uwo ibwira uwo ari we.

Yesu Atooranya Intumwa Cumi n'Ebyiri

13Haanyuma Yesu azaamuuka umusozi ahamagara abo ashaaka, baramusanga.14Atooranyamo cumi na babiri, abo yiise intumwa kugira ngo babaane na we nuuko abatume kuvuga ubutumwa,15kandi abaha ububaasha bwo kwirukana abadayimooni.
16Aba ni bo ntumwa cumi n'ebyiri; Simooni uwo yiise Peetero,17Yaakobo mwene Zebedaayo na Yohaana mwene se wa Yaakobo uwahaawe izina Bowanerige, risobanurwa ngo Abaana b'inkuba,18Andereya, Filipo, Baritimaayo, Matayo, Tomasi, Yaakobo mwene Alufaayo, Tadewo, Simooni umurwanashaka,19na Yuda Isikariyoti, uwagambaaniye Yesu.

Yesu na Bbelizebuulu

20Nuuko Yesu aja mu rugo rwo yataahagamo. Abantu benshi bongera guteerana, Yesu n'Intumwa ze babura umwanya wo kugira ico bafungura.21Beene waabo babyumviise, biihuutira kuhamuvaana, kuko abantu baavugaga bati, “Yaasaze!”
22Bamwe mu biigiishamategeko bavuuye i Yerusaalemu baravuga bati, “Yahanzweho na Bbelizebuulu! Ni umutware w'abadayimooni umuha ububaasha bwo kwirukana abadayimooni.”
23Nuuko Yesu arabakoranya avugana na bo mu migani ati, “Sataani yaashobora ate kwirukana Sataani?24Iyo igihugu ciigabyemo ibice gihora gishaamiranye, ico gihugu kirasenyuka.25N'umuryango wigabanyijemo ibice, nawo uba waaseenyutse.26Niiba reero ubwami bwa Sataani bwigabamo ibice, ntibwaramba, buraseenyuka bugashiraho.
27Nta muntu ushobora kwinjira mu nzu y'umunyambaraga ngo asahure ibye keretse abanje kumuboha, haanyuma akabona uko asahura ibyo mu nzu ye.
28Ndababwira ukuri yuuko abantu baababarirwa ibyaha byabo byose, ndetse n'ibitutsi baaba baaratutse Imaana.29Ariko umuntu weese utuka Umwuka Weera, ntaabwo azaababarirwa bibaho, kuko aba akoze icaaha c'iteeka ryose.”30Yesu yavuze ibi abiteewe nuuko abantu bamwe baavugaga bati, “Yahanzweho n'umwuka mubi.”

Nyina wa Yesu n'Abavandimwe Be

31Nyina wa Yesu n'abavandimwe be baraaza, bageze hanze, bamutumaho ngo aze babonane.32Abantu benshi baari bamukiikije nuuko baramubwira bati, “Nyoko na beene nyoko na bashiki baawe barihanze baragushaaka.”
33Yesu arabasubiza ati, “Maama ni nde na beene maama ni bande?”34Areeba abaari biicaye bamwitoorooye, aravuga ati, “Dore Maama na beene maama!35Umuntu weese ukora ibyo Imaana ishaaka, ni we mwene maama, ni we mushiki wanje, kandi ni we maama.”

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682