LUKA1
Luka Yandikira Tewofilo
1Nyakuubahwa Tewofilo ,Abantu benshi baagerageje kwandika ibyabaaye muri twe.2Banditse nk'uko twabibwiwe n'abaabyireebeye n'amaaso yaabo bigitangira kandi bakabyamamaza.3Nuuko reero nanje ubwanje maze kubibaririza neeza uko byagiiye, bimbeera byiza kubikwandikira uko byagiiye bikurikirana,4kugira ngo bigufashe kumenya neeza ukuri kw'ibyo wiigiishijwe byose.
Malayika Atangaaza Ivuuka rya Yohaana Umubatiza
5Ku ngoma ya Herodi umwami w'i Buyuda, haariho Umuheerezabitambo witwaga Zaakariya. Yari akomooka mu muryango w'abaheerezabitambo wa Abiya. Umugore we yitwaga Elizaabeeti, akaba yari akomooka mu muryango wa Arooni, Umuheerezabitambo Mukuru.6Zaakariya na Elizaabeeti baari intungaane imbere y'Imaana kandi baakurikizaga amategeko n'amabwiriza y'Imaana.7Ntamwana baari bafite kuko Elizaabeeti yari ingumba kandi bombi baari bageze mu zaabukuru.8Umunsi umwe, umuryango w'abaheerezabitambo wa Zaakariya ni wo wari ugenewe gukora mu Nzu y'Imaana kandi Zaakariya ni we wari uramukiwe.9Ukurikije umugenzo w'abaheerezabitambo, ubufindo bufata Zaakariya maze atooranywa kuja mu Nzu y'Imaana kootsa ibihuumura neeza.10Mu gihe yabyotsaga, abantu benshi baari hanze basenga.11Nuuko malayika w'Uhoraho aramubonekera, ahagarara iburyo bw'igicaaniro c'ibihuumura neeza.12Zaakariya amuboonye ariikanga agira ubwoba,13ariko malayika aramubwira ati, “wiitiinya Zaakariya, kuko Imaana yumviise gusenga kwawe. Umugore waawe Elizaabeeti azaakubyarira umuhungu nuuko uzamwite Yohaana.14Azaakubeera umuneezeero n'ibyishiimo, ndetse benshi baziishiimira kuvuka kwe.15Azaaba umuntu ukomeye imbere y'Imaana. Ntaazanywa divaayi cangwa igisindiisha coose, kandi azuuzuzwa Umwuka Weera uheereye akiri mu nda ya nyina.16Azaayobora Abiisirayeli kugira ngo biihane ibyaha byabo bagarukire Imaana,17kandi azaagendera imbere y'Imaana mu Mwuka n'ububaasha nka Eliya. Azaahuuza imitima y'abaana n'ababyeyi, hamwe n'abatumvira Imaana, azaabayobora mu bwenge bwo kuyumvira, kugira ngo ateguure abantu maze batungaanire Imaana.”18Zaakariya abaza malayika ati, “Ibyo naabyemera nte ko ndi umusaaza kandi n'umugore wanje akaba ari umukeecuru?”19Malayika aramusubiza ati, “Ninje malayika Gaburyeri uhora imbere y'Imaana, kandi natumwe kuvugana naawe ngo nkubwire ubwo butumwa bwiza.20Uheereye noone, ntuuribwongere kuvuga ku bwo gushidiikanya kwawe, kugeza umunsi ibyo nkubwiye bizaakubaho kuko amagambo yanje azaasohora mu gihe caayo.”21Abantu baari bategereje Zaakariya, batangaazwa n'uko atinze mu Nzu y'Imaana.22Asohotse, ntiyashobora kuvugana na bo. Nuuko abantu bareebera ku bimenyeetso yakoreeshaga no guceceka kwe maze bateekereza ko agomba kuba yaboonye iyerekwa akiri mu Nzu y'Imaana.23Iminsi ya Zaakariya yo guheereza ibitambo ishize, asubira iwe.24Hashize igihe, umugore we Elizaabeeti asama inda, nuuko amara ameezi ataanu ataja ahagaragara. Aravuga ati,25“Mbeega ibyo Imaana yankoreye muri iyi minsi! Yarantabaaye, inkiza ibyankozaga isoni mu bantu.”Malayika Atangaariza Mariya ko Azaabyara Yesu
26Igihe Elizaabeeti yari afite inda y'ameezi atandatu, Imaana ituma malayika Gaburyeri mu tawuni y'i Galileeya yitwa Nazaareeti.27Imutuma ku mwari w'isugi wiitwa Mariya wari usabwe n'umugabo witwaga Yozefu wo mu muryango wa Dawudi.28Malayika abonekera Mariya aramubwira ati, “Ni amahoro uhiiriwe! Uhoraho ari kumwe naawe.”29Mariya ariikanga, ahagarika umutima ku bw'iyo ndamutso ateekereza ico imenyeesha.30Malayika aramubwira ati, “Ntuugire ubwoba Mariya, kuko uhiiriwe ku Maana.31Dore uzaasama inda, ubyare umuhungu, uzamwite Yesu.32Azaaba ukomeye, kandi aziitwa Umwana w'Isumbabyose. Imaana izaamugira Umwami nka seekuruza Dawudi.33Azaaba Umwami mu nzu ya Isirayeli iteeka ryose, ndetse Ubwami bwe ntibuzaashira.”34Mariya abaza uwo malayika ati, “Ibyo bizaabaho bite ko ntaamugabo mfite?”35Malayika aramusubiza ati, “Umwuka Weera azaakuuzaho, n'ububaasha bw'Isumbabyose bukubundikire mu gicuucu ce, ni co gituma umwana uzaavuuka azaaba Uweera, akiitwa Umwana w'Imaana.36Dore mwene waanyu Elizaabeeti na we afite inda y'umuhungu yo mu bukeecuru. Uwitwaga ingumba, ubu ni ukwezi kwe kwa gatandatu atwite,37kuko ari ntaajambo Imaana ivuga ngo rihere.”38Mariya aramubwira ati, “Dore ndi umuja w'Imaana, byose bimbeho uko uvuze.” Nuuko malayika amusiga aho aragenda.Mariya Aja Kubaramira Elizaabeeti
39Muri ico gihe, Mariya arahaguruka agenda yihuuta, aja mu tawuni yo mu gihugu c'imisozi y'i Yudeeya.40Mariya yinjira mu nzu ya Zaakariya, aramukanya na Elizaabeeti.41Mariya akimuramutsa, umwana wa Elizaabeeti yisimbiza mu nda. Maze Elizaabeeti yuzura Umwuka Weera,42avuga mu ijwi rirenga ati, “Mariya, mu bagore boose urahiirwa, n'umwana uzaabyara arahiirwa.43Mbese ni nje nde kubona nyina w'Umwami wanje ambaramiye?44Numviise indamutso yaawe, ako kaanya umwana asimbizwa mu nda yanje ku bw'umuneezeero mwinshi.45Kandi urahiirwa kuko wizeeye ibyo wabwiwe n'Uhoraho ko bizaabaho.”Mariya Ashiima Imaana
46Maze Mariya aravuga ati,“Umutima wanje uhimbaaze Uhoraho,47kandi wishiimire Imaana Umukiza wanje,48kuko yitaaye ku kwiciisha bugufi ku muja we.Kuva ubu, ab'ibihe byose bazanyita uhiiriwe,49kuko Ushoborabyose yankoreye ibikomeye,izina rye ni iryera.50Imbabazi z'Uhoraho zihora ku bamwubaha,b'ibihe byose.51Imaana yakoreesheje ukuboko kwayo gukomeye,gutaatanya abiibone n'imigambi yaabo.52Yimuye abaami ku ngoma,ishira heejuru abiiciisha bugufi.53Imaana yahaagije ibyiza abafite inzara,ariko abakire yabaseezereye amaara masa.54Yatabaaye Isirayeli umugaragu waayo,kandi yibutse kugirira imbabazi55Aburahamu n'urubyaro rwe iteeka ryose,nk'uko yabwiye ba sogokuruza.”56Nuuko Mariya aguma kwa Elizaabeeti kumara ameezi atatu, abona gutaaha.Ivuuka rya Yohaana Umubatiza
57Igihe ca Elizaabeeti co kubyara kigeze, abyara umwana w'umuhungu.58Abatuuranyi be na beene waabo bumva ko Nyagasani Imaana yamugiriye imbabazi nyinshi, abantu boose biishiimana na we.59Umwana amaze iminsi munaane avuutse, bamujaana gukebwa. Bashaaka kumwitirira izina rya se Zaakariya,60ariko nyina arababwira ati, “Oya, akwiriye kwitwa Yohaana.”61Baramubwira bati, “Ko ari ntaawe wo mu muryango waanyu wiitwa iryo zina!”62Baciira se amarenga kugira ngo bamenye izina ryo ashaaka kumwita.63Asaba ico kwandikaho, arandika ati, “Izina rye ni Yohaana.” Boose baratangaara.64Muri ako kaanya Zaakariya atangira kuvuga ashiima Imaana.65Abatuuranyi be bateerwa n'ubwoba, ibyo byose byamamara mu misozi yoose y'i Yudeeya.66Abaabyumviise barabizirikana, bariibaza bati, “Mbese uyu mwana azaaba iki?” Nuuko Imaana ikomeza kubaana n'uwo mwana.67Zaakariya se wa Yohaana, ayoborwa n'Umwuka Weera, arahanuura ati,68“Nyagasani ahimbaazwe, Imaana y'Abiisirayeli,kuko igendereye abantu baayo, kubacungura.69Kandi itwoherereje Umukiza ukomeye,kuva mu rubyaro rw'umugaragu waayo Dawudi.70Nk'uko Imaana yakoreesheje abahanuuzi baayo kuva keera, yaseezeranyije71yuuko izaadukiza abanzi n'amaboko y'abatwanga boose.72Yagiriye ba sogokuruza imbabazi,yibuka iseezerano ryayo ryera,73n'indahiro yarahiye sogokuruza Aburahamu74yuuko nitumara gukizwa amaboko y'abanzi baacu,tuzaayikorera tudatiinya,75turi abeera, dukiraanuka imbere yayo iminsi yoose yo kubaho kwacu.76Kandi naawe mwana wanje, uziitwa umuhanuuzi w'Imaana Isumbabyose.Uzaabanziriza Umukiza kugira ngo utungaanye inzira ze.77Uzaamenyeesha abantu yuuko inzira y'agakiza,ari ukubabarirwa ibyaha byabo.78Urukundo rw'Imaana n'imbabazi zaayo, bizaatuuzahonk'uko izuuba ritumurikira umuseke utambitse,79ukamurikira abiicaye mu mwijima no mu gicuucu c'urupfu,no kuyobora ibirenge byacu mu nzira y'amahoro.”80Uwo mwana arakura, agwiza ubutwari, aguma mu butaayu kugeza igihe yigaragarije mu Biisirayeli.Bible Society of Uganda