MARIKO16

Kuzuuka kwa Yesu

1Isaabato irangiye, Mariya Magadaleena, Mariya nyina wa Yaakobo na Salome, bagura amavuta ahuumura neeza, ngo baje gusiiga umubiri wa Yesu.2Mu gitondo kare kare ku cumweru, baja ku mva bagerayo izuuba rirashe.3Baravuganaga bati, “Ni inde uribuduhirikire rya buye riri ku muryango w'imva?”4Biitegereje, babona rya buye ryari rinini caane ryahirikiwe iruhande.5Binjiye mu mva, babona umusore wiicaye iburyo, yambaye ikanzu yeera, maze bagira ubwoba.
6Arababwira ati, “Mwigira ubwoba, murashaaka Yesu w'i Nazaareeti, wabambwe ku musaraba? Yaazuutse, ntaabwo ari hano. Ntimureeba aho baari bamushize!7Nimugende mubwire abiigiishwa be, na Peetero ko ari bubatange i Galileeya. Muzaamubona nk'uko yabibabwiye.”
8Bava mu mva bahunga, kuko ubwoba bwari bwabataashe, kandi ntihaagira uwo babibwira ku bwo gutiinya . Umusoozo Mugufi w'Ubutumwa Bwiza bwa MARIKO
[Kandi ibyo baategetswe babibwira abaari begeereye Peetero muri make. Nyuma yaaho, Yesu ubwe yaboohereje kwamamaza ibyera by'agakiza gahoraho iteeka uheereye iburasirazuuba ukageza iburengerazuuba. ] Umusoozo Mureemure w'Ubutumwa Bwiza bwa MARIKO (16:9-20) Yesu Abonekera Mariya Magadaleena (Mat 28:9-10; Yoh 20:11-18)
[
9Ku cumweru mu gitondo, Yesu amaze kuzuuka, abanza kubonekera Mariya Magadaleena, wo yari yariirukanyemo abadayimooni barindwi.10Aja kubimenyeesha abaabaanaga na Yesu, bakiri mumaganya n'amarira.11Bamaze kumva ko ari muzima kandi ko yamuboonye, ntibaabyemera.

Yesu Abonekera Abiigiishwa Babiri

12Haanyuma y'ibyo, abonekera abiigiishwa babiri afite irindi shusho, ubwo baagendaga baja mu caaro.13Maze basubirayo babibwira abandi, ariko ntibaabeemera.

Yesu Yiiyereka Abiigiishwa Cumi n'Umwe

14Haanyuma yiiyereka ba cumi n'umwe ubwo baari ku meeza bafungura, maze abagayira kuteemera kwabo no kwinangira umutima, kuko baari banze kwemera abari baamuboonye amaze kuzuuka.15Arababwira ati, “Nimuje mu bihugu byose, mwamamaze Ubutumwa Bwiza ku bantu boose.16Uzeemera akabatizwa azaakira, naho utazeemera azaaciirwaho iteeka.17Kandi ibi bimenyeetso ni byo bizaaranga abiizeera; kwirukana abadayimooni mu izina ryanje, bazaavuga indimi nsha,18bazaafata inzoka mu ntoki zaabo, kandi nibagira ico banywa ciica, ntaaco bazaaba, bazaarambuura ibiganza ku barwayi, maze bakire.”

Yesu Ajanwa mu Ijuru

19Umwami Yesu amaze kuvugana na bo, ajanwa mu ijuru, nuuko yiicara iburyo bw'Imaana.20Abiigiishwa baja hoose baamamaza Ubutumwa Bwiza, naho Nyagasani aguma kubafasha no gutanga ibimenyeetso bigaragaza ibikorwa byabo .]

Bible Society of Uganda

https://app.library.bible/content/66a0abb518ddb682